KNC yikomye Radio y’Igihugu ayishinja gupfobya Gasogi United

Perezida wa Gasogi United Kakoza Nkuriza Charles, (KNC) yanenze abanyamakuru ba Radio Rwanda baherutse kugaragaza ko umukino wa Gasogi United FC na Rayon Sports udafite icyo uvuze imbere y’uwa CAF Champions League.

Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo Gasogi United yakinnye umukino w’umunsi wa Kane wa Shampiyona y’u Rwanda wayihuje na Rayon Sports ndetse iyi kipe yari yawakiriye igatsindwa igitego 1-0.

Mbere y’uko ukinwa, havuzwe byishi haba ku ruhande rwa KNC, abafana ndetse n’abasesenguzi ku maradiyo atandukanye bagaragaza ibyo kuwitegamo n’imyiteguro yawo.

Mu bawusesenguye harimo na Radio Rwanda, aho mu kiganiro cy’Urubuga rw’Imikino, yagize ikiganiro mpaka kuri uyu mukino wari wavugishije benshi.

Icyo gihe bagarageje ko KNC yabujije abantu kureba umukino wa CAF Champions League wari guhuza APR FC na Pyramids FC yo mu Misiri kuko yanze guhindura amasaha, nkuko byashimangiwe na Kwizigira Jean Claude.

Ati “None se abantu bazaguma muri stade bakora iki? Arashaka abafana ba Rayon n’aba APR, kuko nibo dufite nk’abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda. Niba KNC abashaka nabashyirire umukino saa Kumi n’Ebyiri, saa Mbili babe bagiye. Najye kuri Radio One, Radio Rwanda ntayo twakora.”

Mugenzi we Musangamfura Christian yongeyeho ati “Nuko nyine ubundi ari amakuru ariko ubundi nanjye ntabwo uriya mukino najya kuwureba. Ntabwo twayogeza, ahubwo twayinyonga.”

“Iri ni ikosa yakoze mu gutegura uyu mukino. Irya mbere yakoze ubukangurambaga ariko aranabwirwanyiriza. Nagerageje kugoragoza ariko yongeye kwirasa ikirenge, yimennye inda. Uriya mukino ashobora kuzawirebera.”

KNC yavuze ko ibyabaye bihabanye n’umurongo w’Igitangazamakuru cy’Igihugu, ko ahubwo abishatse yajya kurega ko cyamwangirije umukino.

Ati “Kubona Radio y’Igihugu nshuti yanjye, iyo mwumvise nta kintu cyiza mwavuga, mwakwicecekeye. Nyuma y’umukino bakurikijeho ngo Semuhungu yarabyinnye. Na Gacinya yarabyinnye n’abandi barabyinnye.”

“Hari ibintu abantu bakina nabyo. Ntabwo ushobora kubona igitangazamakuru cya Leta gikora icengezamatwara risenya umupira, ifite imirongo irenga cumi n’ingahe. Nshatse uyu munsi najya kuregera ibyangijwe, nkavuga nti njye nifuzaga abantu ibihumbi 30, none haje ibihumbi bikabakaba 15.”

Binyuze muri iki kiganiro cyatambutse kuri Radio na TV1, KNC yasabye Rwanda Premier League gukurikirana ibyo kogeza imikino kuko iyo bari kubikora bamamarizamo ibyabo kandi nta giceri na kimwe batanga ku makipe yakinnye.

IGIHE yagerageje kuvugana n’ubuyobozi bw’Igitangazamakuru cy’Igihugu ndetse na Radio Rwanda, ariko ubwo twasozaga kuyikora ntibwari bwakabonetse.

Source:IGIHE

By Jean de Dieu UDAHEMUKA

  • Related Posts

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda(MINICOM) yatangaje ko yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro na serivisi zo gusharija bateri zazo, ariko yirinda gutangaza ibyo bihano. MINICOM ivuga ko nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe…

    Read more

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Inama Nkuru(Congress) ya 17 ya FPR Inkotanyi yagejeje ku banyamuryango amavugurura yakozwe mu nzego z’ubuyobozi bw’uyu muryango, harimo kuba hashyizweho urwego rw’Inararibonye, ndetse hakaba hemejwe abagize Komite Nyobozi bashya. Aba…

    Read more

    Ntibigucike

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

    Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

    Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

    Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

    ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

    ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

    Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza

    Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza