Trump yatangaje ko natsindwa amatora atazongera kwiyamamaza

Donald Trump, wabaye Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika wa 45, yatangaje ko naramuka atsinzwe amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu Ugushyingo uyu mwaka atazongera kwiyamamaza mu ya 2028.
Trump w’imyaka 78, uri kwiyamamariza umwanya wa Perezida mu ishyaka ry’Abarepubulikani, amaze kuba umukandida mu matora inshuro eshatu (3).

Trump ubwo yari mu kiganiro n’ikinyamakuru cyitwa Sinclair Media Group, yabajijwe niba ateganya kongera kwiyamamaza ubwo yaba atsinzwe n’uwo bahanganye kugea ubu, Visi Perezida Kamala Harris, umukandida w’ishyaka ry’Abademokarate.

Yasubije ko atabitekanya kuko atekereza ko bizaba birangiye, gusa yongeraho ko ishyaka rye ryizeye intsinzi muri aya matora azaba mu Ugushyingo.

Mu busanzwe amategeko y’Amerika, ntiyemerera Umukuru w’Igihugu kuyobora manda zirenze ebyiri, bityo nubundi Trump wayoboye Amerika manda imwe ndetse akaba yizeye intsinzi, aramutse ayegukanye ntabwo yaba yemerewe kwiyamamaza mu 2028.

Source: Kigali to day

By Jean de Dieu UDAHEMUKA

  • Related Posts

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda(MINICOM) yatangaje ko yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro na serivisi zo gusharija bateri zazo, ariko yirinda gutangaza ibyo bihano. MINICOM ivuga ko nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe…

    Read more

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Inama Nkuru(Congress) ya 17 ya FPR Inkotanyi yagejeje ku banyamuryango amavugurura yakozwe mu nzego z’ubuyobozi bw’uyu muryango, harimo kuba hashyizweho urwego rw’Inararibonye, ndetse hakaba hemejwe abagize Komite Nyobozi bashya. Aba…

    Read more

    Ntibigucike

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

    Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

    Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

    Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

    ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

    ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

    Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza

    Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza