Haje Covid-19 nshya yitwa XEC, abantu bihutire gufata urukingo

Ikinyamakuru BBC cy’Abongereza kivuga ko hari ubwoko bushya bwa Covid-19 bwitwa XEC bwatangiriye mu gihugu cy’u Budage, ariko bukaba ngo bwageze mu bihugu bitandukanye byo ku isi, biba ngombwa ko abantu bose basabwa gutangira kwikingiza guhera mu kwezi gutaha kwa cumi.

Abakozi b’ikigo cy’u Bwongereza gishinzwe Ubuzima(UK Health Security Agency/UKHSA), basaba abaturage kuzitabira gufata urukingo rw’iyo Covid-19, kugira ngo idahinduka icyorezo mu mezi make ari imbere.

XEC imaze kugaragara mu bihugu bitandukanye birimo u Budage, u Bwongereza, Leta zunze Ubumwe za Amerika(USA) Denmark n’ahandi, nk’uko bitangazwa n’abakoresha urubuga rwa X rwahoze ari Twitter.

Abaganga bavuga ko ubukana bwa XEC bushobora kuyitera gukwira henshi ku isi muri ibi bihe by’umuhindo kuva muri Nzeri-Ukuboza 2024, mu gihe hadashyizweho gahunda yo gufata urukingo rushya.

BBC ivuga ko abafite intege nke z’umubiri, bazahabwa urukingo rw’ubuntu, kandi inkingo za Covid-19 zimaze kuvugururwa kugira ngo zibashe guhangana no kwihinduranya kw’amoko mashya y’icyo cyorezo.

Umuyobozi w’Ikigo cyigisha ibijyanye n’utunyangingo(genetics) muri Kaminuza yo mu Bwongereza yitwa University College London, Prof François Balloux, avuga ko n’ubwo XEC irusha ubukana andi moko ya COVID-19, inkingo zayo ngo zifite uburyo ziyica intege.

Prof Balloux avuga ko XEC ishobora kuzaba icyorezo gikomeye kugeza no mu bihe by’Urugaryi by’ukwezi k’Ukuboza 2024, Mutarama na Gashyantare 2025.

Umuyobozi w’Ikigo cyo muri USA cyitwa ‘Scripps Research Translational Institute’, muri California, Eric Topol, agira ati “XEC yatangiye kugaragara, kandi nyuma y’ibyumweru byinshi cyangwa amezi abiri izaba yahindutse icyorezo, yageze ku rwego rwo hejuru.”

Ibimenyetso bya XEC bigaragara ngo ni uguhinda umuriro, uburibwe, gucika intege, inkorora no gukakara mu mihogo, ariko umuntu agatangira koroherwa nyuma y’ibyumweru bike n’ubwo ngo gukora bitwara igihe kirekire.

Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Bwongereza(UKHSA) kivuga ko kizatangira gukingira Covid-19 mu kwezi k’Ukwakira 2024, gihereye ku bafite intege nke z’umubiri nk’abasheshe akanguhe, abarwayi n’abakora mu nzego zikorana n’abantu benshi nk’abaganga n’abita ku bakuze, n’ubwo ngo iyo gahunda ishobora gutangira mbere yaho.

Umuyobozi wungirije wa UKHSA, Dr Gayatri Amirthalingam yagize ati “Ni ibisanzwe ko virusi yihinduranya mu buryo bw’utunyangingo, UKHSA ikomeje gukurikirana amakuru yose yerekeye ubwoko bushya bwa Covid-19 mu Bwongereza n’ahandi hose ku Isi, hamwe no kuyatangaza mu buryo buhoraho.”

Dr Amirthalingam avuga ko inkingo zibuza umuntu kuremba kubera Covid-19, agasaba umuntu wese abakozi b’inzego z’ubuzima bazageraho, kwitabira gufata urukingo muri iki gihe cy’Umuhindo.

  • Related Posts

    Putin yahawe icyubahiro kirenze, Trump atahira aho

    Guhura kwa Perezida Trump wa Amerika na Putin w’u Burusiya hari ababinenze bavuga ko Perezida wa Amerika yabihombeyemo kuko nta cyo u Burusiya bwamwemereye kijyanye no guhagarika intambara muri Ukraine,…

    Read more

    ‎Gasabo: Ubuzima basigaje barabumara bafunzwe nyuma yo gufatanwa urumogi

    Uwitwa Ngirabatware Ferdinand w’imyaka 35 na ‎Nyiranizeyimana Honorine w’imyaka 30, bashobora kurangiriza ubuzima bwabo mu igororero (bafunzwe) nyuma yo ‘gufatanywa urumogi rwari rugiye gucuruzwa.’ Polisi y’Igihugu ikorera mu Mujyi wa…

    Read more

    Leave a Reply

    Your email address will not be published. Required fields are marked *

    Ntibigucike

    Putin yahawe icyubahiro kirenze, Trump atahira aho

    Putin yahawe icyubahiro kirenze, Trump atahira aho

    ‎Gasabo: Ubuzima basigaje barabumara bafunzwe nyuma yo gufatanwa urumogi

    ‎Gasabo: Ubuzima basigaje barabumara bafunzwe nyuma yo gufatanwa urumogi

    MTN Rwanda yungutse miliyari 6.3Frw mu gice cya mbere cya 2025

    MTN Rwanda yungutse miliyari 6.3Frw mu gice cya mbere cya 2025

    Aha haba ari ho Putin na Trump bagiye guhurira bakagabana Ukraine

    Aha haba ari ho Putin na Trump bagiye guhurira bakagabana Ukraine

    Gasabo: Polisi yafunze umugore ushinjwa gukora likeri zitujuje ubuziranenge

    Gasabo: Polisi yafunze umugore ushinjwa gukora likeri zitujuje ubuziranenge

    Kuki harimo gufatwa imboni y’ijisho mu itangwa ry’indangamuntu nshya?

    Kuki harimo gufatwa imboni y’ijisho mu itangwa ry’indangamuntu nshya?