Inganda zizabura umuriro mu masaha y’umugoroba mu mpera z’iki cyumweru

Ubuyobozi bwa Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu (REG), bwatangaje ko umuriro w’amashanyarazi uzabura mu mpera z’iki cyumweru kuva saa kumi n’imwe z’umuguroba mu byanya byahariwe inganda bya Bugesera, Rwamagana, Nyagatare, Muhanga na Musanze ndetse n’inganda za Cimerwa, Skol, Bralirwa hamwe n’iz’icyayi za Nyabihu na Rubaya.

REG ivuga ko umuriro uzabura bitewe n’imirimo yihutirwa yo gusana
Uruganda rw’Amashanyarazi rwa ‘Shema Power Plant’ rukwirakwiza mu Rwanda ingufu zikomoka kuri gazi metane yo mu kiyaga cya Kivu.

Umuriro ngo uzabura ku wa Gatandatu tariki ya 14 Nzeri 2024 no ku Cyumweru tariki ya 15 Nzeri 2024, kuva saa kumi n’imwe z’umugoroba (17h00) kugeza saa yine z’ijoro (22h00),

REG yiseguye ku bafatabuguzi bayo kubera ibura ry’umuriro rizaba mu gihe iyo mirimo izaba ikorwa, ariko itangazo yatanze rigakomeza rigira riti “Abantu bose barasabwa kwitondera insinga z’amashanyarazi, kuko umuriro
ushobora kugaruka mbere y’isaha yavuzwe haruguru.”

 

  • Related Posts

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda(MINICOM) yatangaje ko yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro na serivisi zo gusharija bateri zazo, ariko yirinda gutangaza ibyo bihano. MINICOM ivuga ko nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe…

    Read more

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Inama Nkuru(Congress) ya 17 ya FPR Inkotanyi yagejeje ku banyamuryango amavugurura yakozwe mu nzego z’ubuyobozi bw’uyu muryango, harimo kuba hashyizweho urwego rw’Inararibonye, ndetse hakaba hemejwe abagize Komite Nyobozi bashya. Aba…

    Read more

    Ntibigucike

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

    Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

    Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

    Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

    ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

    ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

    Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza

    Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza