Amadini n’amatorero yose agiye guhurira muri Rwanda Shima Imana

Imiryango ishingiye ku kwemera mu Rwanda iri gutegura igiterane cyiswe “Rwanda Shima Imana Festival” kizahuriza imbaga y’abantu muri Stade Amahoro tariki 29 Nzeri 2024.

Abategura iki giterane bavuga ko kizahuza amadini n’amatorero yose yo mu Rwanda, ku ntego yo “Gushima Imana” ku bw’amahoro n’iterambere n’ibindi byiza yakoreye u Rwanda mu myaka 30 ishize, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iki giterane gihuza amotorero yose yitwa aya gikristo mu Rwanda, gitegurwa n’umuryango wiswe PEACE Plan uterwa inkunga n’itorero Saddleback rya Rich Warren, rifite icyicaro muri California muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.

Ijambo PEACE ryo mu cyongereza, n’ubwo risobanura amahoro, ubwaryo ni impine ya gahunda zishyirwa mu bikorwa n’Umuryango PEACE Plan, aho P ivuga ‘Planting Churches/Reconciliation’ cyangwa kubiba/gutera insengero n’ubwiyunge.

E ivuga ‘Equipping Servant Leaders’ cyangwa guha ubushobozi abayobozi (baba ab’amadini, abo muri Guverinoma n’ahandi) binyuze mu mahugurwa, mu biterane, mu biganiro n’ibindi.

A ivuga Assisting the poor cyangwa gufasha abakene, aho amadini n’amatorero mu Rwanda asabwa gufasha abakene bayabamo, kandi imishinga ya PEACE Plan ikabafasha kubona igishoro cyo gukora ubucuruzi.

C ivuga Caring for the sick cyangwa kwita ku barwayi, aho PEACE Plan igira gahunda yo kwita ku buzima bw’abantu no kubaka amavuriro guhera ku y’ibanze kugera ku bitaro binini.

E ivuga Educating the next generation cyangwa kwigisha abantu(igisekuru) b’ejo hazaza, aho uyu muryango wagiye ufasha amadini n’amatorero guha ubumenyi abayoboke bayo bakiri bato.

Igiterane cya Rwanda Shima Imana giheruka kuba mu mwaka wa 2016 cyabereye muri ‘Zion Temple, Celebration Center’, gihuza urubyiruko ruturutse mu matorero arenga 400 yo hirya no hino mu Rwanda.

 

  • Related Posts

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda(MINICOM) yatangaje ko yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro na serivisi zo gusharija bateri zazo, ariko yirinda gutangaza ibyo bihano. MINICOM ivuga ko nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe…

    Read more

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Inama Nkuru(Congress) ya 17 ya FPR Inkotanyi yagejeje ku banyamuryango amavugurura yakozwe mu nzego z’ubuyobozi bw’uyu muryango, harimo kuba hashyizweho urwego rw’Inararibonye, ndetse hakaba hemejwe abagize Komite Nyobozi bashya. Aba…

    Read more

    Ntibigucike

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

    Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

    Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

    Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

    ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

    ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

    Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza

    Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza