Ukwiye kurya habura amasaha atatu ngo uryame: Inama y’abashakashatsi

Umushakashatsi wo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, Tara Schmidt, yagaragaje ko kurya hakiri kare bifasha cyane abakunze kurwara ikirungurira iyo bamaze kurya.Nk’uko abisobanura, kurya kare nibura habura amasaha atatu cyangwa ane mbere yo kuryama bifasha kubona igihe gihagije cyo kuba watembera cyangwa ugakora indi mirimo ishobora gutuma igogora ry’ibyo wariye rigenda neza.

Ati “Mu gihe cy’umucyo, umubiri ukora neza. Ugabanya ingano y’isukari iri mu mubiri kuko iba yiyongereye mu gihe ufata ifunguro. Ariko iyo ukora ukoresha umubiri, irongera ikagabanyuka.”

Umuhanga mu mirire akaba n’umwanditsi w’igitabo “Love the Food That Loves You Back” (Kunda Ifunguro Rigukunda), Ilana Muhlstein, ashimangira ko gutegura ifunguro kare kugira ngo urye kare ari ngombwa, kuko bigufasha mu kutaritegura huti huti.

Yagaragaje ko iyo uvuye mu kazi ushonje, umubiri uba ugusaba ifunguro ririmo intungamubiri z’ingenzi nka protéine n’imboga. Abona ko bidakwiye ko inzara igutera kwadukira ibiribwa byose usanze mu rugo nk’imigati, kuko kuyirya ukayigerekaho n’ibyatekewe mu nkono yo mu rugo bishobora gutuma uhaga cyane.

Muhlstein ahamya ko ibyiza ku muntu uvuye mu kazi, nibura ari saa kumi n’imwe zuzuye z’umugoroba cyangwa n’igice, yakabaye asanga ifunguro ryujuje izi ntungamubiri zateguwe, akarya hakiri kare kugira ngo igogora rigende neza.

Gufata ifunguro rya nijoro ukerewe bihuzwa no kuba warya byinshi cyane bitewe n’ibyo uba wahereyeho utegereje ko rishya, bikongera ibyago byo kugira umubyibuho ukabije. Ubushakashatsi bugaragaza ko umusemburo wa “Leptin A” utuma wumva igifu cyuzuye wiyongera iyo uriye ukererewe.

Abashakashatsi bagaragaza ko kurya hakiri kare bifasha abantu gusangira na bagenzi babo, by’umwihariko ababyeyi n’abana, bikongera urukundo hagati yabo.

Gusangira n’abandi ntibituma ifunguro rikuryohera gusa, ahubwo binatuma ubuzima bwawe bwo mu mutwe bugenda neza.


Gusangira n’abandi ni igikorwa gihuza imiryango

Source:IGIHE

  • Related Posts

    Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

    Ubushakashatsi bwa 7 ku bwiyongere n’ubuzima by’abaturage mu Rwanda bwatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare(NISR) ku wa Gatatu tariki 17 Ukuboza 2025, bugaragaza ko abagore 47% bafite abagabo batagishaka kubyara, ndetse bakaba…

    Read more

    Kigali-Barasaba ubwiherero kugira ngo bareke kwituma ku gasozi

    Ushobora kuzenguruka karitiye yose nka Niboye muri Kicukiro cyangwa Nyarutarama muri Gasabo, aho imiturire yaho igizwe n’ibipangu by’abantu udashobora gukomangira ngo ubasabe ubwiherero, bigatuma abahageze bihutira kuhava kugira ngo batahafatirwa…

    Read more

    One thought on “Ukwiye kurya habura amasaha atatu ngo uryame: Inama y’abashakashatsi

    Comments are closed.

    Ntibigucike

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

    Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

    Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

    Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

    ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

    ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

    Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza

    Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza