Ukwiye kurya habura amasaha atatu ngo uryame: Inama y’abashakashatsi

Umushakashatsi wo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, Tara Schmidt, yagaragaje ko kurya hakiri kare bifasha cyane abakunze kurwara ikirungurira iyo bamaze kurya.Nk’uko abisobanura, kurya kare nibura habura amasaha atatu cyangwa ane mbere yo kuryama bifasha kubona igihe gihagije cyo kuba watembera cyangwa ugakora indi mirimo ishobora gutuma igogora ry’ibyo wariye rigenda neza.

Ati “Mu gihe cy’umucyo, umubiri ukora neza. Ugabanya ingano y’isukari iri mu mubiri kuko iba yiyongereye mu gihe ufata ifunguro. Ariko iyo ukora ukoresha umubiri, irongera ikagabanyuka.”

Umuhanga mu mirire akaba n’umwanditsi w’igitabo “Love the Food That Loves You Back” (Kunda Ifunguro Rigukunda), Ilana Muhlstein, ashimangira ko gutegura ifunguro kare kugira ngo urye kare ari ngombwa, kuko bigufasha mu kutaritegura huti huti.

Yagaragaje ko iyo uvuye mu kazi ushonje, umubiri uba ugusaba ifunguro ririmo intungamubiri z’ingenzi nka protéine n’imboga. Abona ko bidakwiye ko inzara igutera kwadukira ibiribwa byose usanze mu rugo nk’imigati, kuko kuyirya ukayigerekaho n’ibyatekewe mu nkono yo mu rugo bishobora gutuma uhaga cyane.

Muhlstein ahamya ko ibyiza ku muntu uvuye mu kazi, nibura ari saa kumi n’imwe zuzuye z’umugoroba cyangwa n’igice, yakabaye asanga ifunguro ryujuje izi ntungamubiri zateguwe, akarya hakiri kare kugira ngo igogora rigende neza.

Gufata ifunguro rya nijoro ukerewe bihuzwa no kuba warya byinshi cyane bitewe n’ibyo uba wahereyeho utegereje ko rishya, bikongera ibyago byo kugira umubyibuho ukabije. Ubushakashatsi bugaragaza ko umusemburo wa “Leptin A” utuma wumva igifu cyuzuye wiyongera iyo uriye ukererewe.

Abashakashatsi bagaragaza ko kurya hakiri kare bifasha abantu gusangira na bagenzi babo, by’umwihariko ababyeyi n’abana, bikongera urukundo hagati yabo.

Gusangira n’abandi ntibituma ifunguro rikuryohera gusa, ahubwo binatuma ubuzima bwawe bwo mu mutwe bugenda neza.


Gusangira n’abandi ni igikorwa gihuza imiryango

Source:IGIHE

  • Related Posts

    Uzatanga 5,000Frw uvurwe neza-RSSB

    Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) ruvuga ko 75% ari abazatanga Mituelle itarenga 5,000Frw, bikazafasha Leta kongera ibikorwa by’ubuvuzi byishingirwa na Mituweli ndetse no kunoza serivisi z’ubuvuzi zihabwa abafite ubu bwisungane…

    Read more

    Dore igikeri (umutubu) cyavuyeho uburozi bwishe Navalny

    Ibihugu by’i Burayi birimo u Bwongereza bivuga ko uwari umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Vladmir Putin w’u Burusiya, Alexei Navalny, yishwe hifashishijwe uburozi buboneka ku ruhu rw’igikeri cy’umutubu gifite…

    Read more

    One thought on “Ukwiye kurya habura amasaha atatu ngo uryame: Inama y’abashakashatsi

    Comments are closed.

    Ntibigucike

    Abagore n’abakobwa bagize FPR Inkotanyi bateraniye i Rusororo

    Abagore n’abakobwa bagize FPR Inkotanyi bateraniye i Rusororo

    Korora inkwavu mu Rwanda, umushinga wakorwa n’udafite amikoro menshi

    Korora inkwavu mu Rwanda, umushinga wakorwa n’udafite amikoro menshi

    Rwanda: Ibiciro bigiye kuzamuka nyuma y’uko mazutu itumbagiye ku masoko mpuzamahanga

    Rwanda: Ibiciro bigiye kuzamuka nyuma y’uko mazutu itumbagiye ku masoko mpuzamahanga

    Inzu ziciriritse zituzwamo ab’amikoro make i Kigali kugeza ubu ziri he?

    Inzu ziciriritse zituzwamo ab’amikoro make i Kigali kugeza ubu ziri he?

    Abazunguzayi bavuga ko gucururiza ku muhanda ari ukwirinda ubujura

    Abazunguzayi bavuga ko gucururiza ku muhanda ari ukwirinda ubujura

    Rwanda: Abaturage ntibongere kohereza amazi mu myobo kuko ubutaka batuyeho bwariduka

    Rwanda: Abaturage ntibongere kohereza amazi mu myobo kuko ubutaka batuyeho bwariduka