Ukwiye kurya habura amasaha atatu ngo uryame: Inama y’abashakashatsi

Umushakashatsi wo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, Tara Schmidt, yagaragaje ko kurya hakiri kare bifasha cyane abakunze kurwara ikirungurira iyo bamaze kurya.Nk’uko abisobanura, kurya kare nibura habura amasaha atatu cyangwa ane mbere yo kuryama bifasha kubona igihe gihagije cyo kuba watembera cyangwa ugakora indi mirimo ishobora gutuma igogora ry’ibyo wariye rigenda neza.

Ati “Mu gihe cy’umucyo, umubiri ukora neza. Ugabanya ingano y’isukari iri mu mubiri kuko iba yiyongereye mu gihe ufata ifunguro. Ariko iyo ukora ukoresha umubiri, irongera ikagabanyuka.”

Umuhanga mu mirire akaba n’umwanditsi w’igitabo “Love the Food That Loves You Back” (Kunda Ifunguro Rigukunda), Ilana Muhlstein, ashimangira ko gutegura ifunguro kare kugira ngo urye kare ari ngombwa, kuko bigufasha mu kutaritegura huti huti.

Yagaragaje ko iyo uvuye mu kazi ushonje, umubiri uba ugusaba ifunguro ririmo intungamubiri z’ingenzi nka protéine n’imboga. Abona ko bidakwiye ko inzara igutera kwadukira ibiribwa byose usanze mu rugo nk’imigati, kuko kuyirya ukayigerekaho n’ibyatekewe mu nkono yo mu rugo bishobora gutuma uhaga cyane.

Muhlstein ahamya ko ibyiza ku muntu uvuye mu kazi, nibura ari saa kumi n’imwe zuzuye z’umugoroba cyangwa n’igice, yakabaye asanga ifunguro ryujuje izi ntungamubiri zateguwe, akarya hakiri kare kugira ngo igogora rigende neza.

Gufata ifunguro rya nijoro ukerewe bihuzwa no kuba warya byinshi cyane bitewe n’ibyo uba wahereyeho utegereje ko rishya, bikongera ibyago byo kugira umubyibuho ukabije. Ubushakashatsi bugaragaza ko umusemburo wa “Leptin A” utuma wumva igifu cyuzuye wiyongera iyo uriye ukererewe.

Abashakashatsi bagaragaza ko kurya hakiri kare bifasha abantu gusangira na bagenzi babo, by’umwihariko ababyeyi n’abana, bikongera urukundo hagati yabo.

Gusangira n’abandi ntibituma ifunguro rikuryohera gusa, ahubwo binatuma ubuzima bwawe bwo mu mutwe bugenda neza.


Gusangira n’abandi ni igikorwa gihuza imiryango

Source:IGIHE

  • Related Posts

    Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

    Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Iterambere(RDB) rwatangaje ko Abanyamahanga bavuye muri Congo cyangwa abanyuzeyo mu gihe kitararenga iminsi 30 bakumiriwe kwinjira mu Rwanda, mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Ebola kimaze…

    Read more

    MINISANTE irimo kuvangura abavuzi gakondo n’abapfumu

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) ivuga ko irimo kuvangura abavuzi gakondo bakora kinyamwuga, ibatandukanya n’abakoresha ibyo bita imiti bitemewe ndetse n’ababeshya abaturage, kugira ngo igire abo yemerera kunganira ubuvuzi bwa kizungu. MINISANTE…

    Read more

    One thought on “Ukwiye kurya habura amasaha atatu ngo uryame: Inama y’abashakashatsi

    Comments are closed.

    Ntibigucike

    Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

    Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

    Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

    Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

    Afurika ntigomba gutegereza abibwira ko bafite isi n’ijuru mu biganza byabo-Perezida Kagame

    Afurika ntigomba gutegereza abibwira ko bafite isi n’ijuru mu biganza byabo-Perezida Kagame

    Aimable Karasira yapfuye

    Aimable Karasira yapfuye

    RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

    RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

    Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye

    Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye