Hagiye kugwa imvura irengeje igipimo cy’isanzwe igwa muri iyi minsi

Mu gice cya kabiri cy’ukwezi kwa Mutarama 2026 (kuva taliki ya 11 kugeza taliki ya 20), mu Rwanda hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 20 na 150, ikaba iri hejuru y’ikigero cy’impuzandengo y’isanzwe igwa mu mezi ya Mutarama.

Imvura isanzwe igwa muri iki gice cya kabiri cy’ukwezi kwa Mutarama iba iri hagati ya milimetero 10 na 95. Iminsi izagwamo imvura izaba iri hagati y’iminsi itatu (3) n’itanu (5) bitewe n’imiterere ya buri hantu.

Imvura ibarirwa hagati ya millimetero 110 na millimetero 150 ni yo nyinshi cyane iteganyijwe mu Ntara y’Iburengerazuba uretse mu burasirazuba bw’Uturere twa Ngororero na Nyabihu.

Iyi mvura iteganyijwe kandi mu Turere twa Nyamagabe na Nyaruguru, amajyepfo y’Akarere ka Gisagara, uburengerazuba bw’Uturere twa Huye, Nyanza na Ruhango, uburengerazuba n’amajyaruguru by’Akarere ka Musanze ndetse n’amajyaruguru y’Uturere twa Burera, Gicumbi na Nyagatare.

Ahasigaye mu Gihugu hateganyijwe imvura iri hejuru gato y’isanzwe igwa muri iki gice. 

Imvura iteganyijwe izaturuka ku isangano ry’imiyaga riherereye mu gice cy’amajyepfo cy’Isi rizamuka rigana mu karere u Rwanda ruherereyemo ndetse no ku miterere y’ahantu (local effects).

Ubushyuhe bwo hejuru buteganyijwe buri hagati ya dogere Selisiyusi 21 na 29, naho ubushyuhe bwo hasi buteganyijwe buri hagati ya dogere Selisiyusi 9 na 18.

Umuyaga uringaniye ushyira kuba mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 6 na 12 ku isegonda, uteganyijwe mu bice bitandukanye by’Igihugu.

  • Related Posts

    Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

    Iteganyagihe ryatangajwe n’ikigo mpuzamahanga ICPAC ku bufatanye n’Umuryango w’ibihugu bigize icyogogo cy’uruzi rwa Nili ‘Nile Basin Initiative(NBI)’,  rigaragaza ko muri iyi mpeshyi hazabaho kugabanuka gukomeye kw’amazi y’imigezi n’ibiyaga, bikazagira ingaruka ku…

    Read more

    Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

    Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Iterambere(RDB) rwatangaje ko Abanyamahanga bavuye muri Congo cyangwa abanyuzeyo mu gihe kitararenga iminsi 30 bakumiriwe kwinjira mu Rwanda, mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Ebola kimaze…

    Read more

    Ntibigucike

    Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

    Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

    Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

    Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

    Afurika ntigomba gutegereza abibwira ko bafite isi n’ijuru mu biganza byabo-Perezida Kagame

    Afurika ntigomba gutegereza abibwira ko bafite isi n’ijuru mu biganza byabo-Perezida Kagame

    Aimable Karasira yapfuye

    Aimable Karasira yapfuye

    RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

    RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

    Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye

    Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye