Perezida Kagame yasabye Ingabo gutegura urugamba(amafoto)

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda(RDF), yaganirije abasirikare bayobora abandi(ba ofisiye) bo mu Ngabo z’Igihugu barenga 6,000 harimo n’abo muri Polisi no mu Rwego rw’Igihugu rw’Igorora(RCS), abasaba kwitegura urugamba.

Kuri uyu wa Mbere tariki 25 Kanama 2025, ni bwo aba bofisiye basoje imyitozo bari bamazemo iminsi mu kigo cya gisirikare cya Gabiro kiri mu Karere ka Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba.

Perezida Kagame yatangiye abasuhuza mu rurimi rw’Igiswayire ati “Hamjambo”, ababaza niba akazi bamaze igihe bakora kameze neza, na bo bati “Ni Sawa Afande.”

Perezida Kagame avuga ko Igihugu cyanyuze mu mateka ariko “igikomeye kirimo ari uko u Rwanda rutazimira kuko nta we udufiteho uburenganzira, hari abashaka kwigira nk’aho baremye abandi, ariko niba hari abaremye abandi, abo baremye ni ab’ahandi ntabwo ari abo mu Rwanda.”

Perezida Kagame avuga ko Abanyarwanda ari bo bigenera uko babaho, ariko n’iyo haba abafite icyo babaha ngo ntabwo byaza byambura u Rwanda uburenganzira rwifiteho.

Perezida Kagame yavuze ko ibi ari byo biha Ingabo z’u Rwanda inshingano nini yo kurinda ubusugire bw’Igihugu “kugira ngo ibirura bitabarya.”

Avuga ko nta myaka itanu ishobora gushira hatabayeho ibibazo byugariza u Rwanda, ari yo mpamvu asaba Ingabo z’u Rwanda kwitegura neza urugamba zikarutsinda.

Ati “Abakuru b’ibihugu bajya ku ma radio n’ahandi bakavuga nta soni ko bazatera u Rwanda bakavanaho ubuyobozi, sindibuvuge byose, niba bakunda intambara bazayitware ahandi ntibazayizane ku Rwanda, bizaba bibi ku bashoje intambara ku Rwanda.”

Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yakomeje agira inama RDF gufata neza no kurondereza amikoro bahabwa, kandi intego yabo ikagerwaho.

Ati “Ririya sasu risohoka rigomba kugenda ryanditseho izina ry’uwo urigeneye, ugomba gufora ugahamya, kuko iyo ukoresheje isasu rimwe, abiri, atatu nta cyo uhamya haba hari ikibazo, kuko n’undi arafora.”

Perezida Kagame avuga ko ubu amasasu asigaye ahenze cyane, “aho igisasu kimwe kigurwa nk’amadolari ibihumbi bitanu, iyo uhushije umaze kurasa nk’ibisasu bitanu, ayo mikoro azava he, ubwo ni ukuvuga ngo urafasha umwanzi ushaka kugufata ari uko ayo masasu yagushiranye, ibyo ni byo mukwiriye kuba mutekereza.”

Avuga ko Interahamwe, Wazalendo cyangwa Leta ya Congo, batavuga ibibi bakora ahubwo bahora bijunditse u Rwanda, bikaba ari byo bikwiye kuviramo Ingabo z’u Rwanda guhora ziteguye, kandi zigakora byinshi bidasaba amikoro y’ikirenga.

Perezida Kagame avuga ko u Rwanda rutajya rushoza intambara keretse uwayirushojeho, ndetse ko rurenga aho rukajya kubaka amahoro mu bindi bihugu kandi ngo ruzakomeza kubikorera ababishaka, ‘ntabwo igisirikare cyacu ari ‘igicanshuro.’

Uretse urugamba rw’amasasu, Perezida Kagame yasabye abagize inzego z’umutekano kurwana n’urw’amakuru y’ibihuha ahesha u Rwanda u Rwanda isura mbi(harimo aya Human Rights Watch), aho uzabikomeza na we ashobora kuraswa

Related Posts

RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere(RDB) rwatangaje ko inyubako yarwo yari imaze imyaka mike itashywe, igiye gufungwa by’agateganyo guhera kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Gicurasi 2026, kubera imirimo yo kuyivugurura. Biratuma…

Read more

Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye

Umutwe wa AFC-M23 urwanira mu burasirazuba bwa Congo, uvuga ko ijoro ryakeye ku wa 02 Gicurasi 2026 ritari risanzwe nyuma y’aho igisirikare cya Congo(FARDC) n’abo bafatanyije ngo bagabye ibitero by’ubugome…

Read more

Ntibigucike

RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye

Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye

Kongera ibinyabiziga by’amashanyarazi bijyane no kongera sitasiyo zibisharija-PSF

Kongera ibinyabiziga by’amashanyarazi bijyane no kongera sitasiyo zibisharija-PSF

Umuvugizi w’Itorero Inkurunziza yinubiwe n’Abanyetorero ‘kuko atatowe’

Umuvugizi w’Itorero Inkurunziza yinubiwe n’Abanyetorero ‘kuko atatowe’

Burundi: Minisitiri w’Itumanaho yasanzwe yapfiriye mu murima w’ibiti by’amamesa

Burundi: Minisitiri w’Itumanaho yasanzwe yapfiriye mu murima w’ibiti by’amamesa

Mu bafashwe mu cyumweru cy’icyunamo cy’uyu mwaka harimo Umuyobozi w’Umurenge

Mu bafashwe mu cyumweru cy’icyunamo cy’uyu mwaka harimo Umuyobozi w’Umurenge