Nyarugenge: Bashobora kurangiza ubuzima bafunzwe nyuma yo gufatanwa urumogi

Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge ANU, ryerekanye abagabo babiri bagiye kumara ubuzima basigaje ku isi bafunzwe, nyuma yo gufatanwa urumogi kuri iki cyumweru tariki ya 24/08/25.

Polisi ivuga ko Imfurayase Themisphore w’imyaka 40 na Byukusenge Alan w’imyaka 28 bafatiwe mu Murenge wa Kanyinya, Akagari ka Nyamweru, Umudugudu wa Mubuga batwaye ibiro 30 by’urumogi kuri moto ifite purake RJ506X.

Mu Rwanda urumogi rushyirwa mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye, aho uhamijwe n’urukiko ibikorwa byo kubikora, kubihinga, kubihindura, kubitunda, kubibika, kubiha undi cyangwa kubigurisha mu gihugu, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu ya miliyoni 20Frw, ariko itarenze miliyoni 30Frw.

Imfurayase na Byukusenge bakimara gufatwa ngo bavuze ko uru rumogi bari barukuye mu Karere ka Rubavu baruhawe n’umuturage (ugishakishwa n’inzego z’umutekano) kugira ngo baruzane mu Karere ka Nyarugenge i Nyamirambo kuri nyirarwo (na we ugishakiswa), akaba yari kurucuruza ku bakiriya be.

Polisi ivuga ko aba bagabo bombi bafunzwe atari ubwa mbere bafatiwe muri ibi bikorwa byo gutwara urumogi.

Imfurayase ngo yavuze ko yari guhembwa amafaranga ibihumbi 80Frw iyo ageza urumogi aho yari yabwiwe, naho Byukusenge akaba yagendaga kuri moto afashe umufuka rurimo, agahembwa ibihumbi 20Frw.

Itangazo rya Polisi rivuga ko abo bagabo bayibwiye ko uru rumogi barwinjiza mu Rwanda barukuye mu gihugu cya Congo aho babikoraga nk’ababigize umwuga.

Hamwe n’urumogi bari bafite bakaba bashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB ngo bakurikiranwe mu mategeko, ndetse ko ibikorwa byo gufata abo bakoranaga na bo byatangiye.

Polisi ivuga ko gufata abatwaye urumogi byagezweho ku bufatanye n’abaturage batanze amakuru rutarakwirakwira mu baturage, kikaba ngo ari ikimenyetso cy’imikoranire, “bikanashimangira ko abaturage bamaze kumenya ububi bw’ibiyobyabwenge ku mibereho yabo.”

  • Related Posts

    Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

    Iteganyagihe ryatangajwe n’ikigo mpuzamahanga ICPAC ku bufatanye n’Umuryango w’ibihugu bigize icyogogo cy’uruzi rwa Nili ‘Nile Basin Initiative(NBI)’,  rigaragaza ko muri iyi mpeshyi hazabaho kugabanuka gukomeye kw’amazi y’imigezi n’ibiyaga, bikazagira ingaruka ku…

    Read more

    Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

    Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Iterambere(RDB) rwatangaje ko Abanyamahanga bavuye muri Congo cyangwa abanyuzeyo mu gihe kitararenga iminsi 30 bakumiriwe kwinjira mu Rwanda, mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Ebola kimaze…

    Read more

    Ntibigucike

    Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

    Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

    Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

    Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

    Afurika ntigomba gutegereza abibwira ko bafite isi n’ijuru mu biganza byabo-Perezida Kagame

    Afurika ntigomba gutegereza abibwira ko bafite isi n’ijuru mu biganza byabo-Perezida Kagame

    Aimable Karasira yapfuye

    Aimable Karasira yapfuye

    RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

    RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

    Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye

    Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye