Ishyaka riri ku butegetsi muri Mozambique ryatsinze amatora ku bwiganze

Daniel Chapo ni Perezida wa mbere wavutse nyuma yuko Mozambique ibonye ubwigenge mu mwaka wa 1975

Inkuru ya BBC ivuga y’uko Ishyaka riri ku butegetsi muri Mozambique, FRELIMO, ryatsinze amatora atavugwaho rumwe yaranzwemo urugomo, rikaba rigiye kongera igihe cy’imyaka 49 rimaze ku butegetsi muri iki gihugu cyo muri Afurika y’amajyepfo, nkuko ibyavuye mu matora byatangajwe bibigaragaza.

Daniel Chapo, umukandida perezida wa FRELIMO muri rusange utari uzwi, ubonwa nk’uw’impinduka, azasimbura Filipe Nyusi, urangije manda ebyiri.

Chapo, w’imyaka 47, wabonye amajwi 71%, azaba Perezida wa mbere wavutse nyuma yuko Mozambique ibonye ubwigenge kuri Portugali mu mwaka wa 1975.

Uwamukurikiye bya hafi mu bo bari bahatanye ni Venancio Mondlane, wabonye amajwi 20%.

Mu ijambo rye nyuma yo gutangazwa ko yatsinze amatora, Chapo yagize ati: “Twaracecetse muri iki gihe cyose, ku bwo kubaha amategeko. Turi ishyaka rikorera kuri gahunda ritegura intsinzi zaryo.”

Nyuma y’itangazwa ry’ibyavuye mu matora, habaye imyigaragambyo irimo urugomo mu mijyi myinshi, ndetse hari abantu bishwe. Abapolisi benshi bagabwe mu duce tumwe na tumwe.

Aya matora yaranzwemo ibirego by’uburiganya n’iyicwa ry’abashyigikiye abatavuga rumwe n’ubutegetsi, bituma habaho imyigaragambyo mu bice bitandukanye by’igihugu.

n’abapolisi barasaga amasasu nyamasasu n’imyuka iryana mu maso ku bigaragambya.

Aya matora yananenzwe n’indorerezi z’amatora zo mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU), zavuze ko bimwe mu byavuye mu matora byahinduwe.

Zavuze ko habayeho “inenge mu kubara [amajwi] ndetse n’ihindurwa ridafite ishingiro ry’ibyavuye mu matora”.

Umusesenguzi kuri politike Adriano Nuvunga yamaganye icyo yise uruhererekane rw’amatora abamo uburiganya muri Mozambique.

Ibiro ntaramakuru Reuters byatangaje ko akanama k’amatora kanze kugira icyo kavuga ku birego by’uburiganya mu majwi.

Biteganyijwe ko Chapo arahira muri Mutarama umwaka utaha.

Julien B.

  • Related Posts

    Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

    Iteganyagihe ryatangajwe n’ikigo mpuzamahanga ICPAC ku bufatanye n’Umuryango w’ibihugu bigize icyogogo cy’uruzi rwa Nili ‘Nile Basin Initiative(NBI)’,  rigaragaza ko muri iyi mpeshyi hazabaho kugabanuka gukomeye kw’amazi y’imigezi n’ibiyaga, bikazagira ingaruka ku…

    Read more

    Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

    Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Iterambere(RDB) rwatangaje ko Abanyamahanga bavuye muri Congo cyangwa abanyuzeyo mu gihe kitararenga iminsi 30 bakumiriwe kwinjira mu Rwanda, mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Ebola kimaze…

    Read more

    Ntibigucike

    Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

    Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

    Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

    Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

    Afurika ntigomba gutegereza abibwira ko bafite isi n’ijuru mu biganza byabo-Perezida Kagame

    Afurika ntigomba gutegereza abibwira ko bafite isi n’ijuru mu biganza byabo-Perezida Kagame

    Aimable Karasira yapfuye

    Aimable Karasira yapfuye

    RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

    RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

    Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye

    Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye