Umupadiri w’i Kirehe akurikiranyweho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 15

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Umupadiri uyobora Lycée de Rusumo, akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 15.

Uyu mupadiri uyobora iri shuri ryo mu Karere ka Kirehe, yatawe muri yombi ku wa 9 Ukwakira 2024

Nk’uko ikinyamakuru IGIHE kibitangaza, Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B.Thierry yagize ati “ Arakekwaho icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 15 wiga muri icyo cyigo cy’ishuri, kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kacyiru mu gihe iperereza rikomeje ngo hakorwe dosiye ye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.”

Mu gihe Urukiko rwamuhamya icyo cyaha, yahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko na none kitarenze imyaka 25, nk’uko biteganywa n’ngingo ya 14 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Dr Murangira yavuze ko uru rwego rusaba abarezi kuzuza neza inshingano zabo zo kurera, bubaha kandi barinda abo barera.

Ati “Biragayitse cyane kuba umuntu w’umurezi yakekwaho icyaha nk’icyi cyo gusambanya umwana. Ibyaha nk’ibi ntabwo bizihanganirwa, uzabikora wese amenye ko amategeko azamuhana kandi bazirikane ko iki ari icyaha kidasaza.”

Ariko na none abantu bakomeje kwibaza ku myitwarire mibi y’abantu bitwa abakozi b’Imana nyamara ari bo bakwiriye kuba urugero rwiza rw’abantu bose! Ibi ni akumiro!

Julien B

  • Related Posts

    Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

    Iteganyagihe ryatangajwe n’ikigo mpuzamahanga ICPAC ku bufatanye n’Umuryango w’ibihugu bigize icyogogo cy’uruzi rwa Nili ‘Nile Basin Initiative(NBI)’,  rigaragaza ko muri iyi mpeshyi hazabaho kugabanuka gukomeye kw’amazi y’imigezi n’ibiyaga, bikazagira ingaruka ku…

    Read more

    Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

    Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Iterambere(RDB) rwatangaje ko Abanyamahanga bavuye muri Congo cyangwa abanyuzeyo mu gihe kitararenga iminsi 30 bakumiriwe kwinjira mu Rwanda, mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Ebola kimaze…

    Read more

    Ntibigucike

    Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

    Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

    Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

    Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

    Afurika ntigomba gutegereza abibwira ko bafite isi n’ijuru mu biganza byabo-Perezida Kagame

    Afurika ntigomba gutegereza abibwira ko bafite isi n’ijuru mu biganza byabo-Perezida Kagame

    Aimable Karasira yapfuye

    Aimable Karasira yapfuye

    RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

    RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

    Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye

    Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye