Miliyoni z’Abaturage Muri Leta Ya Florida Ntamashyarazi Bafite Kubera Serwakira yiswe ‘Milton’

Amapoto y’amashanyarazi n’impombo z’amazi byangiritse kubera Serwakira ‘Milton’  yibasiye Leta ya Florida

Amakuru dukesha VOA avuga y’uko ‘Muri Leta zunze ubumwe z’Amerika abantu miliyoni eshatu babuze amashanyarazi n’impombo z’amazi zirangirika kubera Serwakira yiswe ‘Milton’ yibasiye Leta ya Florida.

Kugeza ubu, abantu bane ni bo bimaze kumenyekana ko bamaze gupfa bazize ingaruka y’iyo serwakira.

Guhera mu ijoro ryo kuwa gatatu kugera mu rukerera rwo kuri uyu wa kane, umuyaga mwinshi waturukaga ku nkombe z’inyanja washegeshe igice kinini cy’amajyepfo ku buryo butari bwitezwe.

Guverineri w’iyi Leta Ron DeSantis yavuze ko Milton ifite ubukana butuma ishyirwa mu rwego rwa gatatu, ariko yizeza ko biteguye guhangana nayo.

Amazu manini, n’amato, yose atuwemo mu bice byinshi bitandukanye byo muri iyi Leta ya Florida yasenyutse ku buryo adashobora gusanwa.

Serwakira Milton ibaye imwe muzifite ubukana burusha izindi mu myaka ijana ishize. Yashyizwe mu rwego rwa gatatu ukurikije ibipimo bifatirwaho mu gupima ubukana bwa Serwakira.

Iyi yibasiye Florida, yari ifite umuvuduko wa kilometero 193 mu isaha imwe. Ni ukuvugako ifite umuvuduko uruta kure uw’imodoka tubona mu masiganwa.

Abakozi b’ubutabazi batabara umuntu wo mu ifasi ya Volusia iri hagati muri Leta ya Florida

Ariko, Guverineri Ron DeSantis yumvikanye atanga ikizere ko biteguye guhangana nayo.

“Dufite ibikoresho byinshi by’ubutabazi n’abakozi biteguye. Kandi twizeye ko ibyo bitaza gukenerwa, ariko bibaye ngombwa, turiteguye. Kandi ibyo si ibya Leta yacu gusa, dufite abasirikare bagera 9.000 hagati ya Florida n’izindi Leta.”

Imihanda mu bice bitandukanye yuzuranye

Kugeza ubu impungenge zihari, ni iz’uko hari abantu bashobora kuburira ubuzima bwabo muri ibi biza. Umujyi muto witwa Siesta Key utuwe n’abantu 5.400 ni wo kugeza ubu wakumvikana nk’uwugarijwe n’akaga gakomeye kuko uri mu kirwa.

Uvuye aha ujya ahitwa Tampa Bay ho hatuwe na miliyoni eshatu hari ibirometero 100, abantu baho bari kuburirwa ko badakwiye gusohoka hirindwa ko ubuzima bwabo bushobora kujya mu kaga.

Ibyuma biterura ibintu biremereye mu bwubatsi byahanuwe na serwakira Milton mu mujyi wa St. Petersburg

Julien B.

  • Related Posts

    Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

    Iteganyagihe ryatangajwe n’ikigo mpuzamahanga ICPAC ku bufatanye n’Umuryango w’ibihugu bigize icyogogo cy’uruzi rwa Nili ‘Nile Basin Initiative(NBI)’,  rigaragaza ko muri iyi mpeshyi hazabaho kugabanuka gukomeye kw’amazi y’imigezi n’ibiyaga, bikazagira ingaruka ku…

    Read more

    Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

    Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Iterambere(RDB) rwatangaje ko Abanyamahanga bavuye muri Congo cyangwa abanyuzeyo mu gihe kitararenga iminsi 30 bakumiriwe kwinjira mu Rwanda, mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Ebola kimaze…

    Read more

    Ntibigucike

    Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

    Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

    Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

    Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

    Afurika ntigomba gutegereza abibwira ko bafite isi n’ijuru mu biganza byabo-Perezida Kagame

    Afurika ntigomba gutegereza abibwira ko bafite isi n’ijuru mu biganza byabo-Perezida Kagame

    Aimable Karasira yapfuye

    Aimable Karasira yapfuye

    RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

    RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

    Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye

    Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye