Kongera ibinyabiziga by’amashanyarazi bijyane no kongera sitasiyo zibisharija-PSF

Ishami ry’Urugaga rw’Abikorera(PSF) rishinzwe ubwikorezi bw’ibitumizwa n’ibyoherezwa mu mahanga, rivuga ko imodoka na moto z’amashanyarazi Leta isaba abantu kugura zihari ku bwinshi, ariko mu gihe yasabye abantu kuba ari zo bibandaho, hakenewe kongera umubare wa sitasiyo zizisharija.

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo mu Rwanda (MININFRA), yategetse abagura ibinyabiziga kwibanda ku bitwarwa n’amashanyarazi, mu gihe ibikomoka kuri peterori bitangiye kubura hirya no hino ku isi bitewe n’intambara ihanganishije Iran na Amerika.

Ibaruwa yanditswe na Minisiteri y’Ibikorwa remezo MININFRA ku itariki 14 Mata 2026, ivuga ko kuva icyo gihe abagura ibinyabiziga bose (by’ubwihariko ibigo bya Leta) bategetswe ko nibura 30% y’ibinyabiziga byaguzwe bigomba kuba ari ibitwarwa n’amashanyarazi gusa.

Iyi baruwa igira iti “Mu rwego rwo kugendera mu cyerekezo cya Leta cyo kugabanya ikoreshwa ry’ibikomoka kuri peterori no kugera ku ntego za gahunda ya NDC (yo kugabanya irekurwa ry’imyuka yangiza ikirere) cyane cyane mu bijyanye no gutwara abantu n’ibintu, musabwe kugura imodoka zose binyuze mu itangwa ry’amasoko ya Leta ateza imbere uburyo burambye.”

MININFRA ivuga ko abagura ibinyabiziga biri mu mubare w’ibiharwe udashobora kubona ijanisha rya 30%, cyangwa mu gihe babonye ibinyabiziga bizagurwa ari bike, icya mbere basabwa kwitwararika mu kugura ari ukwita ku bitwarwa n’amashanyarazi.

Itangazo rigasoza rivuga ko ikigo cyose  kizanyuranya n’iki cyemezo kigashaka kujya munsi ya 30%  y’umubare w’ibinyabiziga bitwarwa n’amashanyarazi, kizasabwa kwisobanura mu buryo bukomeye kandi icyo cyemezo ngo kizafatwa na Minisiteri y’Ibikorwa Remezo.

3Dtv yaganiriye na Abdul Ndarubogoye, umuyobozi w’abikorezi batumiza ibintu mu mahanga mu Rugaga rw’Abikorera PSF, avuga ko imodoka zikoresha amashanyarazi gusa zihari ku bwinshi, ariko ko  mu gihe abantu bazigura vuba vuba ari benshi mu Rwanda bashobora guhura n’imbogamizi yo kutabona aho bazisharija.

Ndarubogoye yagize ati “Mu Rwanda no mu mahanga imodoka zitwarwa n’amashanyarazi ku rugero rwa 100% zirahari ku bwinshi,  ahubwo ikibazo dufite hano mu Rwanda ni uko hataraboneka uburyo bw’aho zigomba gusharijwa, haracyari hake cyane amasitasiyo yazo aracyari make, kandi n’aho ari ni mu mijyi gusa, mu ntara usanga zitariyo!”

Ndarubogoye avuga ko imodoka zitwarwa n’amashanyarazi icyo zirusha izitwarwa na mazutu cyangwa lisansi ari uko zo zigenda ibirometero byinshi cyane zitarongera gusubira gusharijwa, akaba ari yo mahirwe abantu bafite mu gihe batarabona sitasiyo zihagije.

Ndarubogoye avuga ko hari imodoka zifite ubushobozi bwo kugenda ibirometero 600-700 zitarongera gusubira ku muriro, ku buryo ngo ishobora kurenza icyumweru itagiye kuri sharijeri.

  • Related Posts

    Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

    Iteganyagihe ryatangajwe n’ikigo mpuzamahanga ICPAC ku bufatanye n’Umuryango w’ibihugu bigize icyogogo cy’uruzi rwa Nili ‘Nile Basin Initiative(NBI)’,  rigaragaza ko muri iyi mpeshyi hazabaho kugabanuka gukomeye kw’amazi y’imigezi n’ibiyaga, bikazagira ingaruka ku…

    Read more

    Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

    Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Iterambere(RDB) rwatangaje ko Abanyamahanga bavuye muri Congo cyangwa abanyuzeyo mu gihe kitararenga iminsi 30 bakumiriwe kwinjira mu Rwanda, mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Ebola kimaze…

    Read more

    Ntibigucike

    Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

    Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

    Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

    Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

    Afurika ntigomba gutegereza abibwira ko bafite isi n’ijuru mu biganza byabo-Perezida Kagame

    Afurika ntigomba gutegereza abibwira ko bafite isi n’ijuru mu biganza byabo-Perezida Kagame

    Aimable Karasira yapfuye

    Aimable Karasira yapfuye

    RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

    RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

    Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye

    Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye