Yanditswe na George Salomo
Itorero Inkurunziza mu Rwanda rikomeje kuvugwamo amakimbirane aturutse ku Muvugizi waryo Pasiteri Ngendahayo Juvenal, ushinjwa n’abakristo be, abapasiteri ndetse n’abagize inzego z’iri torero, ibyaha birimo kwiyongeza manda, icyenewabo, gutonesha n’ibindi mu nyungu ze bwite.
Abakristo b’iri torero ndetse na bamwe muri komite zitandukanye ziribarizwamo bakomeje kwinubira ibikorwa bya Bwana Pastor Juvenal Ngendahayo, aho bavuga ko akoresha amayeri yose ashoboka ngo ahindure iri torero akarima ke.
Umwe mu banyetorero b’Inkurunziza utashatse ko amazina ye atangazwa, yagize ati ‘’Urebye umuvugizi wacu ntiyumva inama kandi umunyetorero wese ushatse kumubwira ibitagenda aramuhutaza akamushyiraho iterabwoba, hari n’ikindi akora kitameze neza kitubabaza, aho areba abakristo b’abanyabwenge bamugira inama akabafata nk’abanzi be”
Ati “Urugero ni uko yirirwa yandikira amabaruwa cyane cyane abo abona ko bamuvuguruza akabasuzugura mu ruhame. Atonesha abakozi bamwe cyane cyane abo bafitanye amasano, abandi akabacunaguza cyane. Ni ibintu bidakumiriwe byazana inzigo ikomeye.
Mu bisanzwe mu itorero Inkurunziza itegeko riteganya ko Manda y’umuvugizi w’iri torero imara imyaka 5, ikaba ishobora kongerwa mu buryo bukurikije amategeko shingiro y’itorero, ariko kuri iyi nshuro ngo si ko byagenze kandi ibintu byose byahindutse mu mwanya muto.
Uko byagenze ngo yihe Manda idasanzwe mu itorero

Manda ye yatangiye muri 2020 Mutarama, irangira muri Mutarama 2025, aho bari bageze mu gihe cyo gutora, nyuma uyu Pasiteri Ngendahayo yaje gutumiza inama y’inteko rusange agamije kwiha manda. Ni bwo yaje kurya urwara abagombaga gutora ko bagomba kuza kumutora (mobilisation) mu rwego rwo gukomeza kongera igihe cye cyo kuyobora.
Uwaganiriye na Kigaliinfo yakomeje avuga ko ibyo byatumye yica amategeko shingiro y’itorero Inkurunziza, cyane ko hari abo atashatse gutumira kandi bagombaga kwitabira ayo matora rusange.
Pasiteri Ngendahayo anengwa kandi kuba nta mashuri afite ahagije nk’umukandida ugomba kuba umuvugizi w’iri torero nk’uko biteganywa n’amabwiriza ngengamikorere y’iri torero, akaba ndetse nta mpamyabumenyi ya Tewolojiya afite ukurikije amabwiriza y’itorero na Leta.
Itegeko rigenga Imiryango ishingiye ku Kwemera riteganya ko Umuvugizi w’itorero agomba kuba afite impamyabumenyi y’icyiciro cya Kaminuza mu by’iyobokamana.
Manda ya Komite nyobozi ihagarariwe na Pasitoro Juvenal Ngendahayo ubwo yari irangiye mu kwezi kwa Mutarama 2025, habaye inama rusange yagombaga gutorerwamo ubuyobozi bushya bw’Itorero bwujuje ibisabwa hashingiwe ku mabwiriza mashya y’urwego rw’imiyoborere mu Rwanda (RGB).
Ibi ariko ngo si ko byaje kugenda, ahubwo hizwe ku ngingo nyinshi zirebana n’ahazaza h’itorero, mu rwego rwo gutinza ingingo nyamukuru yakabaye ari amatora nk’uko ku ibaruwa y’ubutumire byari byanditse.
Mu gihe iyo nama yari igiye kurangira ibirebana n’amatora babyise kungurana ibitekerezo, iba ingingo ya nyuma ndetse n’igihe bihaye inama yagombaga kurangira cyararenze ku buryo habayeho amatora mu buryo butateguwe, hamwe no gufatirana abitabiriye.
Umwe mu bapasiteri twaganiriye ubarizwa muri iri torero avuga ko ibivugwa ari byo kandi hatagize igikorwa iri torero ngo riraza kuzamo kwirema ibice, bikaba byaganisha ubuzima bwaryo mu kaga, ndetse hakaba hari abakristo bakomeje gutotezwa harimo abatangiye guhagarikwa.
Uyu mu pasiteri avuga Ako abahagarikwa ari abatemeranya n’ibyemezo uwo muvugizi yagiye afata mu nyungu ze bwite binyuranyije n’amategeko shingiro y’itorero.
Uwaganirije Kigaliinfo avuga ko amakuru afite ari uko Pasiteri Ngendahayo hari abantu agiye gusengera akabashinga amaparuwasi, ari na bo bazitabira inteko rusange itora umuvugizi, harimo abatari bake bo mu muryango we.
Avuga ko birimo kuba mu rwego rwo kurushaho gushyira mu myanya abamukingira ikibaba agamije gukandagira amategeko shingiro y’iri torero rimaze imyaka irenga 60 rikorera mu Rwanda.
Pasiteri Ngendahayo Juvenal, ni umuvugizi wa Eglise Inkurunziza mu Rwanda umaze imyaka irenga 30 muri komite nyobozi y’iri torero, akaba avugwaho itonesha n’amacakubiri.
Abitabiriye inama yo kumutora bavuga ko yatindije ingingo y’amatora igerwaho nyuma bananiwe, ndetse ko nyuma hashatswe uburyo bamwe mu banyabwenge b’itorero bakoherezwa kwiga Tewolojiya, ariko ko n’abari barabitangiye basoje akanga kubasengera ku bupasiteri kuko adashaka kubaha inshingano zo kuyobora amaparuwasi.
Kugeza ubu hashize umwaka nta muntu ubuga iby’amatora, kandi bagasanga imyaka itatu ari myinshi y’inzibacyuho kuko uyu muvugizi yakomeje kuyigiza imbere kugira ngo abe ashakakashaka impapuro zazamuhesha kwiyamamaza mu buryo bwemewe.
Nyuma yo kubona ako kavuyo kose, abanyamuryango b’iri torero, binyuze mu rwego rushinzwe ubugenzuzi, banditse ibaruwa basaba gutesha agaciro igikorwa cyo kongerera manda Komite icyuye igihe iyobowe na Pasiteri Ngendahayo, bavuga ko ubwo buryo byakozwe binyuranyije n’amategeko.
Mu ibaruwa dufitiye kopi bagaragazamo ingingo zitandukanye zirengagijwe kuko uyu muvugizi ngo yakoresheje amatora mu buryo butemewe n’amategeko, aho ari we wayoboye igikorwa cy’amatora(ibintu bidasanzwe muri iri torero).
Ubusanzwe habaho komisiyo iyobora amatora, ariko kuri iyi nshuro ntibyabaye, urutonde rw’abitabiriye rwasinyishijwe mbere bari kwinjira mu nteko rusange, rukaba ari na rwo rwakoreshejwe mu bemeje imyanzuro y’amatora yaje ahutiyeho.
Umupasiteri twakomeje tuganira avuga ko basabwe kwemeza ingingo zimwe na zimwe bahagurutse, ku buryo ngo abakomeje kwicara bafashwe nk’abigometse, kandi mu busanzwe amatora aba mu buryo bw’ibanga.
Abanyamuryango bahisemo kwandika babimenyesha umuyobozi w’urwego nkemurampaka rw’iri torero, bamenyesha RGB n’impuzamiryango iri torero ribarizwamo ya AER (Alliance Evangelique au Rwanda), ariko bakaza gusanga urwo rwego nkemurampaka ari “agakingirizo ka Pasiteri Ngendahayo” ku buryo nta cyo byatanze.
Uwatanze amakuru avuga ko na n’ubu amaso yaheze mu kirere, aho ngo bibaza impamvu RGB na yo yacecetse bikabayobera, bagasaba ko urwo Rwego rw’Imiyoborere mu Rwanda rwakwinjira muri icyo kibazo.






