U Bushinwa na Amerika bitangiye guhanganira muri Hormuz

Nyuma y’uko Leta zunze Ubumwe za Amerika(USA) zinaniwe kumvikana na Iran ku bijyanye no guhagarika intambara mu Burasirazuba bwo Hagati, ndetse USA ikemeza ko igiye gufunga Umuhora wa Hormuz ucungwa na Iran, u Bushinwa bwaburiye Amerika kutazahirahira ikora ku mato yabwo anyura muri uwo muhora.

Mu ntambara imaze ukwezi n’igice kurenga  ihanganishije Iran na Amerika ifatanyije na Israel,  Iran ivuga ko yamaze kugira ubushobozi bwo kugenzura umuhora wa Hormuz unyuzwamo 1/5 cy’ibikomoka kuri peterori bijya hose ku isi, ku buryo ngo itazawufungura Amerika idahagaritse kuyigabaho ibitero.

Iran ivuga ko izatambutsa muri uwo muhora amato y’inshuti zayo gusa zirimo u Bushinwa n’u Burusiya, ariko Amerika n’abo bafatanyije b’i Burayi na Aziya bakaba batemerewe kunyuza ibicuruzwa muri Hormuz.

Ibi byatumye Amerika na yo ivuga ko izafunga uwo muhora wa Hormuz kugira ngo buri wese awuhombe mu gihe yaba atari yo iwugenzura, aho ivuga ko yanatangiye gutegura za mine zari zatezwe na Iran muri iyo nyanja.

U Bushinwa bukimara kumva iki cyemezo bwaburiye Leta zunze Ubumwe za Amerika kutivanga mu masezerano y’ubucuruzi bwagiranye na Iran ngo ifunge inzira yo mu nyanja ya Hormuz.

Minisitiri w’Ingabo w’u Bushinwa, Gen Admiral Dong Jun yagize ati “Amato yacu yinjirira kandi agasohokera mu mazi y’umuhora wa Hormuz. Dufitanye na Iran amasezerano y’ubucuruzi n’ingufu. Tuzayubahiriza kandi turateganya ko abandi batazivanga mu byacu, Iran igenzura Hormuz kandi uwo muhora urafunguye kuri twe.”

U Bushinwa buvuga ko ubu butumwa bugenewe by’umwihariko Leta zunze Ubumwe za Amerika, aho ngo butazihanganira inzitizi zose zahagarika amato yabwo mu nyanja ya Hormuz cyangwa kuba yahagirira ibindi bibazo.

Amakuru akomeje gutambuka ku mbuga nkoranyambaga agaragaraza ko isi yinjiye mu gihirahiro gikomeye kandi ko igiye gukomeza kwibasirwa n’ubukene n’izamuka rikabije ry’ibiciro, mu gihe umuhora wa Hormuz waba ukomeje gufungwa.

Related Posts

RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere(RDB) rwatangaje ko inyubako yarwo yari imaze imyaka mike itashywe, igiye gufungwa by’agateganyo guhera kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Gicurasi 2026, kubera imirimo yo kuyivugurura. Biratuma…

Read more

Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye

Umutwe wa AFC-M23 urwanira mu burasirazuba bwa Congo, uvuga ko ijoro ryakeye ku wa 02 Gicurasi 2026 ritari risanzwe nyuma y’aho igisirikare cya Congo(FARDC) n’abo bafatanyije ngo bagabye ibitero by’ubugome…

Read more

Ntibigucike

RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye

Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye

Kongera ibinyabiziga by’amashanyarazi bijyane no kongera sitasiyo zibisharija-PSF

Kongera ibinyabiziga by’amashanyarazi bijyane no kongera sitasiyo zibisharija-PSF

Umuvugizi w’Itorero Inkurunziza yinubiwe n’Abanyetorero ‘kuko atatowe’

Umuvugizi w’Itorero Inkurunziza yinubiwe n’Abanyetorero ‘kuko atatowe’

Burundi: Minisitiri w’Itumanaho yasanzwe yapfiriye mu murima w’ibiti by’amamesa

Burundi: Minisitiri w’Itumanaho yasanzwe yapfiriye mu murima w’ibiti by’amamesa

Mu bafashwe mu cyumweru cy’icyunamo cy’uyu mwaka harimo Umuyobozi w’Umurenge

Mu bafashwe mu cyumweru cy’icyunamo cy’uyu mwaka harimo Umuyobozi w’Umurenge