Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko umuryango wa Habyarimana uteye impungenge

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko umuryango w’uwari Perezida w’u Rwanda, Juvenal Habyarimana uteje impungenge ku mutekano w’u Rwanda, akaba asaba urubyiruko kurinda ibyagezweho kugira ngo bidasenyuka.

Imbere y’Urubyiruko rubarirwa mu bihumbi rwitabiriye ijoro ryo Kwibuka ryabereye i Nyanza ya Kicukiro ku wa Kane, Amb Nduhungirehe yavuze ko hashize imyaka 32 umutwe wa FDLR wakoze icyaha cya Jenoside ariko n’ubu ukaba ushyigikiwe na Leta ya Congo, ndetse ko Perezida Tshisekedi yiteguye kubafasha ngo bahirike Ubutegetsi mu Rwanda.

Amb Nduhungirehe yibukije ibyo Perezida Kagame yavuze ko Guverinoma ya Congo ishaka ko amateka yisubiramo, kuko ngo ishyigikiye interahamwe zashyizweho na Perezida Habyarimana n’ingengabitekerezo ya Jenoside yakwirakwijwe n’uwo muperezida.

Habyarimana akaba ashinjwa ubwicanyi bwakozwe mu myaka ya 1992 muri Kibirira, Bugesera, Mukingo, Murambi n’ahandi, bikajyana n’imvugo zariho muri iyo myaka zikomeje gukoreshwa muri iki gihe muri Congo.

Amb Nduhungirehe atanga urugero k’uwari Umuvugizi w’Igisirikare, witwa ‘Sylvain Ekenge wasubiyemo amategeko 10 y’Abahutu yasohotse mu kinyamakuru Kangura, akaba yarasomye urupapuro kuri Television y’Igihugu aburira Abanye Congo ko batagomba gushyingiranwa n’Abatutsikazi.’

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga akomeza avuga ko umugore w’uwari Perezida Habyarimana, Agathe Kanziga, yari yarashinze akazu (agatsiko gato kategekanaga na we).

Minisitiri Nduhungirehe avuga ko igisirikare cy’u Bubiligi(Auditorat Militaire) cyavuze ko Kanziga yabujije abantu kurira, ubwo indege ya Habyarimana yari imaze guhanurwa, ahubwo yagize ati “Mufashe Interahamwe kudukiza umwanzi w’umututsi.”

Ati “Uwo Habyarimana Juvenal na Agathe Kanziga bafite abana, umwe muri bo witwa Jean Luc Habyarimana ni we Perezida wa Congo ashaka gukoresha kugira ngo agarure icuraburindi mu Rwanda.”

Yakomeje agira ati “Kandi uwo na we amaze igihe abigaragaza aho ajya i Kinshasa agahura n’abayobozi kugira ngo babimutegurire, twebwe turimo gukora ibishoboka byose kugira ngo twiteze imbere, ariko bose si ko babibona, ibi byiza byose mubona bishobora guhinduka iyo ngengabitekerezo nikomeza guhemberwa n’amahanga, akayiha icyicaro, agatuma ikwirakwizwa mu rubyiruko.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga asaba urubyiruko gukomeza gusigasira ibyiza u Rwanda rwagezeho, ku buryo nta wagombye kubisenya rurebera.

Yanditswe na B Julien

Related Posts

Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

Iteganyagihe ryatangajwe n’ikigo mpuzamahanga ICPAC ku bufatanye n’Umuryango w’ibihugu bigize icyogogo cy’uruzi rwa Nili ‘Nile Basin Initiative(NBI)’,  rigaragaza ko muri iyi mpeshyi hazabaho kugabanuka gukomeye kw’amazi y’imigezi n’ibiyaga, bikazagira ingaruka ku…

Read more

Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Iterambere(RDB) rwatangaje ko Abanyamahanga bavuye muri Congo cyangwa abanyuzeyo mu gihe kitararenga iminsi 30 bakumiriwe kwinjira mu Rwanda, mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Ebola kimaze…

Read more

Ntibigucike

Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

Afurika ntigomba gutegereza abibwira ko bafite isi n’ijuru mu biganza byabo-Perezida Kagame

Afurika ntigomba gutegereza abibwira ko bafite isi n’ijuru mu biganza byabo-Perezida Kagame

Aimable Karasira yapfuye

Aimable Karasira yapfuye

RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye

Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye