Inzu ziciriritse zituzwamo ab’amikoro make i Kigali kugeza ubu ziri he?

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko yatangiye gutuza abantu b’amikoro make mu nzu ziciriritse zubatswe muri site z’imiturire, n’ubwo kugeza ubu itarabonera inzu abifuza gukodesha bahembwa umushahara uri munsi y’ibihumbi 200Frw ku kwezi.

Depite Madina Ndangiza yasabye Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Jimmy Gasore, ubwo yari mu Nteko kuri uyu wa Kabiri, gusobanura ibijyanye n’inzu ziciriritse zizahabwa abahembwa umushahara muto mu Rwanda.

Depite Ndangiza yagize ati “Muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka itanu (kugera muri 2029) buri mwaka mu Mujyi wa Kigali hagomba kubakwa inzu ibihumbi 30, muri zo 70% (zihwanye na 21,000) zigomba kuba ari inzu ziciriritse, ariko nagira ngo mbaze inzu iciriritse ni iteye ite, bijyanye n’ubushobozi bw’abaturage bacu.”

Minisitiri, Dr Jimmy Gasore, yasubije Depite Ndangiza avuga ko ku bijyanye n’inzu ziciriritse u Rwanda ruri kugendera ku gipimo mpuzamahanga giteganya ko urugo rutagomba kwishyura inzu amafaranga arengeje 30% cyangwa 1/3 cy’umushahara rwinjiza buri kwezi, haba kuyikodesha cyangwa kuyigura bakagenda bishyura make make.

Minisitiri Jimmy Gasore ati “Igipimo tugenderaho ni 30% y’ibyo urugo rwinjiza. Ni ukuvuga ngo niba urugo rwinjiza amafaranga ibihumbi 300, iyo rwishyuye ibihumbi 100 ruba rwafashe inzu itaruhenze, ibyo bihumbi 100 bishobora ari ugukodesha cyangwa kwishyura inguzanyo.”

Umukozi wa Leta utashatse ko amazina ye atangazwa, uri mu bashinzwe ibijyanye n’inzu zihendutse, yabwiye Radio Umwezi ko kugeza ubu i Kigali hamaze kubakwa inzu 552 zirimo gucuruzwa, aho abantu bishyura make make, ariko ko izikodeshwa zitaraboneka.

Ni inzu zubatswe mu midugudu itatu iri mu turere tugize Umujyi wa Kigali, aho umudugudu umwe witwa Bwiza uri ahitwa muri Noruveje(i Nyarugenge), undi uri i Gahanga ukaba witwa ‘River Side’, ndetse n’undi wubatswe i Bumbogo mu karere ka Gasabo.

Uwo mukozi wa Leta avuga ko inzu ihenze iri muri iyo midugudu ari iy’ibyumba bitatu bito cyangwa bibiri binini, ikaba igurwa amafaranga y’u Rwanda atarenze miliyoni 40, ikazishyurwa mu gihe kiri hagati y’imyaka 20 na 25.

Amabwiriza yo gutanga izo nzu ateganya ko umuntu uhembwa amafaranga atarenze miliyoni imwe n’ibihumbi 200Frw ku kwezi, yishyura iyo nzu atararenga ibihumbi 600 Frw(50% by’umushahara we buri kwezi) kuko banki ngo zongera imifuragiro ya 20% ku giciro fatizo cya 30% cyashyizweho na Leta.

Uwo mukozi yakomeje avuga ko nta mushahara fatizo muto ushoboka washyizweho wo kugira ngo umuntu ahabwe inzu yitwa iciriritse, bitewe n’uko hari hagiyeho ibihumbi 200Frw, ariko abarimu n’abari mu nzego z’umutekano bahembwa ari munsi yayo, ngo barasakuje cyane bavuga ko izo nzu zagenewe abantu b’amikoro make ari bo zari zikwiye guheraho.

Mu bushakashatsi ngarukamwaka ku murimo bukorwa n’Ikigo cy’Ibarurishamibare(NISR), ubwo muri 2024 buvuga ko Abaturarwanda batarenga 16.5% ari bo bahembwa amafaranga atarenga ibihumbi 100 ku kwezi, mu gihe inzu yitwa iciriritse yo yishyurwa amafaranga ibihumbi 600Frw ku kwezi.

Ni mu gihe kandi abaturage bakomeje gutaka ko nta nzu zo gukodesha zipfa kuboneka, nyamara kubaka ahenshi byarahagaritswe ndetse no gusenya utujagari n’izubatswe ahitwa amanegeka byo bikomeje.

Related Posts

Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

Iteganyagihe ryatangajwe n’ikigo mpuzamahanga ICPAC ku bufatanye n’Umuryango w’ibihugu bigize icyogogo cy’uruzi rwa Nili ‘Nile Basin Initiative(NBI)’,  rigaragaza ko muri iyi mpeshyi hazabaho kugabanuka gukomeye kw’amazi y’imigezi n’ibiyaga, bikazagira ingaruka ku…

Read more

Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Iterambere(RDB) rwatangaje ko Abanyamahanga bavuye muri Congo cyangwa abanyuzeyo mu gihe kitararenga iminsi 30 bakumiriwe kwinjira mu Rwanda, mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Ebola kimaze…

Read more

Ntibigucike

Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

Afurika ntigomba gutegereza abibwira ko bafite isi n’ijuru mu biganza byabo-Perezida Kagame

Afurika ntigomba gutegereza abibwira ko bafite isi n’ijuru mu biganza byabo-Perezida Kagame

Aimable Karasira yapfuye

Aimable Karasira yapfuye

RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye

Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye