Inteko irashaka umuceri w’umweru kandi uhumura nk’uva hanze

Inteko ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, ivuga ko Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi MINAGRI, hamwe n’ishinzwe Ubucuruzi n’Inganda MINICOM, zemeye gushyiraho ingamba zituma umusaruro w’ibigori n’umuceri ubasha guhatana n’utumizwa mu mahanga.

Inteko ivuga ko kuba ubwanikiro n’ubuhunikiro bw’ibigori n’umuceri bidahagije kandi hamwe na hamwe bikaba bitujuje ubuziranenge, biteza umuceri uhingwa mu Rwanda kudakundwa nk’utumizwa mu mahanga, bitewe n’uko uba ari mugufi, udahumura kandi utari umweru cyane.

Komisiyo y’Ubutaka, Ubuhinzi, Ubworozi n’Ibidukikije mu Nteko ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, yatangaje ibi mu gusesengura Raporo Urwego rw’Ubugenzuzi Bukuru bw’Imari ya Leta(OAG) rwakoze mu kwezi kwa Mata k’umwaka ushize wa 2025, ku gufata neza umusaruro w’umuceri n’ibigori ndetse no kuwuhuza n’isoko.

Ubugenzuzi Bukuru bw’Imari ya Leta, icyo gihe bwasanze hari ibikorwa remezo byo gufata neza umusaruro w’ibirori n’umuceri, byangiritse ku rugero rwa 33% kandi ko bidahagije.

Ibyo bikorwa remezo ngo byari bifite ubushobozi bwo kumisha umuceri ku rugero rungana na 9%, mu gihe aho kwanika ibigori hashoboraga kubyumisha ku rugero rutarenga 18%.

Igenzura kandi ngo ryasanze ubuhunikiro bw’umuceri n’ibigori bufite ubushobozi bwo kwakira 33% by’umusaruro wose w’ibyo bihingwa uboneka mu Gihugu.

Hari n’aho basanze ibikorwaremezo bidakoreshwa icyo byagenewe, urugero rugatangwa ku bwanikiro 15 bw’umuceri bwa Koperative ya Rwangingo muri Nyagatare, bwari buhunitswemo ubwatsi bw’amatungo kandi ari igihe umuceri na wo warimo gusarurwa.

Muri icyo gihe cy’igenzura kandi, Urwego rw’Ubugenzuzi Bukuru bw’Imari ya Leta bwasanze umuceri wangirika nyuma y’isarura uri ku rugero rwa 12.4% na 13.8% ku bigori.

Depite Muzana Alice uyobora Komisiyo y’Ubutaka, Ubuhinzi, Ubworozi n’Ibidukikije mu mutwe w’Abadepite yagize ati “Ibi bipimo biri hejuru y’intego y’Igihugu yo kugabanya iyangirika ry’umusaruro kugera kuri 5% muri 2029.”

Depite Muzana avuga ko ntaho iyangirika ry’umusaruro w’Ubuhinzi rishobora kwirindwa kugera ku rugero rwa 0%, ariko ko Leta izakora ibishoboka byose kugira ngo urugero rw’umusaruro wangirika rube ruto cyane.

Ubugenzuzi kandi ngo bwasanze benshi mu Banyarwanda badakunda amwe mu moko y’umuceri mugufi wera mu Rwanda, bitewe n’uko ngo utari umweru cyane kandi udahumura nk’utumizwa mu mahanga.

Depite Muzana agira ati “Umuceri uhingwa ukanatunganyirizwa mu Gihugu, ku bufatanye bwa RAB n’inganda ziwutunganya, hazongerwa ibikoresho n’ubumenyi hagamijwe kongera ubwiza bw’umusaruro wawo, kugira ngo haboneke umuceri ujya ku isoko ufite intete zifite isuku kandi zitavanze, ushobora guhangana ku isoko n’utumizwa mu mahanga.”

Ati “Hari igihe (abaturage) bavuga ko umuceri duhinga utari umweru cyane nk’uturuka mu mahanga, RAB na MINAGRI bakaba baragaragarije Komisiyo ko hagiye gushyirwa imbaraga mu gutunganya umuceri usanzwe uhingwa mu Gihugu kugira ngo ushobore guhangana n’usanzwe utumizwa mu mahanga.”

Inteko ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, ivuga kandi ko hagitegerejwe amabwiriza agenga uruhererekane nyongeragaciro rwo kwita ku musaruro w’umuceri n’ibigori arimo gushyirwaho na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, MINICOM.

  • Related Posts

    Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

    Iteganyagihe ryatangajwe n’ikigo mpuzamahanga ICPAC ku bufatanye n’Umuryango w’ibihugu bigize icyogogo cy’uruzi rwa Nili ‘Nile Basin Initiative(NBI)’,  rigaragaza ko muri iyi mpeshyi hazabaho kugabanuka gukomeye kw’amazi y’imigezi n’ibiyaga, bikazagira ingaruka ku…

    Read more

    Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

    Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Iterambere(RDB) rwatangaje ko Abanyamahanga bavuye muri Congo cyangwa abanyuzeyo mu gihe kitararenga iminsi 30 bakumiriwe kwinjira mu Rwanda, mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Ebola kimaze…

    Read more

    Ntibigucike

    Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

    Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

    Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

    Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

    Afurika ntigomba gutegereza abibwira ko bafite isi n’ijuru mu biganza byabo-Perezida Kagame

    Afurika ntigomba gutegereza abibwira ko bafite isi n’ijuru mu biganza byabo-Perezida Kagame

    Aimable Karasira yapfuye

    Aimable Karasira yapfuye

    RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

    RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

    Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye

    Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye