Trump atangije intambara y’amateka kuri Iran

Itariki ya 27 Gashyantare 2026 ishobora kwandikwa mu mateka y’isi kuko ari yo Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika (USA), Donald Trump, atangirijeho intambara ku gihugu cya Iran gishyigikiwe n’ibihangange ku isi nk’u Burusiya n’u Bushinwa.

Ni irindi shami ry’intambara y’isi igabwe mu Burasirazuba bwo Hagati nyuma y’imyaka ine u Burusiya bumaze buhanganye na Ukraine mu Burayi bw’iburasirazuba, bikaba byarateye itumbagira ry’ibiciro, by’umwihariko mu Rwanda ikiro cy’ibirayi cyigeze kugurwa amafaranga 1,500Frw muri 2023.

USA ifatanyije na Israel bagabye ibitero kuri Iran ishyigikiwe n’u Bushinwa, u Burusiya, Koreya ya Ruguru n’ibindi bihugu byo mu Karere, aho impande zombi zimaze amezi menshi zitegura kurwana ku buryo bikomeye.

Ubwo misile za Amerika zari zirimo kwitura kuri Iran mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, Perezida Trump yagize ati “Mu gihe gito gishize ingabo za Amerika zatangiye ibitero bikomeye muri Iran, intego yacu ni ukurengera abaturage ba Amerika tubakiza ubushotoranyi bw’ubutegetsi bwa Iran.”

Perezida Trump avuga ko abategetsi ba Iran ari ibyihebe byo ku rwego rw’ikirenga, bibangamiye Amerika n’inshuti zayo mu Karere k’Uburasirazuba bwo Hagati, kandi bakaba ngo baragiye babyigamba kuva mu myaka 47 ishize.

Perezida Trump avuga ko ubutegetsi bwa Iran bumaze kwica Abanyamerika benshi, cyane cyane Abasirikare ba USA mu bihugu byinshi, butibagiwe n’abaturage ba Iran babarirwa mu bihumbi.

Perezida Trump avuga ko Amerika igiye kujegeza ku buryo bukomeye Igihugu cya Iran, aho igisirikare cya USA ngo kizibasira ibikorwa bya gisirikare by’icyo gihugu, ubutegetsi bwacyo bwamara kuvaho, ‘Abanya-Iran na bo bakaruhuka gutegekeshwa igitugu no kwicwa n’abitwa abayobozi babo.’

Avuga ko USA idashobora kwemerera abategetsi b’ibyihebe byo ku rwego rw’ikirenga nka rurira gutunga intwaro kirimbuzi, aho yiyemeje ko n’izamaze gukorwa zigiye gusenywa burundu.

Perezida Trump yasabye abaturage ba Iran kuguma mu ngo zabo, ndetse aburira abasirikare n’abapolisi ba Iran abasaba gushyira intwaro hasi, bitaba ibyo bakaba baza guhura n’urupfu.

Kugeza ubu urugo rwa Perezida Masoud Pezeshkian wa Iran hamwe n’urw’Umuyobozi w’ikirenga, Ayatollah Ali Khamanei, zamaze gusenywa, abo bategetsi bakaba bahungishirijwe ahantu hataramenyekana.

Hagati aho Iran na yo ihise isaba abaturage bayo bari muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu, Kuwait, Qatar, Bahrain na Jordan kuvayo byihuse kuko ari ho igiye gutangirira kugaba ibitero bigamije gusenya ibirindiro bya USA biri muri ibyo bihugu.

U Bushinwa na bwo bukaba bwaraye bwoherereje Iran intwaro zo ku rwego ruhambaye zirmo misile ziswe HQ-16 na HQ-17AE.

Nyuma y’amasaha make USA na Israel bamaze barashe Iran, misile za mbere zirashwe na Iran na zo zamaze kugwa ku butaka bwa Israel, zikaba zakoresheje iminota 12 mu rugendo rw’ibirometero 2000, ndetse nta muntu wigeze azirabukwa(azibona).

  • Related Posts

    RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

    Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere(RDB) rwatangaje ko inyubako yarwo yari imaze imyaka mike itashywe, igiye gufungwa by’agateganyo guhera kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Gicurasi 2026, kubera imirimo yo kuyivugurura. Biratuma…

    Read more

    Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye

    Umutwe wa AFC-M23 urwanira mu burasirazuba bwa Congo, uvuga ko ijoro ryakeye ku wa 02 Gicurasi 2026 ritari risanzwe nyuma y’aho igisirikare cya Congo(FARDC) n’abo bafatanyije ngo bagabye ibitero by’ubugome…

    Read more

    Ntibigucike

    RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

    RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

    Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye

    Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye

    Kongera ibinyabiziga by’amashanyarazi bijyane no kongera sitasiyo zibisharija-PSF

    Kongera ibinyabiziga by’amashanyarazi bijyane no kongera sitasiyo zibisharija-PSF

    Umuvugizi w’Itorero Inkurunziza yinubiwe n’Abanyetorero ‘kuko atatowe’

    Umuvugizi w’Itorero Inkurunziza yinubiwe n’Abanyetorero ‘kuko atatowe’

    Burundi: Minisitiri w’Itumanaho yasanzwe yapfiriye mu murima w’ibiti by’amamesa

    Burundi: Minisitiri w’Itumanaho yasanzwe yapfiriye mu murima w’ibiti by’amamesa

    Mu bafashwe mu cyumweru cy’icyunamo cy’uyu mwaka harimo Umuyobozi w’Umurenge

    Mu bafashwe mu cyumweru cy’icyunamo cy’uyu mwaka harimo Umuyobozi w’Umurenge