Kayonza-KIIWP: Bavuye ku myumbati yitwa Maguruyinkware

Abaturage b’i Kayonza bafashwa n’Umushinga wa Leta witwa KIIWP kuhira imirima nyuma yo kwibasirwa n’amapfa kuva mu myaka 10 ishize, ubu biteze umusaruro w’imyumbati uzasagurirwa amasoko, kuko bavuye ku mbuto zidatanga umusaruro zitwa Ndabazi na Maguruyinkware(ingana nk’imizi cyangwa amaguru y’inkware), bakaba bahinga iyitwa Buryohe, Nsizebashonje, Nam130 na Pwani variety.

Umurenge wa Rwinkwavu ni kamwe mu duce twigeze kwibasirwa n’inzara, bitewe n’izuba rijya rinyuzamo rikamara umwaka urenga ridasimburana n’imvura, ibihingwa nk’imyumbati uretse kuma, ikibasirwa n’udusimba, indwara yo kubemba hamwe n’iyitwa Kabore.

Umufashamyumvire w’ubuhinzi mu murenge wa Rwinkwavu mu Kagari ka Nkondo, yitwa Hafashimana Claude, avuga ko imbuto y’imyumbati yitwa Ndabazi hamwe na Maguruyinkware zisanzwe zihingwa henshi mu Gihugu ariko nta musaruro zigitanga.

Hafashimana avuga ko izi mbuto zisanzwe zitanga umusaruro utarenga ibiro 2,500(kg) kuri Hegitare, ariko kugeza ubu nyuma y’uko KIIWP (icyiciro cyayo cya kabiri) ibahuguye, hari aho batangiye kubona umusaruro ubarirwa hagati ya Toni 10-15 kuri Hegitare, hakoreshejwe imbuto zitwa Nsizebashonje, Mariya, Nam130 na Buryohe.

Hafashimana agira ati “Imyumbati ya Maguruyinkware na Ndabazi iracyari mu bahinzi basanzwe, ariko ntacyo ikimaze, n’ubu usanga amarira ari menshi mu bahinzi basanzwe, bayitemaguriye hasi kuko yarwaye Kabore.”

Itsinda ry’abahinzi 36 riyoborwa na Hafashimana muri ako Kagari, nyuma yo kwigishwa na KIIWP guhinga imyumbati kinyamwuga, rikomeje amagerageza azabafasha kumenya niba imyumbati yitwa Buryohe ibasha kwera ibiro 80 kuri buri giti, nk’uko babibwiwe n’impuguke z’Ikigo gishinzwe Iterembere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), kikaba ari cyo gishinzwe gushyira mu bikorwa umushinga wa KIIWP.

Ibigaragarira amaso nk’uko umwe mu bahuguwe, Priscilla Mukangelina abisobanura, ni uko akarima bakoze k’imyumbati ya Buryohe gatoshye cyane kandi ibiti bikaba bibyibushye kurusha ibyo mu tundi turima dukorerwaho igerageza, ibi bikabaha icyizere ko umusaruro babwiwe w’ibiro 80 kuri buri giti uzaboneka.

Mukangelina avuga ko uyu musaruro uboneka mu gihe bateye igiti cy’umwumbati mu cyobo cya santimero 60 z’ubujyakuzimu na metero 2 kuri 2 z’ubutambike, bakabanza gusasamo ibyatsi byumye, gushyiramo ifumbire no korosaho itaka rike mbere yo guteramo ingegene y’umwumbati.

Mukangelina ati”Ibyiza birimo aha ni uko iyi myumbati uba uyihaye amahirwe yo kuhirirwa mu gihe imvura yabuze burundu, kandi ubona umusaruro mwinshi ku butaka buto cyane.”

Mukangelina avuga ko yamaze gufata umwanzuro wo guhinga imyumbati kinyamwuga, kandi ko yatangiye kubona umusaruro wikubye inshuro zirenga 4 ugereranyije n’igihe yabaga yahinze mu buryo bwa gakondo imbuto ya Ndabazi na Maguruyinkware.

Bamenye ko batakiri abo guhingira ingo zabo gusa, ahubwo ko bagomba gusagurira amasoko, yaba ayo mu Rwanda na mpuzamahanga.

Rudacogora Jean de Dieu ushinzwe ishoramari no kwegereza abantu gahunda z’imari muri KIIWP, avuga ko mu mahugurwa abagenerwabikorwa b’uwo mushinga bahawe, harimo ‘guhinga ugamije ubucuruzi (agribusiness)’, bakaba barimo guhuzwa n’imirenge SACCO kugira ngo bazabone igishoro cyo guteza imbere ibyavuye mu nyigo barimo gukora.

Related Posts

RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere(RDB) rwatangaje ko inyubako yarwo yari imaze imyaka mike itashywe, igiye gufungwa by’agateganyo guhera kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Gicurasi 2026, kubera imirimo yo kuyivugurura. Biratuma…

Read more

Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye

Umutwe wa AFC-M23 urwanira mu burasirazuba bwa Congo, uvuga ko ijoro ryakeye ku wa 02 Gicurasi 2026 ritari risanzwe nyuma y’aho igisirikare cya Congo(FARDC) n’abo bafatanyije ngo bagabye ibitero by’ubugome…

Read more

Ntibigucike

RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye

Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye

Kongera ibinyabiziga by’amashanyarazi bijyane no kongera sitasiyo zibisharija-PSF

Kongera ibinyabiziga by’amashanyarazi bijyane no kongera sitasiyo zibisharija-PSF

Umuvugizi w’Itorero Inkurunziza yinubiwe n’Abanyetorero ‘kuko atatowe’

Umuvugizi w’Itorero Inkurunziza yinubiwe n’Abanyetorero ‘kuko atatowe’

Burundi: Minisitiri w’Itumanaho yasanzwe yapfiriye mu murima w’ibiti by’amamesa

Burundi: Minisitiri w’Itumanaho yasanzwe yapfiriye mu murima w’ibiti by’amamesa

Mu bafashwe mu cyumweru cy’icyunamo cy’uyu mwaka harimo Umuyobozi w’Umurenge

Mu bafashwe mu cyumweru cy’icyunamo cy’uyu mwaka harimo Umuyobozi w’Umurenge