Uzatanga 5,000Frw uvurwe neza-RSSB

Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) ruvuga ko 75% ari abazatanga Mituelle itarenga 5,000Frw, bikazafasha Leta kongera ibikorwa by’ubuvuzi byishingirwa na Mituweli ndetse no kunoza serivisi z’ubuvuzi zihabwa abafite ubu bwisungane mu kwivuza.

Regis Rugemanshuro, Umuyobozi Mukuru wa RSSB

RSSB n’inzego bafatanya bavuga ko ibiciro bya Mituelle byazamutse kugira ngo habeho guha abaturage serivisi z’ubuvuzi zitajyaga zishingirwa n’abafite ubu bwisungane mu kwivuza.

Muri izo serivisi batahabwaga harimo gusimbura impyiko, kuyungurura amaraso, kubaga ubwonko, kuvura umutima, gusuzuma no kuvura kanseri, kubaga amagufa hamwe no gutanga ibikoresho byunganira abafite ubumuga ndetse n’izindi ndwara zifashisha ikoranabuhanga rigezweho.

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) hamwe na RSSB bavuga ko bitewe n’uko uyu musanzu wa Mituelle wiyongereye, batangije uburyo bushya bwo kwishyura mbere ibigo nderabuzima amafaranga yifashishwa kuri serivisi zihabwa abaturage.

Ibi bikaba bitandukanye n’uko byakorwaga mbere, aho amavuriro ngo yishyurwaga nyuma yo gutanga serivisi, rimwe na rimwe bigatinda, bikaviramo abarwayi gukererwa kuvurwa.

Kuzamura ibiciro bya Mituelle kandi ngo bigamije kongera ireme rya serivisi z’ubuvuzi zihabwa abaturage, gufasha
amavuriro mu igenamigambi, ndetse no guharanira ko amavuriro ahorana imiti n’ibindi bikoresho by’ingenzi.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana

Guverinoma yashyizeho ibyiciro bitanu by’imisanzu, bishingiye ku mikoro ya buri
rugo nk’uko sisitemu y’imibereho mu Rwanda ibigaragaza.

Icyiciro cya mbere ni abishyurirwa amafaranga 4,000 nta cyo bo bazasabwa, icyiciro cya kabiri ni abazishyura 4,000 Leta ikabongereraho amafaranga 1000, icyiciro cya gatatu akaba ari abaziyishyurira amafaranga 5,000,
icyiciro cya kane akaba ari abaziyishyurira amafaranga 8,000, hanyuma hakaza icyiciro cya 5 cy’abaziyishyurira amafaranga 20,000 buri muntu.

RSSB ivuga ko umubare munini
w’abanyamuryango(hejuru ya 90%) bari mu byiciro bizatanga umusanzu uri hagati ya FRW 4000 na FRW 8000Frw.

RSSB iributsa abaturage kugenzura amakuru y’ingo zabo kugira ngo
bamenye icyiciro babarizwamo.

RSSB ivuga ko umuntu ukeneye amakuru arambuye yakanda *195# akagera kuri sisitemu y’imibereho, cyangwa amakuru y’ubwisungane mu kwivuza agakanda *876#, ubundi akamenya imiterere y’ibyiciro bishya bijyanye n’imisanzu y’ubwisungane mu
kwivuza.

  • Related Posts

    Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

    Iteganyagihe ryatangajwe n’ikigo mpuzamahanga ICPAC ku bufatanye n’Umuryango w’ibihugu bigize icyogogo cy’uruzi rwa Nili ‘Nile Basin Initiative(NBI)’,  rigaragaza ko muri iyi mpeshyi hazabaho kugabanuka gukomeye kw’amazi y’imigezi n’ibiyaga, bikazagira ingaruka ku…

    Read more

    Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

    Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Iterambere(RDB) rwatangaje ko Abanyamahanga bavuye muri Congo cyangwa abanyuzeyo mu gihe kitararenga iminsi 30 bakumiriwe kwinjira mu Rwanda, mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Ebola kimaze…

    Read more

    Ntibigucike

    Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

    Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

    Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

    Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

    Afurika ntigomba gutegereza abibwira ko bafite isi n’ijuru mu biganza byabo-Perezida Kagame

    Afurika ntigomba gutegereza abibwira ko bafite isi n’ijuru mu biganza byabo-Perezida Kagame

    Aimable Karasira yapfuye

    Aimable Karasira yapfuye

    RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

    RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

    Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye

    Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye