KIIWP-Kayonza: Ahigeze amapfa ubu barahinga igihe cyose

Umushinga wa Leta y’u Rwanda wiswe KIIWP wagenewe kuhira no kubungabunga ibyogogo mu mirenge yigeze kwibasirwa n’amapfa mu Karere ka Kayonza, uvuga ko abifuza gushora imari muri ako gace ubu bafite amahirwe yo guhinga igihe cyose badashingiye ku bihe by’ihinga, nyuma y’uko hagiye ibikorwa remezo bibika amazi.

Ibice byose usibye hamwe na hamwe mu murenge wa Ndego bari kubyaza umusaruro ibiyaga n’umugezi w’Akagera, aho buhira imirima bakoresheje amazi yo mu ngomero bubakiwe, hamwe na hamwe kaba hifashishwa imirasire y’izuba iyazamura ku misozi.

Uyu mushinga urizeza abarenga ibihumbi 180 batuye mu mirenge ya Gahini, Kabare, Kabarondo, Murama, Murundi, Mwiri, Ndego, Ruramira na Rwinkwavu, ko bazakomeza kugira imibereho myiza ishingiye ku ngamba zashyizweho zo kubungabunga ibidukikije.

Abakozi b’uyu mushinga wiswe KIIWP (Kayonza Irrigation and Integrated Watershed Management Project) bavuga ko wafashije abaturage kuhira imyaka n’amatungo kuva muri 2020, nyuma y’uko icyiro cya mbere 2020-2022 bubakiwe ingomero (zitwa damu) 15 z’amazi hamwe n’amavomo 20, ndetse no kurinda ubutaka burumbuka gutembanwa n’isuri, kuko hamaze gukorwa amaterasi kuri hegitare zirenga 5,000.

Mu cyiciro cya Kabiri cy’uyu mushinga(KIIWP2 2022-2028) harimo kubakwa kandi urugomero  ruzifashishwa mu kuhira hegitari 150 zirimo 40 ziherereye mu gishanga cyitwa Kanyegenyege, hamwe na hegitari 110 zo ku misozi haruguru yacyo, ndetse n’urundi rugomero ruzifashishwa mu Kuhira hegitari 125 ahitwa Gishanda.

Abakozi ba KIIWP bavuga ko ahatari muri ubu buso bwa hegitare zirenga 5000, ariko hakaba hari amazi, abaturage bazafashwa hakoreshejwe nkunganire, kubona imashini zizamura amazi  ku misozi.

Imirasire y’izuba izamura amazi mu mirima ya Protais

Uyu mushinga urateganya kandi gufasha urubyiruko kubaka inzu zihingwamo (greenhouses), ubwanikiro n’ubuhunikiro, inzu zikonjesha, inganda zongerera agaciro umusaruro, ndetse no kugura imashini zumisha imyaka (mechanical dryers).

Rudacogora Jean de Dieu ushinzwe ishoramari no kwegereza abantu gahunda z’imari muri KIIWP, avuga ko ibihingwa byibandwaho muri uyu mushinga ari ibigira uruhare mu kurwanya imirire mibi kandi bigakenerwa cyane ku isoko. Harimo ibigori, umuceri ibishyimbo, soya, ibirayi, ibijumba, imyumbati, imboga n’imbuto.

Rudacogora avuga ko amafaranga ateza imbere iyi mishinga azaturuka mu bigo by’Imari ku buryo ngo batangiye guhugura imirenge SACCO ku  gutanga inguzanyo zijyanye n’ubuhinzi, izo gukora ibikorwaremezo bifata neza umusaruro, ndetse n’inganda zijyanye no kuhira imyaka.

Rudacogora avuga ko abagore bifuza gushora imari mu guhinga no kororera mu bice byavuzwe by’akarere ka Kayonza, bemererwa inkunga ya 50% y’igishoro, mu gihe urubyiruko rwo ruhabwa inkunga ya 70% by’igishoro gikenewe.

Rudacogora agira ati “Amazi arahari igihe cyose ntajya akama. Turashaka ko ishoramari rikorwa na ba rwiyemezamirimo n’amakoperative ku giti cyayo, icyo usabwa ni ukugirana amasezerano n’abahinzi b’i Kayonza ugaragaza icyo uzabamarira.”

Mandela Dan ushinzwe iterambere ry’uruhererekane nyongeragaciro muri KIIWP avuga ko nta mbogamizi ikomeye babona mu ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga, bitewe n’uko ufite amazi ahagije ashobora gufasha abantu kuhira igihe cyose badashingiye ku bihe by’imvura.

Aho kuhira bitaragera

Ndego bamaze kweza ubwatsi bw’amatungo bafite icyizere ko n’imyaka izera

Mandela avuga ko ahasigaye amazi ataragera ari mu Murenge wa Ndego, ariko na ho ngo isoko ry’abazatanga amazi ava ku Kiyaga Ihema ryaratanzwe, akaba ategereje kumva abaritsindiye.

Hagati aho Umushinga KIIWP wabaye ukoreye baturage amaterasi ateyeho ubwatsi bw’amatungo, imirima ikikijwe n’ayo materasi ikaba yarahinzwemo ibigori n’ibishyimbo.

Abaturage bavuga ko bategerezanye icyizere ko bazeza ibiribwa ku nshuro ya mbere nyuma y’amapfa yari amaze imyaka itatu kuva muri 2023.

Uwitwa Ndahimana Vincent hamwe na Mukarutabana Françoise bakuriye itsinda ry’abaturage bo mudugudu wa Mwulire, Akagari ka Kiyovu, mu murenge wa Ndego bavuga ko ubu bejeje ubwatsi bw’inka ku miringoti y’umurima batunganyirijwe na KIIWP, kandi ko ibigori n’ibishyimbo bateyemo na byo hari icyizere ko bizera .

Mukarutabana agira ati “Twajyaga tubona imvura mu matariki 15 y’ukwezi kwa Gatatu ariko ubu twayibonye mu kwezi kwa kabiri, ubu rero twizeye ko izajya gucika mu kwa Gatanu mu matariki 05 bimaze kwera, kuko twebwe ibishyimbo byerera iminsi 75.

Iteganyagihe ry’amezi atatu (Werurwe,Mata,Gicurasi 2026) ryatanzwe n’Ikigo gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere(Meteo-Rwanda) rigaragaza ko mu karere ka Kayonza n’Iburasirazuba muri rusange imvura izacika hagati ya tariki 15-22 Gicurasi uyu mwaka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ndego, Emmanuel Bisangwa, avuga ko mu gutegereza ko abagomba kuhira muri Ndego baboneka nyuma yo gutsindira isoko, abaturage bashakirwa imirimo mu mishinga nka PRODEV itanga akazi ku bakozi barenga 600 ku munsi, ndetse n’ikigo ‘Top Quality Seed Production’ cy’uwitwa Musanganya Protais gitubura imbuto  gikoresheje abarenga 300 ku munsi.

Bisangwa avuga ko agiye guhuza abaturage n’abashoramari bo muri ako gace barimo Musanganya Protais, kugira ngo barebe amahirwe ari mu bikorwa byabo atarabyajwe umusaruro, abo baturage na bo bakaba bayahereho biteza imbere.

Musanganya uhinga imyaka ku buso burenga hegitare 180 akoresheje imirasire y’izuba izamura amazi y’umugezi w’Akagera kugera mu ntera y’ibirometero bibiri ku musozi, avuga ko ayo mazi adashobora kuyima abaturage kandi ko atayakoresha yose ngo ayamare.

Umushinga KIIWP mu byiciro byawo byombi, uterwa inkunga n’Ikigega Mpuzamahanga giteza imbere Ubuhinzi IFAD hamwe n’abandi bafatanyabikorwa, ukaba ushyirwa mu bikorwa n’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi(RAB) binyuze muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI).

Protais mu mirima ye
Abakozi bakorera Protais
Bafite icyizere ko n’imyaka izera
Bafite icyizere ko imyaka izera
  • Related Posts

    RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

    Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere(RDB) rwatangaje ko inyubako yarwo yari imaze imyaka mike itashywe, igiye gufungwa by’agateganyo guhera kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Gicurasi 2026, kubera imirimo yo kuyivugurura. Biratuma…

    Read more

    Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye

    Umutwe wa AFC-M23 urwanira mu burasirazuba bwa Congo, uvuga ko ijoro ryakeye ku wa 02 Gicurasi 2026 ritari risanzwe nyuma y’aho igisirikare cya Congo(FARDC) n’abo bafatanyije ngo bagabye ibitero by’ubugome…

    Read more

    Ntibigucike

    RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

    RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

    Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye

    Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye

    Kongera ibinyabiziga by’amashanyarazi bijyane no kongera sitasiyo zibisharija-PSF

    Kongera ibinyabiziga by’amashanyarazi bijyane no kongera sitasiyo zibisharija-PSF

    Umuvugizi w’Itorero Inkurunziza yinubiwe n’Abanyetorero ‘kuko atatowe’

    Umuvugizi w’Itorero Inkurunziza yinubiwe n’Abanyetorero ‘kuko atatowe’

    Burundi: Minisitiri w’Itumanaho yasanzwe yapfiriye mu murima w’ibiti by’amamesa

    Burundi: Minisitiri w’Itumanaho yasanzwe yapfiriye mu murima w’ibiti by’amamesa

    Mu bafashwe mu cyumweru cy’icyunamo cy’uyu mwaka harimo Umuyobozi w’Umurenge

    Mu bafashwe mu cyumweru cy’icyunamo cy’uyu mwaka harimo Umuyobozi w’Umurenge