Rwanda: Abantu bose bagiye gutura kuri 15% by’ubuso bw’Igihugu, mu midugudu 2 gusa ya buri kagari

Minisiteri y’Ibidukikije yatangaje ko Igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka cyageneye Abaturarwanda aho gutura hangana na 15% by’ubuso bw’Igihugu bwose, aho buri kagari katazarenza imidugudu ibiri yo guturamo.

Ibi byateje kwinuba kwa bamwe mu baturage hirya no hino mu Gihugu, biganjemo urubyiruko rwifuza gushinga ingo, bakaba bavuga ko baterekwa aho kubaka muri site z’imiturire, ndetse n’iyo bahabonye ngo nta bushobozi bafite bwo kugurayo ibibanza no kuhashyira inyubako zisabwa.

Kuri uyu wa 17 Gashyantare 2026, Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Bernadette Arakwiye, yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, ibisobanuro mu magambo ku bibazo abaturage bagaragarije abadepite mu turere twose mu mpera z’umwaka ushize, bijyanye no kubuzwa kubaka mu masambu yabo, kuko igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka cyahageneye ubuhinzi. 

Dr Arakwiye avuga ko abaturage batacyemerewe kubaka ahabonetse hose bitewe n’uko gahunda nshya ari iyo kubimura bagatuzwa ku butaka bwagenewe imiturire butarenga 15% by’ubuso bwose bw’Igihugu.

Yagize ati “Igishushanyo mbonera giteganya ubuso bwo guturamo bungana na 15.2% by’ubuso bw’Igihugu, bukaba buri kuri site 3,000, buvuye kuri za site (z’imidugudu) 14,000 zariho mbere. Ibi bisobanuye ko hari abaturage bari gusigara ku butaka bw’ahagenewe ubuhinzi, aba baturage bazakomeza kuhatura ariko nta yindi nyubako nshya igomba kuhajya”, ndetse n’uzakenera gushyiraho ibati ku nzu ihasanzwe agomba kubisaba ubuyobozi bw’akarere cyangwa izindi nzego zibishinzwe.

Minisitiri w’Ibidukikije avuga ko imidugudu mu Rwanda yagabanyijwe kugira ngo haboneke ubutaka buhagije bwagenewe ubuhinzi, amashyamba n’ibindi, aho buri kagari mu Rwanda kahawe imidugudu ibiri yo guturamo, ahandi bakazimuka bajya ahagenewe site z’imiturire.

Ibi Ministiri arabivuga mu gihe hirya no hino mu gihugu hari abaturage bakomeje kwinuba bavuga ko babujijwe kubaka mu butaka bwabo, cyane cyane urubyiruko rusanzwe ruba mu nzu z’ababyeyi ariko rwifuza gushinga ingo zabo bwite.

Mu mwaka ushize wa 2025 umwe mu baturage b’i Kinihira mu Karere ka Rulindo yagiye impaka n’Umuyobozi wungirije w’Akarere ushinzwe imibereho myiza, agira ati “Nk’abasore dutuye mu mudugudu wa Rugombo dufite ahantu heza ho kubaka, ariko ikidutangaza ni uko batubwira ko hatemerewe kubaka kandi ari ho dufite ibibanza, nta handi dufite ho kwerekera, ahantu batubwira ko tugomba kujya…”, Umuyobozi yahise amuca mu ijambo.

Umuyobozi wungirije w’Akarere yamubwiye ko nta site abo muri uwo mudugudu bafite yo guturamo, ubuyobozi bw’Akagari bukaba ari bwo buzabereka  ahari site bazimukiramo hemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yayobowe na Perezida wa Repubulika.

Uretse ko urubyiruko, n’ababyeyi babo bavuga ko babujijwe gusana inzu babamo, bakaba nta n’ibikorwa remezo nk’amazi, amashanyarazi n’imihanda bemererwa, kuko babwirwa ko aho batuye hagenewe ubuhinzi cyangwa amashyamba. 

Depite Germaine Mukabalisa na we yabigarutseho avuga ko urubyiruko rugeze igihe cyo gushaka rurimo kwerekwa aho gutura hatagira igikorwa remezo na kimwe, bikarangira na ho batemererwa kuhatura, kandi nta handi bashobora kubona ngo banakodeshe byibura.

Depite Mukabalisa yagize ati “Bamara gusezerana kubana bakajya kubana na ba se, ari byo bya bindi bizana amakimbirane mu ngo, ugasanga umuryango ufite amakimbirane adatewe n’uko bari bayasanganywe.” 

Minisitiri w’Ibidukikije yasubije Inteko iby’iki kibazo cyo kubura aho gutura cyane cyane ku rubyiruko, avuga ko Guverinoma yasabye uturere gukora byihuse ibishushanyo by’ahagomba kujya imiturire no kuhereka abaturage. 

Inteko yagaragarije Minisitiri w’Ibidukikije ko iki atari igisubizo kizaza mu buryo bwihuse bitewe n’uko ikigo cyahawe gukora ibi bishushanyo mu gihugu hose ari kimwe gusa, ndetse ko n’iyo abaturage bakwerekwa izo site nshya z’imiturire nta bushobozi benshi bafite bwo kuguramo ibibanza kuko biba bihenze cyane. 

  • Related Posts

    RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

    Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere(RDB) rwatangaje ko inyubako yarwo yari imaze imyaka mike itashywe, igiye gufungwa by’agateganyo guhera kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Gicurasi 2026, kubera imirimo yo kuyivugurura. Biratuma…

    Read more

    Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye

    Umutwe wa AFC-M23 urwanira mu burasirazuba bwa Congo, uvuga ko ijoro ryakeye ku wa 02 Gicurasi 2026 ritari risanzwe nyuma y’aho igisirikare cya Congo(FARDC) n’abo bafatanyije ngo bagabye ibitero by’ubugome…

    Read more

    Ntibigucike

    RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

    RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

    Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye

    Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye

    Kongera ibinyabiziga by’amashanyarazi bijyane no kongera sitasiyo zibisharija-PSF

    Kongera ibinyabiziga by’amashanyarazi bijyane no kongera sitasiyo zibisharija-PSF

    Umuvugizi w’Itorero Inkurunziza yinubiwe n’Abanyetorero ‘kuko atatowe’

    Umuvugizi w’Itorero Inkurunziza yinubiwe n’Abanyetorero ‘kuko atatowe’

    Burundi: Minisitiri w’Itumanaho yasanzwe yapfiriye mu murima w’ibiti by’amamesa

    Burundi: Minisitiri w’Itumanaho yasanzwe yapfiriye mu murima w’ibiti by’amamesa

    Mu bafashwe mu cyumweru cy’icyunamo cy’uyu mwaka harimo Umuyobozi w’Umurenge

    Mu bafashwe mu cyumweru cy’icyunamo cy’uyu mwaka harimo Umuyobozi w’Umurenge