Site ya Rwakivumu II i Nyarugenge yamurikiwe abifuza gutura ahatuje

Abatunganya imiturire mu Mujyi wa Kigali bamuritse site nshya i Kanyinya muri Nyarugenge ahitwa Rwakivumu II (hejuru ku musozi wa Shyorongi) nk’agace bamwe batazi nyamara ari hafi y’Umujyi, hakaba hitaruye urusaku, ndetse harangwa n’umwuka mwiza.

Iyi site y’imiturire ya Rwakivumu II (icyiciro cya II), iherereye mu Kagari ka Taba, mu Murenge wa Kanyinya, Akarere ka Nyarugenge, ku muhanda wa kaburimbo uva i Kigali ukanyura i Shyorongi ugana mu Majyaruguru.

Ubuyobozi bw’iyi Site y’imiturire buvuga ko kuba iri ku muhanda byoroshya ingendo, akaba ari amahirwe ku bakorera mu Mujyi wa Kigali, aho imodoka za Ecofleet zibavana i Nyabugogo ku mafaranga 350Frw, mu rugendo rumara iminota 15.

“Rwakivumu ifatwa nk’ahantu heza ho gutura ku bakorera cyangwa abiga mu Mujyi wa Kigali, bakaba batura hafi, hatuje kandi hatari urusaku”, nk’uko bisobanurwa n’Umuyobozi w’iyi site ya Rwakivumu II, Niyonzima Alphonse.

Avuga ko iyi site igizwe n’ibibanza 2,076, byateguwe hashingiwe ku igenamigambi ry’Igihugu kandi ikaba yujuje ibisabwa n’amategeko agenga imiturire mu Rwanda, bituma abahagura ibibanza bagira icyizere cy’umutekano waho n’iterambere rirambye.

Niyonzima avuga ko ibiciro by’ubutaka bwaho bihendutse ugereranyije n’ibyo mu Mujyi rwagati, aho umuntu agura ikibanza akarenzaho amafaranga 340,000Frw yo kwishyura ibikorwaremezo, agahabwa ibyangombwa byo kubaka mu gihe kitarenze ibyumweru 4.

Niyonzima avuga kandi ko ababyifuza bashobora kwishyura mu byiciro, bigatuma n’abafite ubushobozi buke bahabona amahirwe.

Yagize ati “Uguze ikibanza muri iyi site, wishyura amafaranga make ugereranyije n’andi ma site yo mu mujyi. Twashyizeho kandi uburyo bworohereza abantu kwishyura, cyane cyane urubyiruko n’imiryango iri gushaka gutangira ubuzima bushya.”

Ubuyobozi bw’iyi site buvuga ko kugura ikibanza muri Rwakivumu II – Taba ari igishoro cyo gukomeza gutunganya imihanda n’ibindi bikorwaremezo aho bitaragera, ndetse n’aho bimaze kugera hakaba hazazamura agaciro k’ubutaka mu gihe kiri imbere.

Abifuza ibisobanuro birambuye bavugana n’ubuyobozi bw’iyi site banyuze kuri Whatsapp 0788 758 102, cyangwa bagakurikirana amakuru atangwa ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye za Rwakivumu II – Taba.

Related Posts

Dore uko abayobozi bamwe bari bafatanye n’abo bashakanye bumva Perezida Kagame(video)

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, avuga ko atumva uburyo abantu babiri bananirwa kubana nk’abashakanye kugera ubwo batandukana. Izi gatanya(divorces) zikaba ziganje mu bakiri bato barimo gushinga ingo muri iyi myaka…

Read more

U Rwanda ntirukeneye amata y’ihene-RAB

Muri gahunda ya kabiri ya Guverinoma NST2 izarangira mu mwaka wa 2029, Leta y’u Rwanda yateganyije gukuba kabiri umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi, harimo n’uw’amata, ariko mu bigomba gutanga ayo…

Read more

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Ntibigucike

Site ya Rwakivumu II i Nyarugenge yamurikiwe abifuza gutura ahatuje

Site ya Rwakivumu II i Nyarugenge yamurikiwe abifuza gutura ahatuje

Dore uko abayobozi bamwe bari bafatanye n’abo bashakanye bumva Perezida Kagame(video)

Dore uko abayobozi bamwe bari bafatanye n’abo bashakanye bumva Perezida Kagame(video)

U Rwanda ntirukeneye amata y’ihene-RAB

U Rwanda ntirukeneye amata y’ihene-RAB

Tshisekedi avuze ikizakurikira guhuza ibikorwa k’u Rwanda na M23

Tshisekedi avuze ikizakurikira guhuza ibikorwa k’u Rwanda na M23

Abamotari ba Spiro bavuga ko ikoranabuhanga ryahagaze ku wa kane ryabateje igihombo

Abamotari ba Spiro bavuga ko ikoranabuhanga ryahagaze ku wa kane ryabateje igihombo

Inzego z’Uburezi ziravugwamo ruswa ishingiye ku gitsina no kunyereza ibiribwa by’abanyeshuri

Inzego z’Uburezi ziravugwamo ruswa ishingiye ku gitsina no kunyereza ibiribwa by’abanyeshuri