Yitabaje TikTok asaba uwamufasha kubaga ingurube, haza abarenga 3000

Umukobwa wo mu Bushinwa witwa Daidai yabuze uwafasha se w’umusaza kwica ingurube 2 z’umunsi mukuru, yandika ku mbuga nkoranyambaga (TikTok) abisaba, atungurwa no kubona abantu barenga 3,000 mu rugo iwabo bitabiriye icyo gikorwa.

Daidai avuga ko se atashoboraga kwifasha wenyine kwica ingurube ebyiri zari zigenewe ibirori by’umuco byizihizwa mu mpera z’umwaka mu Bushinwa, ahitamo gutabaza yifashishije imbuga nkoranyambaga.

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko Dadai atashakaga kubona se yicwa n’agahinda ku munsi w’ibirori bihuza abandi mu mudugudu w’iwabo witwa Qingfu.

Mu Cyumweru gishize ni bwo Dadai yagiye kuri TikTok yo mu Bushinwa yitwa Douyin yandika agira ati “Hari uwamfasha? Data arashaje. Mfite ubwoba ko atabasha guhangana n’ingurube, mumfashe kugira ngo ntazasuzugurika mu mudugudu w’iwacu.”

Daidai w’imyaka 20 y’amavuko, yasezeranyije ko umuntu wazaza kubafasha kwica ingurube azahabwa ifunguro ririho inyama z’iryo tungo.

Uyu akaba ari umuco ukomeye cyane mu cyaro cya Sichuan na Chongqing, aho ibirori byo gusangira bihuriza abaturage hamwe, bakarya bakarenzaho inzoga gakondo.

Mu masaha make abantu barenga miliyoni imwe ngo bari bamaze gukanda ‘like’ kuri ubwo butumwa bwo kuri TikTok, abandi babarirwa mu bihumbi baza iwabo wa Daidai, ibintu bisa nk’aho ari filimi iri gukinwa.

Ubu bufasha Daidai yasabye bwerekanye ko ikintu gito gishobora kuba kinini kikaruhanya kugicunga, cyane ko muri ibi bihe imbuga nkoranyambaga zikoreshwa na benshi.

Daidai yabwiye itangazamakuru ati “Natekerezaga ko abantu bashobora kuza batarenga nk’icumi gusa, ariko haje benshi cyane ku buryo ntashobora kubabara.”

Daidai yabonye ko Abashinwa bifuza kugarura ibirori gakondo by’imyidagaduro y’imiryango, aho ngo bigenda bigabanuka kubera imibereho yo muri iki gihe abantu bihugiyeho.

Ubusabe bwe bwarumviswe byihuse

Nyuma y’umunsi umwe gusa abushyize ku mbuga nkoranyambaga, yandikiwe n’abantu benshi bamubwira ko bazaza, ahita ajya gutabaza Polisi ngo izaze gucungira umutekano uwo umudugudu.

Byaje kuba ibirori by’iminsi 2 byo gusangira amafunguro, aho umunsi wa mbere habonetse abashyitsi bagera mu 1,000, ku munsi ukurikiyeho ku itariki 11 Mutarama 2026 haza abasaga 2000, bacana ibishyito binini kugira ngo bidagadurire ahabona, ndetse harimo n’itsinda ry’abaririmbyi.

Daidai yabonye ku munsi wa kabiri bimuteje umunaniro mwinshi, kuko yari afite akazi katoroshye ko gutira ameza n’intebe nyinshi mu baturanyi kandi bikamubuza we na se kuryama, ahita atangaza ku mbuga nkoranyambaga ko ibirori bye byarangiye, asaba abashyitsi bashya bose gusura akarere k’iwabo ariko ntibagere mu rugo.

Gusa yashimiye bagenzi be bose bitabiriye ubutumire agira ati “Iyo hataba urukundo, ubwuzu n’ishyaka byanyu, nta birori nk’ibi byari kuba, nshimiye buri wese waje kandi ibirori byanjye byabaye ibya twese nk’umuryango munini. Byari bishyushye cyane, byanyuze imitima kandi bifite igisobanuro gikomeye.Data yarishimye cyane kubona abantu benshi baje.”

Dadai yashimiye Leta na Polisi bemeye ko ibirori bikomeye nk’ibi byakomeza, bikaba byarasembuye abantu ko aka karere kitwa Hechuan, aho umudugudu Dadai atuyemo uherereye, gashobora kugerageza guhindura ibi birori bikaba ngarukamwaka.

Hari umuturage wagaragajwe mu kinyamakuru People’s Daily agira ati “Aha abaturanyi barafashanya. Uyu munsi nshobora kugufasha kwica ingurube iwanyu, ejo ukaza iwacu nawe ukamfasha.”

  • Related Posts

    Abagore n’abakobwa bagize FPR Inkotanyi bateraniye i Rusororo

    Uyu munsi Abanyamuryango basaga 2,000 bateraniye ku Cyicaro cy’Umuryango FPR Inkotanyi i Rusororo mu nama nkuru ya Gatandatu y’Urugaga rw’Abagore rushamikiye kuri uwo muryango. Ni inama ubusanzwe yitabirwa n’abanyamuryango bayobora…

    Read more

    Korora inkwavu mu Rwanda, umushinga wakorwa n’udafite amikoro menshi

    Hari abayobozi barimo Senateri Prof Jean Pierre Dusingizemungu, basaba inzego zibishinzwe gukangurira abaturage korora inkwavu, bitewe n’uko zororoka vuba kandi zidasaba byinshi nk’andi matungo. Ni mu gihe ibiciro by’ibiribwa cyane…

    Read more

    Ntibigucike

    Abagore n’abakobwa bagize FPR Inkotanyi bateraniye i Rusororo

    Abagore n’abakobwa bagize FPR Inkotanyi bateraniye i Rusororo

    Korora inkwavu mu Rwanda, umushinga wakorwa n’udafite amikoro menshi

    Korora inkwavu mu Rwanda, umushinga wakorwa n’udafite amikoro menshi

    Rwanda: Ibiciro bigiye kuzamuka nyuma y’uko mazutu itumbagiye ku masoko mpuzamahanga

    Rwanda: Ibiciro bigiye kuzamuka nyuma y’uko mazutu itumbagiye ku masoko mpuzamahanga

    Inzu ziciriritse zituzwamo ab’amikoro make i Kigali kugeza ubu ziri he?

    Inzu ziciriritse zituzwamo ab’amikoro make i Kigali kugeza ubu ziri he?

    Abazunguzayi bavuga ko gucururiza ku muhanda ari ukwirinda ubujura

    Abazunguzayi bavuga ko gucururiza ku muhanda ari ukwirinda ubujura

    Rwanda: Abaturage ntibongere kohereza amazi mu myobo kuko ubutaka batuyeho bwariduka

    Rwanda: Abaturage ntibongere kohereza amazi mu myobo kuko ubutaka batuyeho bwariduka