Iteganyagihe ry’ukwezi kwa Mutarama 2026 ryerekana ko mu Rwanda hashobora kugwa imvura iri hagati ya milimetero 50 na 300, ikazaba iri hejuru gato y’imvura isanzwe igwa mu mezi ya Mutarama mu myaka myinshi yashize, cyane cyane mu gice cyo hagati cy’uku kwezi (kuva tariki 11-20).
Ikigo gishinzwe Ubumenyi w’Ikirere, Meteo Rwanda, kivuga ko mu mezi ya Mutarama, hakunze kugwa imvura ingana na milimetero 26 na 269.
Meteo Rwanda ikavuga ko imvura iziyongera cyane cyane mu bice by’Intara y’Iburengerazuba, iy’Amajyaruguru, iy’Amajyepfo, Umujyi wa Kigali, no mu bice bimwe na bimwe by’Intara y’Iburasirazuba.
Imvura iri hagati ya milimetero 250 na 300 ni yo nyinshi iteganyijwe muri uku kwezi, mu Turere twa Rusizi na Nyamasheke, mu burengerazuba bw’Uture twa Musanze na Nyabihu ndetse no mu Turere twa Rubavu, Rutsiro, Karongi, Nyamagabe na Nyaruguru uretse mu bice bito by’uburasirazuba byatwo.
Imvura iri hagati ya milimetero 200 na 250 iteganyijwe ahasigaye mu Ntara y’Iburengerazuba, ahasigaye mu Turere twa Musanze, Nyamagabe na Nyaruguru, mu Mujyi wa Kigali uretse ibice bito by’uburasirazuba bwawo, mu Turere twa Muhanga, Huye na Gisagara, Uturere twa Nyanza, Ruhango na Gakenke uretse ibice by’uburasirazuba byatwo, Akarere ka Kamonyi uretse ibice bito by’amajyepfo yako, amajyepfo y’Akarere ka Rulindo ndetse n’amajyaruguru y’uburengerazuba bw’Akarere ka Burera.
Imvura iri hagati ya milimetero 150 na 200 iteganyijwe mu Karere ka Bugesera, ahasigaye mu Mujyi wa Kigali no mu Turere twa Gakenke, Rulindo, Kamonyi, Ruhango na Nyanza, amajyepfo y’Uturere twa Kirehe, Gicumbi na Burera, ibice bito by’uburengerazuba by’Akarere ka Gatsibo ndetse no mu Turere twa Ngoma na Rwamagana uretse mu bice by’uburasirazuba byatwo.
Imvura iri hagati ya milimetero 100 na 150 iteganyijwe ahasigaye mu Turere twa Burera, Gicumbi, Rwamagana, Ngoma na Kirehe, mu burengerazuba bw’Uturere twa Nyagatare na Kayonza.
Meteo ivuga ko imvura iteganyijwe izaturuka ku isangano ry’imiyaga ituruka mu gice cy’amajyepfo y’Isi yerekeza mu mu Karere u Rwanda ruherereyemo.
Ubushyuhe buteganyijwe

Iri teganyagihe rigaragaza kandi ko mu bice byinshi by’Igihugu hazumvikana ubushyuhe bwinshi ku manywa bugera kuri dogere Selisiyusi 30, ndetse no gukonja cyane mu masaha y’ijoro cyangwa mu gitondo cya kare, ku rugero rwa dogere Selisiyusi 09.
Ubushyuhe bwo hejuru buteganyijwe ku manywa buzaba buri hagati ya dogere Selisiyusi 21 na 30, na ho ubushyuhe bwo hasi buteganyijwe nijoro bukazaba buri hagati ya dogere Selisiyusi 9 na 18.
Ahazashyuha kurusha ahandi ku gipimo cya dogree Selisiyusi 28 na 30, akaba ari mu kibaya cya Bugarama, mu Mujyi wa Kigali, mu bice by’Amayaga, mu Ntara y’Iburasirazuba uretse mu bice byo hagati by’Akarere ka Kirehe ndetse n’ibice bito by’uburengerazuba by’Uturere twa Nyagatare na Gatsibo, amajyepfo y’Akarere ka Rulindo, igice gito cy’uburengerazuba bw’Akarere ka Gakenke ndetse n’uburasirazuba bw’Akarere ka Muhanga.
Ni mu gihe mu bice by’amajyaruguru by’Akarere ka Nyabihu n’iby’uburengerazuba by’Akarere ka Musanze ari ho hateganyijwe ubushyuhe bwo ku manywa buke buri hagati ya dogere Selisiyusi 21 na 23.
Ubushyuhe bwo hasi bubaho ninjoro bugaragaza ko ahatenganyijwe gukonja cyane kurusha ahandi ari mu bice by’amajyaruguru by’Akarere ka Nyabihu n’iby’uburengerazuba by’Akarere ka Musanze, hateganyijwe ubushyuhe bwo hasi buri hagati ya dogere Selisiyusi 9 na 11.
Mu gihe mu kibaya cya Bugarama, mu bice by’Amayaga, ibice byo hagati by’Akarere ka Huye, ahenshi mu Ntara y’Iburasirazuba ndetse no mu Mujyi wa Kigali ariho hateganyijwe ubushyuhe bwo hasi bwinshi buri hagati ya dogere Selisiyusi 16 na 18.
Hanateganyijwe umuyaga uringaniye ushira kuba mwinsi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na 12 ku isegonda mu bice bitandukanye by’Igihugu.







