Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi(MINAGRI) hamwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa n’Ubuhinzi (FAO) bahaye impamyabumenyi abahinzi-borozi 91, hamwe na ba goronome n’aba veterineri 9, bose bari bamaze imyaka ine mu Ishuri ry’Abahinzi ryo Murima (IAMU/FFS).
Aba bahinzi-borozi bize gufasha abandi guhinga no korora neza hifashishijwe imbuto z’ibihingwa n’icyororo cy’amatungo atanga inyama n’amata, byose bishobora guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, bigatanga umusaruro mwinshi kandi vuba.
MINAGRI irashaka gukuba kabiri cyangwa kongeraho 50% ku musaruro w’ubuhinzi n’ubworozi bitarenze umwaka wa 2029, bigafasha ubuhinzi kuzamura ubukungu bw’Igihugu ku rugero rwa 6% buri mwaka, kubonera Abaturarwanda ibiribwa bihagije, hamwe no kubona amadovize aturutse ku byoherezwa mu mahanga.
Aba bahinzi-borozi bazifashishwa nk’abafashamyumvire muri bagenzi babo hirya no hino mu Gihugu, bakaba barigishijwe n’Umushinga wiswe DeSIRA uterwa inkunga n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi(EU), ugacungwa na FAO hamwe n’Ikigo cy’u Rwanda giteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi(RAB).
Impuguke zigishije aba bahinzi-borozi ziturutse muri RAB, FAO, Kaminuza y’u Rwanda no mu Ishuri Rikuru Mpuzamahanga ryo mu Bufaransa riteza Imbere Ubuhinzi (ISTOM), zivuga ko zabafashije kubona ubushobozi bwo guhanga udushya muri gahunda yiswe ‘Capacity Development for Innovation in Rwanda’, mu mashuri ya IAMU ari mu turere twa Burera, Rutsiro, Gatsibo, Nyagatare, Bugesera na Ruhango.
Abahinzi-borozi b’i Rutsiro bigishijwe guhinga neza ibirayi no korora neza ingurube, i Burera bigishwa guhinga ibirayi no korora neza inka, mu Ruhango biga guhinga neza imyumbati, i Gatsibo biga guhinga neza umuceri n’ibigori ndetse no korora neza inka, i Nyagatare bize korora neza inka, mu gihe mu Bugesera bize guhinga neza imyumbati.
Aba bahinzi-borozi bavuga ko batangiye kubona impinduka, aho uwitwa Dushime Aimé w’i Gatsibo avuga ko mu mwaka wa 2023 buri hegitare y’ubutaka yeragaho umuceri utarengeje toni 3.5, ariko ubu buri hegitare y’ubutaka ngo itanga nibura toni 6.2 z’umuceri (n’ubwo hari n’aho zirenga).
Dushime avuga ko IAMU yanabafashije gushora bike bakunguka byinshi, aho bateraga imbuto y’umuceri ibiro 50, ubu ngo basigaye bahatera ibiro 30 gusa, imbaraga bakazishyira mu gutegura neza umurima, gukoresha neza inyongeramusaruro ndetse no gukurikiranira hafi kandi buri munsi ibyo bahinze.
Niyimpaye Eugenie uhinga ibirayi mu Karere ka Burera avuga ko mbere y’umwaka wa 2020 atarajya muri IAMU yajyaga yeza ibiro bitarenga 60 ku buso bwa are imwe (ihwanye na 1/100 cya hegitare), ariko ubu kuri iyo are imwe ngo ashobora kwezaho ibiro 200 (bihwanye na toni 20 kuri hegitare imwe y’ubutaka.

Umuyobozi Mukuru wa RAB, Dr Florence Uwamahoro, avuga ko mu mbuto z’ibihingwa zitangwa n’iki kigo, izishimiwe n’abahinzi cyane harimo ibirayi byitwa Cyerekezo, imyumbati yiswe Buryohe na ‘Nsizebashonje’ kuko yera vuba, imbuto y’ibigori yitwa Biseruka, umuceri wiswe Teta hamwe n’amashu yiswe Baraka.
IAMU yitezweho kongera umusaruro u Rwanda rwifuza
Umwe mu bayobozi ba FAO-Rwanda, Josepha Mukamana, avuga ko amashuri ya IAMU amaze gushingwa hirya no hino mu Gihugu, yagaragaje ubushobozi bwo gutanga toni 30 z’ibirayi kuri buri hegitare imwe y’ubutaka, toni 35 z’imyumbati, toni 7 z’umuceri, kugaburira neza amatungo, ndetse bakabikorera mu miryango izira amakimbirane.
Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI, Dr Solange Uwituze, avuga ko hari icyizere cy’impinduka zihuse zizazanwa n’abo bahinzi-borozi, abagoronome n’abaveterineri 100 bigishijwe n’abantu batanu ariko bo bagahindukira bakigisha bagenzi babo 1600.
Dr Uwituze agira ati “Twese turabizi ko tugendera ku cyerekezo 2050, aho mu Rwanda tuzaba turi miliyoni zirenga 20 kandi zikize (zivuye kuri miliyoni 14 z’abatuye Igihugu kugeza ubu), aho buri Munyarwanda azajya afata nibura amafaranga angana na miliyoni 14 ku mwaka, abari mu buhinzi n’ubworozi dufite inshingano yo kubabonera ibyo kurya kandi kuri bwa butaka butazahinduka (mu buso).”
By’umwihariko gahunda ya MINAGRI yiswe PSTA5 igamije ivugurura buhinzi, igomba kuba yahesheje imirimo abagera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi 250 biganjemo urubyiruko, ingo z’u Rwanda zingana na 88% na zo zikazaba zihagije mu biribwa.
Iyi gahunda igomba kandi kugabanya ikigero cy’igwingira mu bana kuva kuri 27% kiriho ubu kikagera hasi ya 15%, ndetse ibyoherezwa hanze bikomoka ku buhinzi n’ubworozi bikaba bigomba kwinjiriza u Rwanda nibura Amadolari ya Amerika miliyari imwe na miliyoni 500 ku mwaka.
Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI akomeza avuga ko PSTA5 iteganya kugeza serivisi nziza z’ubufashamyumvire kuri 70% by’abahinzi-borozi, ku buryo ngo uyu mwuga uzaba ari amahitamo y’ibanze y’abantu benshi, atari ukubikora kuko umuntu yabuze icyo akora.
Dr Uwituze avuga ko abahinzi mu Rwanda bahawe ibikenewe byose birimo ifumbire, imbuto y’indobanure n’ishwagara ariko umusaruro batanga ukaba utariyongera ngo bigaragare.
MINAGRI isaba ubufatanye abafatanyabikorwa kugira ngo muri buri Karere, ndetse no muri buri murenge bishobotse, hashyirwe ibigo bitanga amahugurwa ku guhinga no korora mu buryo butanga umusaruro mwinshi, ndetse abahinzi bagafashwa gutangira amakuru ku gihe mu ikoranabuhanga ryiswe AMIS nk’uko Abajyanama b’ubuzima babikora.
MINAGRI yifuza ko igihingwa cyangwa itungo birwaye byajya bimenyekana byihuse, kugira ngo ubufasha na bwo bwihutire kugera ahagaragaye ikibazo, ndetse n’ubushakashatsi ku buhinzi n’ubworozi na bwo bugashingira ku bibazo bihari mu bahinzi aho gushingira kuri gahunda z’abaterankunga.
MINAGRI igira inama abahinzi-borozi kujya babanza kugirana amasezerano n’abagura umusaruro wabo kugira ngo utazapfa ubusa mu gihe weze, ndetse bikazabafasha kubona isoko ryiza rigura uwo musaruro badahenzwe.








