CHENO yibukije Abanyarwanda Indangagaciro na kirazira zazo

Mu gihe u Rwanda rwitegura kwizihiza umunsi w’Intwari z’Igihugu ku itariki ya 01 Gashyantare 2026, Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe (CHENO) rwibukije Abanyarwanda Indangagaciro z’Umuco w’u Rwanda, buri muntu akaba asabwa kuzubahiriza kugira ngo abane neza n’abandi bose kandi agire imibereho imuhesha agaciro.

CHENO ivuga ko Indangagaciro z’Umuco w’u Rwanda ziri mu byiciro bibiri ari byo Indangagaciro REMEZO zigizwe no Gukunda Igihugu, Ubumwe (kunga ubumwe), Umurimo kandi unoze, ndetse no kurangwa n’Ubupfura.

Icyiciro cya kabiri ni icy’Indangagaciro SHAMI ziri mu zizihatse zose ari zo Gukunda Igihugu, Kunga ubumwe, Gukunda umurimo kandi unoze hamwe no Kurangwa n’ubupfura, ndetse hano buri Ndangagaciro nkuru ikaba igiye ifite na kirazira zayo.

Indangagaciro 12 zigize Gukunda Igihugu

Hari Ukubaha ubuyobozi, Kugira ubwitange, Kurangwa n’ubutwari, Kugira ishyaka, Kugira ubushishozi, Kubungabunga umutekano, Kwagura amarembo, Kugira uruhare mu bikorwa by’Igihugu, Gucunga neza ibya rubanda,
Kurwanya ruswa n’akarengane, Guharanira ubutabera, hamwe n’Uburinganire n’ubwuzuzanye.

Nyuma y’izi Ndangagaciro kirazira
Gutatira Igihugu, Kuyobora nabi,
Kuba ikigwari, Kugenzwa n’inyungu bwite,
Inda nini n’umururumba, Gukoresha nabi ibya rubanda hamwe no Gusambira ibyaduka.

Indangagaciro 13 ziranga Kunga ubumwe

Iyi Ndangagaciro igizwe no Kubaha ubuzima, Kubaha umuryango, Kubana,
Kubaha no kurangwa n’ikinyabupfura,
Gufatanya, Gutabarana, Gusabana, Kwizerana no kujya inama, Gucudika, Kugira ubwuzu, Kugira ubuntu, Kuzirikana, hamwe no Kuganura.

Nyuma y’izi Ndangagaciro kirazira,
Kugira ivangura no kubiba amacakubiri,
Gusuzugura, Kwishishanya, Kwironda,
Gutonesha, Gukorera mu dutsiko,
Kubogama, Kurangwa n’ihohotera, ndetse no Gutsimbarara ku kibi.

Indangagaciro 7 ziranga Gukunda umurimo kandi unoze

Iyi ndangagaciro igizwe no
Kugira umurava, Gukorera ku ntego, Gukorera kuri gahunda no ku gihe, Gukora umurimo unoze, Gukorera hamwe, Guhanga imirimo mishya no kuvugurura imikorere, ndetse no Gucunga neza umutungo.

Nyuma y’izi Ndangagaciro Kirazira
Kunebwa, Gusuzugura umurimo,
Kutigirira icyizere, Kwiyemera, Kutagira gahunda, Gusesagura, Kutanoza umurimo ushinzwe, ndetse no Kudasoza inshingano nta mpamvu.

Indangagaciro 14 zigize Kurangwa n’ubupfura

Iyi ndangagaciro igizwe no Kugira umutima, Kurangwa n’ubumuntu,
Kwitonda, Kwanga umugayo,
Kwiyubaha, Kwiyoroshya no kwicisha bugufi, Kuba umunyakuri,
Kwihangana, Kurangwa n’ubumanzi,
Kwiramira no kwitsinda, Kuzuza amasezerano, Kugira ijambo ryiza, Gushima no gushimira.

Nyuma y’izi Ndangagaciro Kirazira
Guhemuka, Kwiyandarika,
Kubeshya, Kwikuza no kwirata,
Guteranya, Kuvunda, Kugira umururumba n’ubusambo ndetse n’Ishyari.

Related Posts

RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere(RDB) rwatangaje ko inyubako yarwo yari imaze imyaka mike itashywe, igiye gufungwa by’agateganyo guhera kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Gicurasi 2026, kubera imirimo yo kuyivugurura. Biratuma…

Read more

Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye

Umutwe wa AFC-M23 urwanira mu burasirazuba bwa Congo, uvuga ko ijoro ryakeye ku wa 02 Gicurasi 2026 ritari risanzwe nyuma y’aho igisirikare cya Congo(FARDC) n’abo bafatanyije ngo bagabye ibitero by’ubugome…

Read more

Ntibigucike

RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye

Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye

Kongera ibinyabiziga by’amashanyarazi bijyane no kongera sitasiyo zibisharija-PSF

Kongera ibinyabiziga by’amashanyarazi bijyane no kongera sitasiyo zibisharija-PSF

Umuvugizi w’Itorero Inkurunziza yinubiwe n’Abanyetorero ‘kuko atatowe’

Umuvugizi w’Itorero Inkurunziza yinubiwe n’Abanyetorero ‘kuko atatowe’

Burundi: Minisitiri w’Itumanaho yasanzwe yapfiriye mu murima w’ibiti by’amamesa

Burundi: Minisitiri w’Itumanaho yasanzwe yapfiriye mu murima w’ibiti by’amamesa

Mu bafashwe mu cyumweru cy’icyunamo cy’uyu mwaka harimo Umuyobozi w’Umurenge

Mu bafashwe mu cyumweru cy’icyunamo cy’uyu mwaka harimo Umuyobozi w’Umurenge