Perezida Kagame yashimiye Ingabo z’u Rwanda, asangiza abantu umwaka

Nyuma yo gushima ubwitange n’umuhate by’Ingabo  n’abandi bagize inzego z’umutekano z’u Rwanda, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye abarimo abayobozi mu nzego za Leta, iz’Abikorera, abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga hamwe n’Urubyiruko, mu birori byo gusoza umwaka wa 2025.

Muri ibi birori byabereye muri Kigali Convention Centre ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 29 Ukuboza 2025,
Perezida Kagame yahaye impanuro Uruburuko arwibutsa ko badashobora kubaka Igihugu badahereye ku kubanza kwiyubaka ubwabo.

Perezida Kagame ati “Ndabwira mwebwe urubyiruko muri aha, ni mwe mugize umubare munini w’abaturage, kuba 75% ari abafite imyaka itarenga 30 y’amavuko, ni mwebwe soko y’imbaraga zubaka igihugu, ariko mugomba kubanza kwiyubaka mwebwe ubwanyu.”

Perezida Kagame akomeza asaba Urubyiruko gukorera ku ndangagaciro nziza no kwitangira igihugu rwitandukanya n’ibibi, kugira ngo rubashe gutanga umusanzu ufatika mu iterambere.

Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yanashimiye Ingabo z’u Rwanda hamwe n’abandi bagize inzego z’umutekano bitanga batizigama mu kurinda umutekano w’Igihugu no mu bundi butumwa butandukanye.

Perezida Kagame yongeye gushimangira ko inzego z’umutekano u Rwanda rufite ari zo yahoze yifuza kugira, kandi ko umuhate w’abazigize utuma Igihugu gikomeza gutekana.

Related Posts

Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

Iteganyagihe ryatangajwe n’ikigo mpuzamahanga ICPAC ku bufatanye n’Umuryango w’ibihugu bigize icyogogo cy’uruzi rwa Nili ‘Nile Basin Initiative(NBI)’,  rigaragaza ko muri iyi mpeshyi hazabaho kugabanuka gukomeye kw’amazi y’imigezi n’ibiyaga, bikazagira ingaruka ku…

Read more

Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Iterambere(RDB) rwatangaje ko Abanyamahanga bavuye muri Congo cyangwa abanyuzeyo mu gihe kitararenga iminsi 30 bakumiriwe kwinjira mu Rwanda, mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Ebola kimaze…

Read more

Ntibigucike

Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

Afurika ntigomba gutegereza abibwira ko bafite isi n’ijuru mu biganza byabo-Perezida Kagame

Afurika ntigomba gutegereza abibwira ko bafite isi n’ijuru mu biganza byabo-Perezida Kagame

Aimable Karasira yapfuye

Aimable Karasira yapfuye

RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye

Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye