Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

Inama Nkuru(Congress) ya 17 ya FPR Inkotanyi yagejeje ku banyamuryango amavugurura yakozwe mu nzego z’ubuyobozi bw’uyu muryango, harimo kuba hashyizweho urwego rw’Inararibonye, ndetse hakaba hemejwe abagize Komite Nyobozi bashya.

Aba bashya bagize Komite nyobozi ni Uwimana Consolée, Visi Perezida wa mbere, akaba asanzwe ari Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF).

Uwemejwe kuba Visi Perezida wa Kabiri ni
Kayisire Marie Solange, Bazivamo Christophe yabaye Umunyamabanga Mukuru, akaba asimbuye Wellars Gasamagera, na ho Gasana Karasanyi Stephen akaba yagizwe Umunyamabanga Mukuru Wungirije.

Congress ya FPR Inkotanyi iteraniye mu Ngoro ya Intare Arena(i Rusororo) kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Ukuboza 2025, yitabiriwe na Perezida w’Umuryango akaba na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame hamwe na Madame Jeannette Kagame.

Iyi Nama Nkuru y’Umuryango FPR Inkotanyi iterana buri mwaka, ubu yateranye ku nshuro ya 17, ikaba yitabiriwe n’abanyamuryango barenga 2200 bahagarariye abandi, bakaba baturutse hirya no hino mu Gihugu.

Related Posts

Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

Iteganyagihe ryatangajwe n’ikigo mpuzamahanga ICPAC ku bufatanye n’Umuryango w’ibihugu bigize icyogogo cy’uruzi rwa Nili ‘Nile Basin Initiative(NBI)’,  rigaragaza ko muri iyi mpeshyi hazabaho kugabanuka gukomeye kw’amazi y’imigezi n’ibiyaga, bikazagira ingaruka ku…

Read more

Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Iterambere(RDB) rwatangaje ko Abanyamahanga bavuye muri Congo cyangwa abanyuzeyo mu gihe kitararenga iminsi 30 bakumiriwe kwinjira mu Rwanda, mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Ebola kimaze…

Read more

Ntibigucike

Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

Afurika ntigomba gutegereza abibwira ko bafite isi n’ijuru mu biganza byabo-Perezida Kagame

Afurika ntigomba gutegereza abibwira ko bafite isi n’ijuru mu biganza byabo-Perezida Kagame

Aimable Karasira yapfuye

Aimable Karasira yapfuye

RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye

Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye