ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

Umushumba Mukuru wungirije wa ADEPR, Rutagarama Eugène, yatangaje ko insengero zirenga 1,154 ziri mu zafunzwe kubera kutubahiriza ibisabwa zitazongera gufungurwa, abazisengeragamo bakazajya ahandi mu zujuje ibisabwa.

Ibi yabitangaje ku Cyumweru, tariki 14 Ukuboza 2025, mu kiganiro n’Abanyamakuru cyibanze ku myiteguro y’isabukuru y’imyaka 85 Itorero rya ADEPR rimaze rishinzwe.

Iyi nkuru dukesha Igihe ivuga ko mu nsengero 3141 z’Itorero rya ADEPR, izasigaye zikora kuko zujuje ibisabwa ari 970 nyuma y’igenzura ryakozwe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere.

Pasiteri Rutagarama avuga  ko insengero zirenga 1900 ziri mu rugendo rwo kuzuza ibisabwa kugira ngo zibe zakwemererwa gufungurwa.

Yagize ati:”Uyu munsi Itorero ADEPR ubusanzwe rifite amatorero 3142, uyu munsi izifunguye(insengero) ni 970, izirenze 2100 zirafunzwe kuko zitujuje ibisabwa. Ariko turi mu rugendo rwo kugira ngo twuzuze ibisabwa kandi biri kugenda neza. Natwe hari uruhare twakoze, dushima ko muri ayo matorero 1154, 37% dukwiriye kuyahuza n’andi, kugira ngo tubashe kugira itorero rishyitse.”

Yakomeje avuga ko bahuje izo nsengero kugira ngo bazongerere imbaraga, mu byo bashingiyeho hakaba harimo kuba hari izari ahantu habangamira ubuzima bw’abanyetorero ndetse no kuba ari ahantu hato hafunganye.

Pasiteri Rutagarama avuga ko ibi byose babiganiriyeho n’inama y’abashumba ikemeza ko hagira abegera abandi bagahuza imbaraga.

Ashimira abanyetorero bari gukora ibishoboka byose kugira insengero zabo zuzuze ibisabwa.

Related Posts

MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda(MINICOM) yatangaje ko yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro na serivisi zo gusharija bateri zazo, ariko yirinda gutangaza ibyo bihano. MINICOM ivuga ko nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe…

Read more

Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

Inama Nkuru(Congress) ya 17 ya FPR Inkotanyi yagejeje ku banyamuryango amavugurura yakozwe mu nzego z’ubuyobozi bw’uyu muryango, harimo kuba hashyizweho urwego rw’Inararibonye, ndetse hakaba hemejwe abagize Komite Nyobozi bashya. Aba…

Read more

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Ntibigucike

MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza

Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza