Mu myaka itatu u Rwanda ruzaba rwabonye umubare w’abaganga rusabwa na OMS

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko mu myaka itatu iri imbere izaba yujuje umubare w’abaganga n’abaforomo isabwa n’Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), bikazajyana no kongera umubare w’amavuriro y’ibanze ku rwego rwa buri kagari mu Rwanda.

Ubwo Umunyamabanga wa Leta muri MINISANTE, Dr Yvan Butera, yasobanuraga ibijyanye n’imikorere y’amavuriro y’ibanze kuri uyu wa Gatatu, abasenateri muri raporo bakoze, babanje gushima ko Amavuriro y’ibanze yavuye kuri 670 muri 2017 akagera ku 1,280 mu mwaka wa 2024, kandi akaba yarashyizwe mu tugari tudasanzwemo andi mavuriro. 

Senateri Adrie Umuhire  uhagarariye abakoze raporo avuga ko umubare w’abaturage bitabiriye kwivuza ubu wavuye ku 71,212 muri 2017 ugera kuri miliyoni 3 n’ibihumbi 963 muri 2024.

Mu mbogamizi zikigaragara, nk’uko Sena ibivuga, ni uko amavuriro y’ibanze adakora buri munsi ahubwo ngo yakira abaje kwivuza iminsi ibiri cyangwa itatu mu cyumweru, bitewe n’umubare muto w’abaforomo baba baje buvuye ku bigo nderabuzima, bigatuma abaturage batagirira icyizere ayo mavuriro y’ibanze.

Sena ivuga ko ubwo buke bw’abaforomo butuma n’uwagiye ku ivuriro ry’ibanze yakira abarwayi bose b’indwara zitandukanye muri rusange, kubera kudashobora kubakira bose ari umwe bigatuma bahatinda kandi n’indwara zabo zitavuwe, cyane cyane abarwaye amenyo n’amaso, nyamara ibikoresho biba bihari.

Sena ivuga ko yasanze amavuriro y’ibanze menshi akorera mu nyubako z’ibiro by’utugari, bigatuma abaza gusaba serivisi zo kwivuza bahabyiganira n’abaje gusaba izindi serivisi bitajyanye.

Mu gusubiza Sena, Umunyamabanga wa Leta muri MINISANTE, Dr Yvan Butera wahagarariye Minisitiri w’Intebe kuko ari we wari kubisobanurira Sena, avuga ko mu myaka itatu iri imbere Abanyarwanda bangana na 95% by’abafite uburwayi bazaba bagarukira ku bajyanama b’ubuzima, ku mavuriro y’ibanze no mu bigo nderabuzima, 5% akaba ari bo bazajya bakomereza ku bitaro.

MINISANTE ivuga ko mu rwego rwo kwegereza abarwayi serivisi z’ubuvuzi ibarinda kubyiganira n’abandi ku kagari, izaba yubatse amavuriro y’ibanze 100 yiyongera ku asanzwe, ikazasana n’asanzweho 420.

Umukozi wa MINISANTE yaganiriye kigaliinfo.com agira ati “Biriya byo gukoresha ibiro by’akagari cyari igisubizo cyo gukemura ikibazo cy’ako kanya, ariko urumva ko mu buryo burambye haba hakenewe inyubako.”

MINISANTE ivuga ko umubare w’abaganga n’abaforomo mu Rwanda ukiri muto ku rugero rw’umuganga 1.3 ku baturage 1000, nyamara ihame ry’Ishami rya LONI ryita ku Buzima OMS, ari uko abaturage 1000 bagombye kuba bavurwa n’abanga bane byibura.

MINISANTE ikavuga ko mu myaka itatu uwo mubare izaba yamaze kuwugeraho, ari na yo mpamvu za Kaminuza ngo zirimo kwigisha umubare munini w’abaganga, abaforomo, abaforomokazi n’ababyaza, aho kugeza ubu abarimo kwiga bagera ku baganga 3.7 ku baturage 1000.

Iyi Minisiteri ivuga kandi ko icyo gihe imiti izaba igezwa ku mavuriro y’ibanze ku giciro cyoroheye abaturage, kuko ayo mavuriro azaba akorana bya hafi n’Ikigo RMS gishinzwe kugeza imiti kwa muganga.

Related Posts

RFA yabonye abashobora kubyaza umusaruro imigano yo kuri Nyabugogo na Nyabarongo

Imigano yatewe mu bibaya bya Nyabugogo, Nyaborongo n’Akanyaru mu myaka 15 ishize ubu yareze ku buryo hari nk’uwabyaye igitsinsi cy’imigano irenga 200, ikaba yatangiye kurambagizwa n’umushoramari uzayikoramo ibikoresho bitandukanye byo…

Read more

Kigali-Barasaba ubwiherero kugira ngo bareke kwituma ku gasozi

Ushobora kuzenguruka karitiye yose nka Niboye muri Kicukiro cyangwa Nyarutarama muri Gasabo, aho imiturire yaho igizwe n’ibipangu by’abantu udashobora gukomangira ngo ubasabe ubwiherero, bigatuma abahageze bihutira kuhava kugira ngo batahafatirwa…

Read more

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Ntibigucike

RFA yabonye abashobora kubyaza umusaruro imigano yo kuri Nyabugogo na Nyabarongo

RFA yabonye abashobora kubyaza umusaruro imigano yo kuri Nyabugogo na Nyabarongo

Kigali-Barasaba ubwiherero kugira ngo bareke kwituma ku gasozi

Kigali-Barasaba ubwiherero kugira ngo bareke kwituma ku gasozi

Mu myaka itatu u Rwanda ruzaba rwabonye umubare w’abaganga rusabwa na OMS

Mu myaka itatu u Rwanda ruzaba rwabonye umubare w’abaganga rusabwa na OMS

Kayumba Nyamwasa n’abandi ku rutonde rw’abakora iterabwoba

Kayumba Nyamwasa n’abandi ku rutonde rw’abakora iterabwoba

Dr Habineza na Nkubana batorewe kuba abasenateri

Dr Habineza na Nkubana batorewe kuba abasenateri

Hakenewe bisi iva i Mageragere, Downtown n’i Remera idahagaze- Umugenzi

Hakenewe bisi iva i Mageragere, Downtown n’i Remera idahagaze- Umugenzi