Mu bakunda u Rwanda Umunyamerika Howard Buffet yabaye intangarugero

Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe (CHENO), ruvuga ko umuntu wese ukunda u Rwanda ari uwerekana ibikorwa bigamije ineza n’inyungu by’Abanyarwanda b’ibyiciro byose, we atareba inyungu ze bwite.

Umuyobozi muri CHENO ushinzwe Ubushakashatsi, Rwaka Nicolas, utanga urugero ku Munyamerika Howard G Buffet washinze ishuri ryitwa RICA ryigisha Ubuhinzi bubungabunga ubutaka.

Rwaka yaganiriye na KIGALIINFO.COM mu gihe u Rwanda rwizihizaga umunsi wo gukunda Igihugu mu ntangiriro z’uku kwezi k’Ukwakira 2025.

Rwaka avuga ko umuntu wese ukunda Igihugu ngo agomba kuba ari uharanira iterambere no kubaho neza kw’abaturage bacyo bose mu byiciro bitandukanye, haba muri Politiki n’Imiyoborere, mu bukungu ndetse n’imibereho myiza.

Uwo muntu kandi ngo agomba kuba ari uharanira ineza y’abantu bose ashingiye ku byo igihugu cyabo gifite ari byo ubutaka n’ibiburiho byose hamwe n’ikirere, abaturage ndetse n’ubuyobozi bwacyo.

Rwaka yakomeje atanga urugero kuri Howard Buffet wazanye ishoramari ry’Ishuri ryigisha ubuhinzi bubungabunga ibidukikije mu Rwanda (RICA), rikaba riherutse gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri 83 mu kwezi kwa Nzeri gushize.

Rwaka agira ati “Uwo muntu(Buffet) akunda Igihugu cyacu, bariya banyeshuri bose ntawe ufite icyo apfana na Buffet, ni yo mpamvu yashimiwe agahabwa umudari w’igihango, kuko ibikorwa bye biteza imbere ishoramari, bikazamura imibereho y’abaturage ariko bikanahesha u Rwanda isura nziza mu ruhando mpuzamahanga.”

Iri shuri rikorera i Gashora na Rweru mu Karere ka Bugesera ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bwuhira imirima hakoreshejwe amazi yazamuwe ku misozi n’ingufu z’imirasire y’izuba, kandi guhinga bikaba bidateza isuri kuko abantu batera imyaka batabanje kurima amasinde cyangwa gusiza intabire.

Rwaka avuga ko Buffet yazagera ubwo agirwa Intwari y’u Rwanda mu gihe ibikorwa bye byaba bikomeje kwiyongera, ari na yo mpamvu yabaye ahawe umudari w’ishimwe.

Howard G. Buffett, umushoramari, umufotozi, umuntu wiyemeje gufasha abatishoboye hamwe no kurengera ibidukikije, yatekereje gushinga mu Rwanda Ishuri ryigisha Ubuhinzi butangiza Ubutaka ‘Institute for Conservation Agriculture (RICA’), mu rwego rwo gushakira ibisubizo abahinzi bato bo muri Afurika.

Buffett avuga mu ngendo yakoze asura uyu mugabane, yabonye abahinzi bahura n’imbogamizi z’ubutaka bwagundutse, kubura ubumenyi bwabafasha gukora ubuhinzi burengera ubutaka, hamwe no gushingira ku buryo bukoreshwa ahandi nyamara hatitawe ku mwihariko w’agace bakoreramo.

Kaminuza ya RICA kuva itangiye muri 2019 imaze gutanga impamyabumenyi ku Banyarwanda 239 bize gikora ishoramari mu buhinzi n’ubworozi bubana neza n’ibidukikije, hamwe no kuyobora iyo mirimo hakoreshejwe ikoranabuhanga, bakaba bitezweho kuzana impinduka mu buhinzi, hagendewe ku cyerekezo u Rwanda rwihaye.

Related Posts

MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda(MINICOM) yatangaje ko yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro na serivisi zo gusharija bateri zazo, ariko yirinda gutangaza ibyo bihano. MINICOM ivuga ko nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe…

Read more

Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

Inama Nkuru(Congress) ya 17 ya FPR Inkotanyi yagejeje ku banyamuryango amavugurura yakozwe mu nzego z’ubuyobozi bw’uyu muryango, harimo kuba hashyizweho urwego rw’Inararibonye, ndetse hakaba hemejwe abagize Komite Nyobozi bashya. Aba…

Read more

Ntibigucike

MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza

Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza