Umuhango wo gusezera bwa nyuma ku mubiri wa Gahongayire Claudine witabye Imana ku wa Kane w’icyumweru gishize, urimo kubera mu Gatsata aho yari atuye kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Kanama 2025, mbere y’uko ajyanwa gushyingurwa mu irimbi ry’i Rusororo nyuma ya saa sita.
Benshi babanye na Gahongayire Claudine, barimo Umushumba wamuyoboye, Pasiteri Ntawuyirushintege Corneille, bavuga ko uyu mubyeyi yarwanye intambara nziza ari mu isi, arinda ibyo kwizera, akaba abikiwe ikamba ryo gukiranuka azaherwa mu ijuru nk’uko Pawulo yabibwiye 1Timoteyo4:7.
Mu buzima busanzwe Mama Thierry yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko uwari umugabo we ndetse n’abana be bose uko bari 3 iyo Jenoside yarabahitanye.
Pasiteri Ntawuyirushintege avuga ko Mama Thierry yakiriye agakiza mu mwaka wa 1999 aho yasengeraga mu Itorero ADEPR Rubonobono, akaba ari umudugudu uyu mushumba na we ngo yakundaga gusura kenshi.
Pasiteri Ntawuyirushintege avuga ko kurinda agakiza kwa Mama Thierry ari byo byatumye yimukira mu Itorero Umuriro wa Pantekote mu Rwanda(kubera impamvu y’imyizerere atasubiramo), hanyuma ku itariki ya 26 Ukuboza 2010, Mama Thierry arambikwaho ibiganza yimikirwa kuba umudiyakonikazi.
Muri uko kuba umudiyakonikazi, Mama Thierry ngo yakundaga gusenga cyane, agakunda kugendana n’amakorari mu murimo w’ivugabutumwa hirya no hino mu Gihugu no hanze muri Uganda, Congo n’i Burundi, akaba ngo ari mu bahinduye abantu benshi babazana ku Mana binyuze kuri Yesu Kristo.
Gahongayire (Mama Thierry) kandi ashimirwa kuba yarashyingiye ingo(couples) nyinshi, kandi ngo haba hari umuntu wakoze amakosa imbere ye akamuhuguzanya ubugwaneza, atamukomeretsa.
Pasiteri Ntawuyirushintege agira ati “Abana b’abakobwa babaga batagira iwabo (impfubyi), bagera nko kuri 20 cyangwa barenga, Itorero ryabahaga Mama Thierry akabakira bakarererwa iwe, kandi bose akabashyingira, nta wavuyeyo atwaye inda (yo mu busambanyi) cyangwa wishyingiye.”
Uretse abaturanyi Mama Thierry yari yariyemeje kujya agaburira, uyu mubyeyi ngo asize imfungwa z’abakene nyinshi yajyaga asura mu Igororero ry’i Mageragere, n’ubwo ngo bigoranye kubamenya bose kugira ngo babe bakomeza gukurikiranwa, nk’uko Pasiteri Rebero Pascal wamuyoboraga na we abisobanura.
Pasiteri Rebero avuga ko aheruka kuganira bwa nyuma na Mama Thierry ku wa Kabiri tariki 05 Kanama 2025, amubwira ko n’ubwo umubiri urimo kumurya cyane ubugingo ari buzima, aho ngo nta muntu n’umwe bari bafitanye ibibazo cyangwa ngo abe abifitanye n’Imana(yari yejejwe).
Bwakeye ku wa Gatatu Mama Thierry yarembye kugeza ku wa Kane tariki 07 Kanama 2025 ubwo yavaga mu mubiri aho yari arwariye mu bitaro i Kanombe. Imana imwakire mu bayo.
Kurikira live umuhango wo kumuherekeza