Agakiza ka Mama Thierry urimo gusezerwaho none (kurikira live)

Umuhango wo gusezera bwa nyuma ku mubiri wa Gahongayire Claudine witabye Imana ku wa Kane w’icyumweru gishize, urimo kubera mu Gatsata aho yari atuye kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Kanama 2025, mbere y’uko ajyanwa gushyingurwa mu irimbi ry’i Rusororo nyuma ya saa sita.

Benshi babanye na Gahongayire Claudine, barimo Umushumba wamuyoboye, Pasiteri Ntawuyirushintege Corneille, bavuga ko uyu mubyeyi yarwanye intambara nziza ari mu isi, arinda ibyo kwizera, akaba abikiwe ikamba ryo gukiranuka azaherwa mu ijuru nk’uko Pawulo yabibwiye 1Timoteyo4:7.

Mu buzima busanzwe Mama Thierry yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko uwari umugabo we ndetse n’abana be bose uko bari 3 iyo Jenoside yarabahitanye.

Pasiteri Ntawuyirushintege avuga ko Mama Thierry yakiriye agakiza mu mwaka wa 1999 aho yasengeraga mu Itorero ADEPR Rubonobono, akaba ari umudugudu uyu mushumba na we ngo yakundaga gusura kenshi.

Pasiteri Ntawuyirushintege avuga ko kurinda agakiza kwa Mama Thierry ari byo byatumye yimukira mu Itorero Umuriro wa Pantekote mu Rwanda(kubera impamvu y’imyizerere atasubiramo), hanyuma ku itariki ya 26 Ukuboza 2010, Mama Thierry arambikwaho ibiganza yimikirwa kuba umudiyakonikazi.

Muri uko kuba umudiyakonikazi, Mama Thierry ngo yakundaga gusenga cyane, agakunda kugendana n’amakorari mu murimo w’ivugabutumwa hirya no hino mu Gihugu no hanze muri Uganda, Congo n’i Burundi, akaba ngo ari mu bahinduye abantu benshi babazana ku Mana binyuze kuri Yesu Kristo.

Gahongayire (Mama Thierry) kandi ashimirwa kuba yarashyingiye ingo(couples) nyinshi, kandi ngo haba hari umuntu wakoze amakosa imbere ye akamuhuguzanya ubugwaneza, atamukomeretsa.

Pasiteri Ntawuyirushintege agira ati “Abana b’abakobwa babaga batagira iwabo (impfubyi), bagera nko kuri 20 cyangwa barenga, Itorero ryabahaga Mama Thierry akabakira bakarererwa iwe, kandi bose akabashyingira, nta wavuyeyo atwaye inda (yo mu busambanyi) cyangwa wishyingiye.”

Uretse abaturanyi Mama Thierry yari yariyemeje kujya agaburira, uyu mubyeyi ngo asize imfungwa z’abakene nyinshi yajyaga asura mu Igororero ry’i Mageragere, n’ubwo ngo bigoranye kubamenya bose kugira ngo babe bakomeza gukurikiranwa, nk’uko Pasiteri Rebero Pascal wamuyoboraga na we abisobanura.

Pasiteri Rebero avuga ko aheruka kuganira bwa nyuma na Mama Thierry ku wa Kabiri tariki 05 Kanama 2025, amubwira ko n’ubwo umubiri urimo kumurya cyane ubugingo ari buzima, aho ngo nta muntu n’umwe bari bafitanye ibibazo cyangwa ngo abe abifitanye n’Imana(yari yejejwe).

Bwakeye ku wa Gatatu Mama Thierry yarembye kugeza ku wa Kane tariki 07 Kanama 2025 ubwo yavaga mu mubiri aho yari arwariye mu bitaro i Kanombe. Imana imwakire mu bayo.

Kurikira live umuhango wo kumuherekeza

  • Related Posts

    MTN Rwanda yungutse miliyari 6.3Frw mu gice cya mbere cya 2025

    Inyungu y’ikigo cy’itumanaho, MTN Rwandacell Plc, mu mezi atandatu ya mbere y’uyu mwaka wa 2025 yageze kuri miliyari 6.3 Frw nyuma yo kwishyura imisoro. Ibi ngo bigaragaje intambwe nini mu…

    Read more

    Aha haba ari ho Putin na Trump bagiye guhurira bakagabana Ukraine

    Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yamaze kwemeza ko mu biganiro bizamuhuza na mugenzi we Vladimir Putin kuri uyu wa Gatanu, hazabaho gusuzuma niba u Burusiya butaharirwa…

    Read more

    Leave a Reply

    Your email address will not be published. Required fields are marked *

    Ntibigucike

    MTN Rwanda yungutse miliyari 6.3Frw mu gice cya mbere cya 2025

    MTN Rwanda yungutse miliyari 6.3Frw mu gice cya mbere cya 2025

    Aha haba ari ho Putin na Trump bagiye guhurira bakagabana Ukraine

    Aha haba ari ho Putin na Trump bagiye guhurira bakagabana Ukraine

    Gasabo: Polisi yafunze umugore ushinjwa gukora likeri zitujuje ubuziranenge

    Gasabo: Polisi yafunze umugore ushinjwa gukora likeri zitujuje ubuziranenge

    Kuki harimo gufatwa imboni y’ijisho mu itangwa ry’indangamuntu nshya?

    Kuki harimo gufatwa imboni y’ijisho mu itangwa ry’indangamuntu nshya?

    Abacuruzi b’u Rwanda bakanguriwe kwitabira inama muri Kenya mu kwa 10

    Abacuruzi b’u Rwanda bakanguriwe kwitabira inama muri Kenya mu kwa 10

    Agakiza ka Mama Thierry urimo gusezerwaho none (kurikira live)