Intambara ibaye mbi, Trump asabye abatuye Tehran bose kuyivamo

Ntabwo byari byitezwe ko Ingabo y’icyuma ya Israel yitwa Iron Dome inanirwa gusama no kurasa ibisasu byose bigwa muri icyo gihugu, none nyuma y’uko muri Israel henshi hahindutse umuyonga kubera ibisasu bya Iran, Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika(USA), inshuti ya Israel, ateguje abatuye Tehran(umurwa Mukuru wa Iran) guhunga byihuse.

Perezida wa Iran

Kuva ku wa Kane tariki 12 Kamena 2025 ni bwo Israel yagabye ibitero kuri Iran, nyuma yaho ku wa Gatanu Iran na yo yatangiye kwihimura, none byatangiye gufata indi ntera ishobora guteza intambara y’isi ndetse hagakoreshwa n’ibisasu bya kirimbuzi.

Mu nama y’ibihugu 7 bikize ku isi(G7) yateraniye muri Canada kuri uyu wa Mbere tariki 16 Kamena 2025, Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yasabwe gukora ibishoboka byose Israel na Iran bikajya mu biganiro, ariko uyu mwanzuro ngo ushobora kuba atari wo wafashwe, ahubwo hanzuwe ko Iran yaterwamo igisasu kidasanzwe.

Ku rukuta rwe rwa X, Trump yavuze ko Iran yagombye kuba yarashyize umukono ku masezerano ahagarika gukora intwaro za kirimbuzi, ariko ngo yarabyanze ihitamo intambara yo guhitana ubuzima bw’abantu, gusa ngo ntabwo izigera yemererwa gukomeza uwo mugambi.

Trump ati “Iran yagombye kuba yarasinye kuri ayo masezerano (deal), narabibabwiye, mbega igisebo no gutakaza ubuzima bw’abantu. Mbisubiremo, NTABWO IRAN YATUNGA INTWARO YA NUCLEAR(KIRIMBUZI), ndabisubiramo kandi bwa nyuma. Buri muntu akwiye guhunga Tehran byihuse.”

Minisitiri w’Intebe wa Israel

Mu bimaze kwangirika hari inganda zitungaya peterori ku mpande zombi, Ikibuga cy’Indege na Televiziyo y’Igihugu bya Iran, ariko no ku ruhande rwa Israel Minisiteri y’Ingabo, Ibiro Bikuru by’Ubutasi(MOSSAD), n’Urugomero rw’amashanyarazi rwa Heifer byateweho missiles ballistiques za Iran.

Mu gihe hakoreshwa intwaro kirimbuzi kuri Iran, mu bihugu bimaze kwemeza ko bizahita byinjira mu ntambara na byo bogakoresha kirimbuzi harimo na Pakistan, ngo izahita itangiza intambara kuri Israel n’inshuti zayo.

Ni intambara igiye guteza isi akaga gakomeye ko kubura ibicuruzwa birimo ibikomoka kuri peterori, kuko imihora ya
Hormuz na Bab al-Mandeb Strait yo mu Nyanja Itukura yanyuzwagamo ibicuruzwa bijya hirya no hino ku isi, yamaze gufungwa na Iran hamwe n’inshuti zayo zo muri Yemen(Houtis).

  • Related Posts

    Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

    Iteganyagihe ryatangajwe n’ikigo mpuzamahanga ICPAC ku bufatanye n’Umuryango w’ibihugu bigize icyogogo cy’uruzi rwa Nili ‘Nile Basin Initiative(NBI)’,  rigaragaza ko muri iyi mpeshyi hazabaho kugabanuka gukomeye kw’amazi y’imigezi n’ibiyaga, bikazagira ingaruka ku…

    Read more

    Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

    Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Iterambere(RDB) rwatangaje ko Abanyamahanga bavuye muri Congo cyangwa abanyuzeyo mu gihe kitararenga iminsi 30 bakumiriwe kwinjira mu Rwanda, mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Ebola kimaze…

    Read more

    Ntibigucike

    Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

    Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

    Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

    Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

    Afurika ntigomba gutegereza abibwira ko bafite isi n’ijuru mu biganza byabo-Perezida Kagame

    Afurika ntigomba gutegereza abibwira ko bafite isi n’ijuru mu biganza byabo-Perezida Kagame

    Aimable Karasira yapfuye

    Aimable Karasira yapfuye

    RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

    RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

    Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye

    Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye