Mozambike:Imfungwa zirenga 1,500 zatorotse gereza kubera imyigaragambyo

Polisi ivuga ko imfungwa zirenga 1,500 zatorotse gereza muri Mozambique, zifatiranye imvururu za politike zikomeje kubera muri icyo gihugu zitewe n’ibyavuye mu matora byateje impaka.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, umukuru wa polisi Bernardino Rafael yavuze ko abantu 33 bishwe naho abandi 15 barakomereka mu bushyamirane n’abarinzi.

Yongeyeho ko abandi hafi 150 mu batorotse bamaze kongera gufatwa.

Imyigaragambyo yadutse ku wa mbere, nyuma yuko urukiko rurusha izindi ububasha rwemeje intsinzi y’ishyaka FRELIMO mu matora ya perezida yabaye mu Kwakira (10) uyu mwaka. Iri shyaka rimaze imyaka 49 ku butegetsi.

Rafael yavuze ko ejo ku wa gatatu amatsinda y’abigaragambya bamagana leta begereye iyo gereza yo mu murwa mukuru Maputo. Yavuze ko imfungwa zafatiranye izo mvururu, nuko zisenya urukuta ziratoroka.

Mozambique yugarijwe n’imvururu kuva mu Kwakira ubwo habaga amatora ya perezida yateje impaka. Ibyavuye mu matora byatangajwe byagaragaje ko umukandida Daniel Chapo w’ishyaka FRELIMO ari we watsinze amatora.

 

Iyi myigaragambyo mishya yadutse ku wa mbere, ubwo urukiko rurinda iremezo ry’itegekonshinga rwemezaga ko Chapo yatsinze amatora, nubwo rwagabanyije ikigero cy’intsinzi ye.

Ibyavuye mu matora by’ibanze byatangajwe mu Kwakira byagaragaje ko Chapo yatsinze ku majwi 71% naho uwo bari bahatanye ukomeye Venâncio Mondlane abona amajwi 20%. Ubu urwo rukiko rwavuze ko Chapo yatsinze ku majwi 65% naho Mondlane abona amajwi 24%.

Amakuru dukesha BBC avuga y’uko umujyi wa Maputo washoboraga kugira ngo nta muntu uwubamo.

Ubucuruzi hafi ya bwose bwari bwafunze, n’abantu bagumye mu ngo zabo mu kwirinda ko baza kwisanga muri izi mvururu za mbere mbi cyane zibaye muri uwo mujyi kuva FRELIMO yafata ubutegetsi mu 1975, ubwo iki gihugu cyo muri Afurika y’amajyepfo cyabonaga ubwigenge.

Ibiro bya FRELIMO, stasiyo za polisi, za banki n’inganda byarasahuwe, birasenywa ndetse biratwikwa mu bice bitandukanye by’igihugu. Kuva ku wa mbere, abantu nibura 21 biciwe mu mvururu, nkuko minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yabivuze ku mugoroba wo ku wa kabiri.

Mondlane, wamaze guhunga akava muri Mozambique, amaze igihe asaba abamushyigikiye kwigaragambya bamagana amatora avuga ko yabayemo uburiganya.

Mu butumwa yatangaje ku mbuga nkoranyambaga mu mpera y’icyumweru gishize, yavuze ko hashobora kubaho “imyivumbagatanyo mishya y’abaturage” mu gihe ibyavuye mu matora byaba bitaburijwemo.

Abantu hafi 150 bamaze kwicirwa muri iyi myigaragambyo imaze amezi hafi atatu kuva amatora abaye.

 

By Julien B.

  • Related Posts

    Dore uko abayobozi bamwe bari bafatanye n’abo bashakanye bumva Perezida Kagame(video)

    Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, avuga ko atumva uburyo abantu babiri bananirwa kubana nk’abashakanye kugera ubwo batandukana. Izi gatanya(divorces) zikaba ziganje mu bakiri bato barimo gushinga ingo muri iyi myaka…

    Read more

    U Rwanda ntirukeneye amata y’ihene-RAB

    Muri gahunda ya kabiri ya Guverinoma NST2 izarangira mu mwaka wa 2029, Leta y’u Rwanda yateganyije gukuba kabiri umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi, harimo n’uw’amata, ariko mu bigomba gutanga ayo…

    Read more

    Ntibigucike

    Dore uko abayobozi bamwe bari bafatanye n’abo bashakanye bumva Perezida Kagame(video)

    Dore uko abayobozi bamwe bari bafatanye n’abo bashakanye bumva Perezida Kagame(video)

    U Rwanda ntirukeneye amata y’ihene-RAB

    U Rwanda ntirukeneye amata y’ihene-RAB

    Tshisekedi avuze ikizakurikira guhuza ibikorwa k’u Rwanda na M23

    Tshisekedi avuze ikizakurikira guhuza ibikorwa k’u Rwanda na M23

    Abamotari ba Spiro bavuga ko ikoranabuhanga ryahagaze ku wa kane ryabateje igihombo

    Abamotari ba Spiro bavuga ko ikoranabuhanga ryahagaze ku wa kane ryabateje igihombo

    Inzego z’Uburezi ziravugwamo ruswa ishingiye ku gitsina no kunyereza ibiribwa by’abanyeshuri

    Inzego z’Uburezi ziravugwamo ruswa ishingiye ku gitsina no kunyereza ibiribwa by’abanyeshuri

    Ubutwari: MINUBUMWE yamaganye ‘Ikinyanglais’ n’imvugo zirimo “gutwika”

    Ubutwari: MINUBUMWE yamaganye ‘Ikinyanglais’ n’imvugo zirimo “gutwika”