Ubuhinde: Umugore arashinja umugabo we kumuharika injangwe

Mu Buhinde, Urukiko rwitwa Karnataka High Court, rwakiriye ikirego cy’umugore ushinja umugabo we kuba akunda injangwe ye ndetse akayitaho kurusha uko amukunda, ndetse ko atamwitaho nk’uko yita kuri iyo njangwe.

Nkuko ikinyamakuru cya Kigali to day.com dukesha iyi nkuru cyanditse ko Umucamanza muri urwo rukiko, M. Nagaprasanna yavuze ko nyuma yo gusoma neza ikirego, yabonye ko umugore atarega umugabo kumukorera ihohotera cyangwa se ubundi bugome, ahubwo ko amurega kuba yita ku njangwe kurusha uko amwitaho ikindi agakunda iyo njangwe kurusha uko yita ku mugore we.

Uwo mugore kandi yavuze ko iyo njangwe imaze kumushwaratura inzara kenshi umugabo areba, ariko ntagire icyo abikoraho.

Umucamanza Nagaprasanna yagize ati, “ Ni ikirego cyerekeye ibibazo byo mu rugo, hagati y’umugore n’umugabo babana.”

Umucamanza yongeyeho ati “ Uko umugore ashatse kuvugana n’umugabo we kuri icyo kibazo, bihita bibyara amahane n’intonganya hagati y’abo bombi …,rero ikibazo si ubundi bugome umugabo yaba akorera umugore, ahubwo ni injangwe bivugwa ko umugabo ayikunda cyane, kandi imaze gushaka kuruma umugore kenshi, ubundi ikamushwaratura.”

Nyuma yo kumva icyo kirego kidasanzwe, urukiko rwategetse ko hakorwa iperereza ku byo uwo mugabo ashinjwa. Umucamanza avuga ko imanza nk’izo zigenda ziyongera mu ziboneka mu butabera bw’u Buhinde, zikaba zigomba gukurikiranwa ubutabera bukaboneka ku bantu bose babukeneye.

By UDAHEMUKA Jean de Dieu

  • Related Posts

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda(MINICOM) yatangaje ko yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro na serivisi zo gusharija bateri zazo, ariko yirinda gutangaza ibyo bihano. MINICOM ivuga ko nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe…

    Read more

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Inama Nkuru(Congress) ya 17 ya FPR Inkotanyi yagejeje ku banyamuryango amavugurura yakozwe mu nzego z’ubuyobozi bw’uyu muryango, harimo kuba hashyizweho urwego rw’Inararibonye, ndetse hakaba hemejwe abagize Komite Nyobozi bashya. Aba…

    Read more

    Ntibigucike

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

    Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

    Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

    Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

    ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

    ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

    Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza

    Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza