Minisante yatangaje inkomoko ya Marburg imaze iminsi yibasiye u Rwanda

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yatangaje ko hamenyekanye inkomoko y’icyorezo cya Marburg cyibasiye u Rwanda, aho ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko cyaturutse ku ducurama.

Yasabye Abaturarwanda kutirara mu ducurama ngo batugirire nabi, ahubwo ko igikenewe ari ukwirinda kwegera aho dukunze kuba cyane cyane mu buvumo.

Mu butumwa bwanyuze ku mbuga za Minisiteri y’Ubuzima kuri iki Cyumweru, Dr Nsanzimana yavuze ko ari amakuru meza kuba inkomoko y’iki cyorezo yamenyekanye.

Ati “Twaje kumenya ko iyi virusi yavuye mu nyamaswa by’umwihariko mu ducurama dukunda kurya imbuto, ni ho iyi virusi yaturutse ijya ku murwayi wa mbere. Kubimenya kare birafasha kugira ngo ibyorezo nk’ibi tubashe kubirwanya n’ahandi hose byaba biri.”

Inkuru yatangajwe na IGIHE ivuga ko Dr Sabin Nsanzimana yasabye Abaturarwanda kutagirira nabi uducurama bashingiye ku kuba ari two twavuyeho iyo ndwara, agaragaza ko kutwirinda bishoboka tutagiriwe nabi.

Ati “Kurwanya uducurama kwaba ari ukwibeshya kuko utu ducurama ubundi tuba mu buvumo, ntabwo dukunda kuba ahari abantu. Igihe abantu badusanze ni bwo bashobora kwandura. Kutwamagana ntabwo ari wo waba ari umuti wo gukemura ikibazo ndetse bizwi ko tugira n’urundi ruhare rufitiye umumaro ibindi dukora. Nko mu buhinzi tugira uruhare mu kubangurira ibindi bihingwa ku kigero cya 40 %.”

Mu kwezi gushize icyorezo cya Marburg kigaragaye mu Rwanda, abantu 65 ni bo bamaze kucyandura, mu gihe abo cyahitanye ari 15. Ni mu gihe abantu 47 bamaze gukira, naho batatu baracyari kuvurwa.

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima yo kuri iki Cyumweru igaragaza ko abamaze gukingirwa ari 1583.

Minisitiri Nsanzimana yavuze ko kuba hashize iminsi irindwi nta muntu iki cyorezo gihitanye bitanga icyizere ko ingamba zafashwe mu kwita ku barwaye no kurinda abandi kwandura, ziri gutanga umusaruro.

By Jean de Dieu UDAHEMUKA

  • Related Posts

    Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

    Ubushakashatsi bwa 7 ku bwiyongere n’ubuzima by’abaturage mu Rwanda bwatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare(NISR) ku wa Gatatu tariki 17 Ukuboza 2025, bugaragaza ko abagore 47% bafite abagabo batagishaka kubyara, ndetse bakaba…

    Read more

    Kigali-Barasaba ubwiherero kugira ngo bareke kwituma ku gasozi

    Ushobora kuzenguruka karitiye yose nka Niboye muri Kicukiro cyangwa Nyarutarama muri Gasabo, aho imiturire yaho igizwe n’ibipangu by’abantu udashobora gukomangira ngo ubasabe ubwiherero, bigatuma abahageze bihutira kuhava kugira ngo batahafatirwa…

    Read more

    Ntibigucike

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

    Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

    Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

    Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

    ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

    ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

    Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza

    Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza