Minisante yatangaje inkomoko ya Marburg imaze iminsi yibasiye u Rwanda

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yatangaje ko hamenyekanye inkomoko y’icyorezo cya Marburg cyibasiye u Rwanda, aho ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko cyaturutse ku ducurama.

Yasabye Abaturarwanda kutirara mu ducurama ngo batugirire nabi, ahubwo ko igikenewe ari ukwirinda kwegera aho dukunze kuba cyane cyane mu buvumo.

Mu butumwa bwanyuze ku mbuga za Minisiteri y’Ubuzima kuri iki Cyumweru, Dr Nsanzimana yavuze ko ari amakuru meza kuba inkomoko y’iki cyorezo yamenyekanye.

Ati “Twaje kumenya ko iyi virusi yavuye mu nyamaswa by’umwihariko mu ducurama dukunda kurya imbuto, ni ho iyi virusi yaturutse ijya ku murwayi wa mbere. Kubimenya kare birafasha kugira ngo ibyorezo nk’ibi tubashe kubirwanya n’ahandi hose byaba biri.”

Inkuru yatangajwe na IGIHE ivuga ko Dr Sabin Nsanzimana yasabye Abaturarwanda kutagirira nabi uducurama bashingiye ku kuba ari two twavuyeho iyo ndwara, agaragaza ko kutwirinda bishoboka tutagiriwe nabi.

Ati “Kurwanya uducurama kwaba ari ukwibeshya kuko utu ducurama ubundi tuba mu buvumo, ntabwo dukunda kuba ahari abantu. Igihe abantu badusanze ni bwo bashobora kwandura. Kutwamagana ntabwo ari wo waba ari umuti wo gukemura ikibazo ndetse bizwi ko tugira n’urundi ruhare rufitiye umumaro ibindi dukora. Nko mu buhinzi tugira uruhare mu kubangurira ibindi bihingwa ku kigero cya 40 %.”

Mu kwezi gushize icyorezo cya Marburg kigaragaye mu Rwanda, abantu 65 ni bo bamaze kucyandura, mu gihe abo cyahitanye ari 15. Ni mu gihe abantu 47 bamaze gukira, naho batatu baracyari kuvurwa.

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima yo kuri iki Cyumweru igaragaza ko abamaze gukingirwa ari 1583.

Minisitiri Nsanzimana yavuze ko kuba hashize iminsi irindwi nta muntu iki cyorezo gihitanye bitanga icyizere ko ingamba zafashwe mu kwita ku barwaye no kurinda abandi kwandura, ziri gutanga umusaruro.

By Jean de Dieu UDAHEMUKA

  • Related Posts

    MINISANTE irimo kuvangura abavuzi gakondo n’abapfumu

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) ivuga ko irimo kuvangura abavuzi gakondo bakora kinyamwuga, ibatandukanya n’abakoresha ibyo bita imiti bitemewe ndetse n’ababeshya abaturage, kugira ngo igire abo yemerera kunganira ubuvuzi bwa kizungu. MINISANTE…

    Read more

    Mituelle nshya: Umurwayi w’impyiko azishyurirwa arenga miliyoni 8Frw

    Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko kongera ikiguzi cy’Ubwisungane mu kwivuza ‘Mituelle de Santé’, bizagabanyiriza abaturage ikiguzi cyo kwivuza indwara zikomeye zirimo serivisi y’impyiko yitwa diyalize, aho buri murwayi yishyura amafaranga…

    Read more

    Ntibigucike

    RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

    RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

    Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye

    Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye

    Kongera ibinyabiziga by’amashanyarazi bijyane no kongera sitasiyo zibisharija-PSF

    Kongera ibinyabiziga by’amashanyarazi bijyane no kongera sitasiyo zibisharija-PSF

    Umuvugizi w’Itorero Inkurunziza yinubiwe n’Abanyetorero ‘kuko atatowe’

    Umuvugizi w’Itorero Inkurunziza yinubiwe n’Abanyetorero ‘kuko atatowe’

    Burundi: Minisitiri w’Itumanaho yasanzwe yapfiriye mu murima w’ibiti by’amamesa

    Burundi: Minisitiri w’Itumanaho yasanzwe yapfiriye mu murima w’ibiti by’amamesa

    Mu bafashwe mu cyumweru cy’icyunamo cy’uyu mwaka harimo Umuyobozi w’Umurenge

    Mu bafashwe mu cyumweru cy’icyunamo cy’uyu mwaka harimo Umuyobozi w’Umurenge