Dore amadini n’amatorero byahagaritswe burundu mu Rwanda

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere, RGB, rwahagaritse burundu mu Rwanda imiryango 14 ishingiye ku kwemera (amadini n’amatorero), mu gihe indi 4 yahagaritswe by’agateganyo kubera kutagira ubuzima gatozi, kandi ibyangombwa yari yahawe bikaba byararengeje igihe.

RGB ivuga ko imiryango ishingiye ku kwemera yahagaritswe burundu byatewe no kutubahiriza Amategeko, Imiyoborere mibi, amakimbirane y’urudaca mu bayoboke bayo n’amacakubiri mu bayobozi bayo.

Iyi miryango irashinjwa kandi kubangamira umutekano n’ituze by’Abanyarwanda, ubuzima, ubupfura, imico n’imyifatire myiza, ukwishyira ukizana n’uburenganzira bw’ibanze by’abandi.

Imiryango ishingiye ku kwemera yahagaritswe burundu ni Agape Blessing Community, Calvary Independent Baptist Missions of Rwanda, Charismatic Episcopal Church of Rwanda, Communauté des Egises Chrétiennes en Afrique, Eglise Chrétienne en Afique na Eglise Evangélique de la
Parole Vivante au Rwanda.

Hari na Eglise Evangélique des Frères
en Christ, International Pentecostal Holiness Church, ltorero Ebenezer Rwanda, Itorero Showers of Blessing Church hamwe n’Itorero Umuriro wa Pentecote mu Rwanda.

RGB yanahagaritse burundu Miracle Pool Church Ikarabiro, Siloam Family Holy Church in Rwanda, na Zeraphat Holy Church.

Mu miryango ishingiye ku kwemera yahagaritswe by’agateganyo kuko nta buzima gatozi yari yahabwa kandi ibyemezo byayo by’agateganyo bikaba byararengije igihe hari Abiringiye Uwiteka mu Rwanda, Inter-Church Youth Foundation, Power of Christ Light’s Church, na Rwanda Immanuel Church.

 

  • Related Posts

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda(MINICOM) yatangaje ko yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro na serivisi zo gusharija bateri zazo, ariko yirinda gutangaza ibyo bihano. MINICOM ivuga ko nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe…

    Read more

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Inama Nkuru(Congress) ya 17 ya FPR Inkotanyi yagejeje ku banyamuryango amavugurura yakozwe mu nzego z’ubuyobozi bw’uyu muryango, harimo kuba hashyizweho urwego rw’Inararibonye, ndetse hakaba hemejwe abagize Komite Nyobozi bashya. Aba…

    Read more

    Ntibigucike

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

    Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

    Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

    Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

    ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

    ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

    Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza

    Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza