Umuyobozi wa SONARWA n’Umubaruramari wayo batawe muri yombi

Urwego rw’Ubugenzacyaha(RIB) ruvuga ko rwataye muri yombi Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete y’Ubwinshingizi mu Rwanda(SONARWA), Rees Kinyangi hamwe n’ushinzwe ibaruramari, Aisha Uwamahoro, bashinjwa kunyereza amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 117.

Ikinyamakuru Taarifa Rwanda kivuga ko amafaranga abo bayobozi bakurikiranyweho yacungwaga na Hoteli Nobilis, isanzwe iri mu mitungo ya SONARWA, nk’uko Ubugenzacyaha bubisobanura.

RIB ivuga ko dosiye y’abo bayobozi bombi yamaze kugezwa mu bushinjacyaha kugira ngo bukomeze iperereza ryabwo, nyuma y’uko batawe muri yombi tariki 02 Ukwakira 2024.

Taarifa ivuga ko Urwego rushinzwe Ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB, rwinjiye muri iki kibazo kuko ubusanzwe SONARWA ari umunyamigabane warwo ufitemo uruhare rungana na 79.21%.

RSSB nk’ikigo gishinzwe gucunga neza amafaranga Abanyarwanda bazigamira ikiruhuko cy’izabukuru, ishinzwe kureba uko ayo mafaranga akoreshwa aho ari ho hose mu bikorwa yashowemo.

Hari amakuru adafitiwe gihamya avuga ko Hotel Nobilis iri mu bibazo by’ubukungu bitayoroheye, ku buryo ngo idatabawe vuba yafunga imiryango.

Abatanga aya makuru bavuga ko Guverinoma iri gukorana na RSSB ngo harebwe uko iyo hoteli yagurwa n’umushoramari ikongera kuzahuka.

Kinyangi na Uwamahoro bakurikiranyweho gukoresha nabi umutungo wa rubanda, bikaba byaragize ingaruka ku bukungu bwa SONARWA ubwayo na Hoteli Nobilis by’umwihariko.

 

  • Related Posts

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda(MINICOM) yatangaje ko yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro na serivisi zo gusharija bateri zazo, ariko yirinda gutangaza ibyo bihano. MINICOM ivuga ko nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe…

    Read more

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Inama Nkuru(Congress) ya 17 ya FPR Inkotanyi yagejeje ku banyamuryango amavugurura yakozwe mu nzego z’ubuyobozi bw’uyu muryango, harimo kuba hashyizweho urwego rw’Inararibonye, ndetse hakaba hemejwe abagize Komite Nyobozi bashya. Aba…

    Read more

    Ntibigucike

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

    Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

    Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

    Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

    ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

    ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

    Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza

    Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza