
Urwego rw’Ubugenzacyaha(RIB) ruvuga ko rwataye muri yombi Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete y’Ubwinshingizi mu Rwanda(SONARWA), Rees Kinyangi hamwe n’ushinzwe ibaruramari, Aisha Uwamahoro, bashinjwa kunyereza amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 117.
Ikinyamakuru Taarifa Rwanda kivuga ko amafaranga abo bayobozi bakurikiranyweho yacungwaga na Hoteli Nobilis, isanzwe iri mu mitungo ya SONARWA, nk’uko Ubugenzacyaha bubisobanura.
RIB ivuga ko dosiye y’abo bayobozi bombi yamaze kugezwa mu bushinjacyaha kugira ngo bukomeze iperereza ryabwo, nyuma y’uko batawe muri yombi tariki 02 Ukwakira 2024.
Taarifa ivuga ko Urwego rushinzwe Ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB, rwinjiye muri iki kibazo kuko ubusanzwe SONARWA ari umunyamigabane warwo ufitemo uruhare rungana na 79.21%.
RSSB nk’ikigo gishinzwe gucunga neza amafaranga Abanyarwanda bazigamira ikiruhuko cy’izabukuru, ishinzwe kureba uko ayo mafaranga akoreshwa aho ari ho hose mu bikorwa yashowemo.
Hari amakuru adafitiwe gihamya avuga ko Hotel Nobilis iri mu bibazo by’ubukungu bitayoroheye, ku buryo ngo idatabawe vuba yafunga imiryango.
Abatanga aya makuru bavuga ko Guverinoma iri gukorana na RSSB ngo harebwe uko iyo hoteli yagurwa n’umushoramari ikongera kuzahuka.
Kinyangi na Uwamahoro bakurikiranyweho gukoresha nabi umutungo wa rubanda, bikaba byaragize ingaruka ku bukungu bwa SONARWA ubwayo na Hoteli Nobilis by’umwihariko.