Israel irimo kunyagirwa n’imvura ya missiles zivuye muri Iran

Igihugu cya Israel cyahuye n’ijoro ribi kuva ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 01 Ukwakira 2024, kuko imvura y’ibisasu(missiles) bitewe na Iran, irimo kwibasira uduce dutandukanye tw’icyo Gihugu.

Israel itewe ibisasu nyuma y’icyumweru kirenga imaze itangije ibitero kuri Liban, nyuma y’amezi imaze irwana n’inyeshyamba z’aba Hutis muri Yemen, na nyuma y’imyaka ibiri imaze irwana na Palestine muri Gaza.

Ibitero bya Israel kuri ibyo bihugu byose, bikajije umurego kuva mu cyumweru gishize, aho imaze kwivugana umubare munini w’abakuru b’imitwe ya Hamas wo muri Palestine na Hezbollah yo muri Liban.

Iran mu mujinya mwinshi, imaze gutera ibisasu birenga 200 muri Israel ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, kandi ibyinshi birimo kugera hasi ku butaka bwa Israel, nk’uko amateleviziyo mpuzamahanga arimo Al Jazeera arimo kibigaragaza.

Al Jazeera yerekanye Abanya-Iran barimo kubyina bazunguza amabendera ubwo babonaga ibisasu bigwa muri Israel n’ubwo irinzwe n’ingabo yitwa Iron Dome irekura ibisasu bijya gusenya ibivuye muri Iran bitaragera ku butaka.

Leta zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko hari ingabo nyinshi zoherejwe kujya gutabara Israel, kandi ko iki gihugu(Israel) na cyo kigiye gusubiza Iran kubera ibyo yakoze.

Israel yari yamaze gutangaza ko ingabo zayo zinjiye ku butaka bwa Liban/Lebanon kurwana na Hezbollah, nyuma y’uko ibitero by’indege bibanje gushegesha abakuru b’uwo mutwe witwa uw’iterabwoba.

Hagati aho inshuti za Iran zirimo u Burusiya zivuga ko habayeho kurengera kwa Israel nyuma y’ibitero irimo kugaba kuri Liban, zikaba na zo zivuga ko zitazarebera.

  • Related Posts

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda(MINICOM) yatangaje ko yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro na serivisi zo gusharija bateri zazo, ariko yirinda gutangaza ibyo bihano. MINICOM ivuga ko nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe…

    Read more

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Inama Nkuru(Congress) ya 17 ya FPR Inkotanyi yagejeje ku banyamuryango amavugurura yakozwe mu nzego z’ubuyobozi bw’uyu muryango, harimo kuba hashyizweho urwego rw’Inararibonye, ndetse hakaba hemejwe abagize Komite Nyobozi bashya. Aba…

    Read more

    Ntibigucike

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

    Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

    Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

    Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

    ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

    ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

    Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza

    Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza