Kenya: Pasiteri yerekanye umugore mushya yashatse, abagore 700 bava mu rusengero

Pasiteri James Ng’ang’a uzwi cyane mu bakunda kwigisha ijambo ry’Imana babinyujije kuri televiziyo, ndetse akaba ari we washinze Itorero rya ‘Neno Evangelism’ muri Kenya, yatangaje ko abagore 700 bimutse bakava mu rusengero rwe nyuma y’uko aberetse umugore we mushya yashatse witwa Murugi Maina.
Bwa mbere yatangaje ko muri rusange yatakaje abakirisitu basaga 400, biturutse ku kuba yari yerekanye umugore we mushya mu rusengero.

Nyuma uwo mushumba w’itorero yaje, gutangaza ko abagore 700 ari bo bavuye mu rusengero icyarimwe, bakibona uwo mugore we mushya, barakajwe n’uko atari bo yahisemo ngo abashake, kuko buri wese muri abo bagore ngo yabaga yibwira ko ari we azahitamo.

Nubwo bimeze bityo ariko, Pasiteri Ng’ang’a yagumye ku cye, avuga ko abo bagiye bakomeza bakaguye iyo bagiye niba badashobora kubahiriza icyemezo cye n’amahitamo ye.

Nyuma y’uko uwo mushumba w’Itorero Neno Evangelism yari yarapfushije, yasezeranye n’undi mugore mushya mu rwego rwo kwishumbusha, hanyuma agashaka kumwerekana mu rusengero rwe, avuga ko ibyo ngo byarakaje cyane bamwe mu bakirisitu be, bituma abo bagore 700 bava mu rusengero rwe.

Ikinyamakuru Tuko cy’aho muri Kenya cyanditse ko Pasiteri Ng’ang’a aganira n’abakirisitu be bakiri muri urwo rusengero yahishuye ko mu bagore barakaye bakava mu rusengero rwe, harimo na bamwe bari bafite imirimo mu rusengero, bakaba baragiye bakimenya ko yamaze kubona undi mugore mushya. Kuko buri wese muri bo ngo yabaga afite icyizere ko azamushaka, akurikije urwego ariho ndetse no kuba ari umukire cyane ndetse akaba n’umuyobozi w’itorero.

Yagize ati, ” Mu gihe nari nshatse gushaka umugore wanjye, iri torero ryahuye n’ikibazo gikomeye. Itorero ryari ryuzuye cyane. Abagore benshi baruzuraga. Kubera ko iyo ufite amavuta, ukaba ubufite n’ubukire, abagore baza mu buzima bwawe. Barahari ahantu hose. Ubwo rero umunsi nerekanye umugore wanjye, unyizere cyangwa ubireke, ariko nakubwira ko abagore 700, bahagaze ntibakomeza kuza mu rusengero, batangira kugendera kure”

Yongeyeho ati “Bari babizi ko umugore wanjye wa mbere yapfuye, bafite icyizere ko wenda nzabahitamo, n’abamfashaga imirirmo mu itorero baragiye, bibaza impamvu ntabahisemo. Natakaje abantu basaga 400…, ndahagarara ndavuga nti nibagende, bamwe bakavuga ko ari uwanjye atari uw’Imana, abandi bo bavuze ko ari umwana…”.

Source: Kigali to day

By Jean de Dieu UDAHEMUKA 

  • Related Posts

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda(MINICOM) yatangaje ko yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro na serivisi zo gusharija bateri zazo, ariko yirinda gutangaza ibyo bihano. MINICOM ivuga ko nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe…

    Read more

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Inama Nkuru(Congress) ya 17 ya FPR Inkotanyi yagejeje ku banyamuryango amavugurura yakozwe mu nzego z’ubuyobozi bw’uyu muryango, harimo kuba hashyizweho urwego rw’Inararibonye, ndetse hakaba hemejwe abagize Komite Nyobozi bashya. Aba…

    Read more

    Ntibigucike

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

    Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

    Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

    Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

    ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

    ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

    Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza

    Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza