U Rwanda rwatangiye gukingira Mpox

Umukozi wo muri ministeri y’ubuzima mu Rwanda arimo gukingira Mpox

Minisiteri y’ubuzima y’u Rwanda yatangaje ko yatangiye gukingira indwara y’Ubushita bw’inkende izwi nka Mpox, bahereye “ku bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka, abakora kwa muganga, abakora mu mahoteli n’ibindi byiciro byibasirwa cyane na Mpox”.

Amakuru dukesha BBC avuga yuko Dr Nicaise Ndembi wo mu kigo cya Africa cyo kurwanya indwara yabwiye abanyamakuru ku wa kane ko u Rwanda ari igihugu cya mbere cya Afurika gitangiye gutanga uru rukingo.

Inkingo za Mpox zirimo gukoreshwa mu Rwanda 

Urwo rukingo u Rwanda rwatangiye gutanga ni doze 1,000 rwahawe na Nigeria kuri doze 10,000 Leta Zunze Ubumwe za Amerika zahaye Nigeria mu mpera z’ukwezi gushize kwa Kanama, nk’uko abakuru ba kiriya kigo cya Afurika babitangaje.

Umwe mu bakozi ba Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda yabwiye BBC ko uru rukingo rurimo gutangwa hakoreshejwe za “Mobile Clinics” (imodoka zirimo ibikenewe zigenda zitanga ubuvuzi n’ibijyanye na bwo), kandi ko icyo gikorwa gishobora kurangira uyu munsi.

Jean Kaseya, umukuru wa kiriya kigo kizwi nka Africa Centres for Disease Control and Prevention (Africa CDC), yabwiye abanyamakuru ko gukingira muri DR Congo – ifatwa nk’izingiro rya Mpox – bizatangira “mu cyumweru cya mbere cy’Ukwakira(10)”.

Kiriya kigo kivuga ko gukingira mu Rwanda byatangiye ku wa kabiri w’iki cyumweru hibandwa ku turere duhana imbibi na DR Congo.

Muri Nyakanga(7) ni bwo u Rwanda rwemeje abarwayi babiri ba mbere ba Mpox, bivugwa ko abari bayirwaye bamwe bakize kandi nta watangajwe waba warishwe na yo kugeza ubu.

Kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka, Afurika yatangaje abantu 29,152 banduye Mpox na 738 yishe mu bihugu 15.

Ibihugu byo ku isi bimaze kugaragaza ko byabonetswemo Mpox 

By Julien B.

  • Related Posts

    Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

    Iteganyagihe ryatangajwe n’ikigo mpuzamahanga ICPAC ku bufatanye n’Umuryango w’ibihugu bigize icyogogo cy’uruzi rwa Nili ‘Nile Basin Initiative(NBI)’,  rigaragaza ko muri iyi mpeshyi hazabaho kugabanuka gukomeye kw’amazi y’imigezi n’ibiyaga, bikazagira ingaruka ku…

    Read more

    Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

    Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Iterambere(RDB) rwatangaje ko Abanyamahanga bavuye muri Congo cyangwa abanyuzeyo mu gihe kitararenga iminsi 30 bakumiriwe kwinjira mu Rwanda, mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Ebola kimaze…

    Read more

    Ntibigucike

    Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

    Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

    Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

    Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

    Afurika ntigomba gutegereza abibwira ko bafite isi n’ijuru mu biganza byabo-Perezida Kagame

    Afurika ntigomba gutegereza abibwira ko bafite isi n’ijuru mu biganza byabo-Perezida Kagame

    Aimable Karasira yapfuye

    Aimable Karasira yapfuye

    RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

    RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

    Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye

    Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye