Irani na Hezbollah barashinja Israel ko ari yo yashwanyuje ibyuma by’itumanaho bya Hezbollah

Amakuru dukesha VOA avuga yuko “umutwe wa Hezbollah na guverinema ya Irani bishinja Isirayeli gushwanyuza ibyuma bikoreshwa n’abarwanyi ba Hezbollah mu itumanaho.”

Ni igitero cyahitanye abantu 12 harimo abana babiri, gikomeretsa abantu 2800.

Umutwe w’abarwanyi ba Hezbollah kuri uyu wa gatatu wavuze ko uzakomeza kurwanya Isirayeli mu rwego rwo gushyigikira umutwe wa Hamasi mu ntara ya Gaza. Hezbollah yavuze ko Isirayeli ikwiriye kwitegura igihano gikarishye.

I Kayiro mu Misiri, ministri w’ububanyi n’amahanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Antony Blineken, yabwiye abanyamakuru ko Amerika itari izi iby’ituritswa ry’ibyo byuma kandi nta ruhare yabigizemo.

Yagaragaje impungenge ko ibyabaye bishobora gutera ibibazo by’umutekano mu karere k’uburasirazuba bwo hagati.

Isirayeli ntacyo yavuze kuri iki gikorwa cyabaye nyuma y’amasaha make itangaje ko igiye kwagura intambara irwana na Hamasi mu ntara ya Gaza, ikaza umutekano mu majyaruguru mu rwego rwo gukumira ibisasu byo mu bwoko bwa Roketi biraswa n’abarwanyi ba Hezbollah.

Hezbollah irakeka ko hari ibintu biturika byaba byarongerewe muri ibyo byuma mbere y’uko bishyikirizwa abarwanyi bayo. babyifashishaga nyuma y’uko umukuru wabo ababuza gukoresha za telefoni atinya ko Isirayeli yaba ibaneka ikumva ibyo bavugana.

By Julien B.

  • Related Posts

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda(MINICOM) yatangaje ko yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro na serivisi zo gusharija bateri zazo, ariko yirinda gutangaza ibyo bihano. MINICOM ivuga ko nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe…

    Read more

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Inama Nkuru(Congress) ya 17 ya FPR Inkotanyi yagejeje ku banyamuryango amavugurura yakozwe mu nzego z’ubuyobozi bw’uyu muryango, harimo kuba hashyizweho urwego rw’Inararibonye, ndetse hakaba hemejwe abagize Komite Nyobozi bashya. Aba…

    Read more

    Ntibigucike

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

    Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

    Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

    Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

    ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

    ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

    Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza

    Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza