Irani na Hezbollah barashinja Israel ko ari yo yashwanyuje ibyuma by’itumanaho bya Hezbollah

Amakuru dukesha VOA avuga yuko “umutwe wa Hezbollah na guverinema ya Irani bishinja Isirayeli gushwanyuza ibyuma bikoreshwa n’abarwanyi ba Hezbollah mu itumanaho.”

Ni igitero cyahitanye abantu 12 harimo abana babiri, gikomeretsa abantu 2800.

Umutwe w’abarwanyi ba Hezbollah kuri uyu wa gatatu wavuze ko uzakomeza kurwanya Isirayeli mu rwego rwo gushyigikira umutwe wa Hamasi mu ntara ya Gaza. Hezbollah yavuze ko Isirayeli ikwiriye kwitegura igihano gikarishye.

I Kayiro mu Misiri, ministri w’ububanyi n’amahanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Antony Blineken, yabwiye abanyamakuru ko Amerika itari izi iby’ituritswa ry’ibyo byuma kandi nta ruhare yabigizemo.

Yagaragaje impungenge ko ibyabaye bishobora gutera ibibazo by’umutekano mu karere k’uburasirazuba bwo hagati.

Isirayeli ntacyo yavuze kuri iki gikorwa cyabaye nyuma y’amasaha make itangaje ko igiye kwagura intambara irwana na Hamasi mu ntara ya Gaza, ikaza umutekano mu majyaruguru mu rwego rwo gukumira ibisasu byo mu bwoko bwa Roketi biraswa n’abarwanyi ba Hezbollah.

Hezbollah irakeka ko hari ibintu biturika byaba byarongerewe muri ibyo byuma mbere y’uko bishyikirizwa abarwanyi bayo. babyifashishaga nyuma y’uko umukuru wabo ababuza gukoresha za telefoni atinya ko Isirayeli yaba ibaneka ikumva ibyo bavugana.

By Julien B.

  • Related Posts

    Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

    Iteganyagihe ryatangajwe n’ikigo mpuzamahanga ICPAC ku bufatanye n’Umuryango w’ibihugu bigize icyogogo cy’uruzi rwa Nili ‘Nile Basin Initiative(NBI)’,  rigaragaza ko muri iyi mpeshyi hazabaho kugabanuka gukomeye kw’amazi y’imigezi n’ibiyaga, bikazagira ingaruka ku…

    Read more

    Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

    Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Iterambere(RDB) rwatangaje ko Abanyamahanga bavuye muri Congo cyangwa abanyuzeyo mu gihe kitararenga iminsi 30 bakumiriwe kwinjira mu Rwanda, mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Ebola kimaze…

    Read more

    Ntibigucike

    Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

    Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

    Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

    Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

    Afurika ntigomba gutegereza abibwira ko bafite isi n’ijuru mu biganza byabo-Perezida Kagame

    Afurika ntigomba gutegereza abibwira ko bafite isi n’ijuru mu biganza byabo-Perezida Kagame

    Aimable Karasira yapfuye

    Aimable Karasira yapfuye

    RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

    RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

    Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye

    Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye