Kwemerera Ukraine kurasa mu Burusiya, imbarutso y’intambara ya 3 y’isi

Perezida w’u Burusiya, Vladmir Putin, yaburiye Umuryango wo gutabarana wa OTAN/NATO, ko nuhirahira ukemerera Ukraine gukoresha misile ziterwa ku ntera ndende, zikagera hagati mu Burusiya, intambara iri buhindure isura yerekera ku bihugu by’u Burayi na Amerika.

Putin abitangaje nyuma y’uko ibitangazamakuru mpuzamahanga birimo CNN, bivuze ko Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, arimo gushyirwaho igitutu kugira ngo akureho imbogamizi zose zibuza Ukraine gukoresha intwaro zirasa imbere mu Burusiya.

Umunyamakuru yabajije Putin icyakorwa mu gihe byamaze kwemezwa ko Ukraine igiye kurasa imbere mu Burusiya cyangwa bikiri mu nzira zo kwemerwa, maze Putin avuga ko intambara yahita ihindura isura, kuko ngo yaba itakirimo kurwanywa na Ukraine ubwayo.

Putin avuga ko gukoresha intwaro zidahusha ku ntego zirasa ku ntera ndende kandi zakorewe mu bihugu by’u Burayi na Amerika, ari andi mateka y’intambara idahuye n’iyo amaze igihe arwana muri Ukraine.

Ati “N’abahanga barabyemeza ko igisirikare cya Ukraine kidafite ubushobozi bwo kurasa misile zigera kure hifashishijwe ubuhanga bugezweho kandi budahusha intego, ibyo bishoboka gusa iyo hakoreshejwe amakuru bahabwa na satelite, kandi ubwo bushobozi ntabwo Ukraine ifite, ahubwo yabuhabwa n’Uburengerazuba bw’isi(Amerika n’u Burayi).”

Ikindi Putin avuga kandi ngo gikomeye, ni uko abahanga bashobora kurasa mu Burusiya imbere hakoreshejwe amakuru y’ibyogajuru(satelite), abo na bo ngo Ukraine ntabo ifite, ahubwo ngo cyaba ari icyemezo cyo kwinjira kwa Amerika n’u Burayi mu ntambara, mu buryo bweruye.

Putin ati “Niba rero ari cyo cyemezo cyafashwe, ubwo intambara yaba ihinduye isura, bivuze ko ari OTAN yaba irimo kurwana n’u Burusiya.”

Urubuga rwa X rw’Umuryango BRICS uhanganye na OTAN, ruvuga ko mu gihe izo misile zigera ku ntera ndende zaba zirashwe mu Burusiya, igihugu cy’u Bushinwa kiri ku ruhande rw’u Burusiya, na cyo ngo cyahita cyinjira mu ntambara, kandi ngo yaba ihindutse iy’isi yose.

OTAN/NATO irashaka ko Ukraine yatsinda u Burusiya ikoresheje kubugabaho ibitero bya misile bigera imbere muri icyo gihugu, nyuma y’uko kwinjira mu Burusiya unyuze iyo ku butaka byanze, aho ingabo za Ukraine zari zimaze kwigarurira ibice byinshi by’intara ya Kursk zamaze kubivamo hapfuye benshi.

Source: Kigali Today

  • Related Posts

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda(MINICOM) yatangaje ko yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro na serivisi zo gusharija bateri zazo, ariko yirinda gutangaza ibyo bihano. MINICOM ivuga ko nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe…

    Read more

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Inama Nkuru(Congress) ya 17 ya FPR Inkotanyi yagejeje ku banyamuryango amavugurura yakozwe mu nzego z’ubuyobozi bw’uyu muryango, harimo kuba hashyizweho urwego rw’Inararibonye, ndetse hakaba hemejwe abagize Komite Nyobozi bashya. Aba…

    Read more

    Ntibigucike

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

    Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

    Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

    Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

    ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

    ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

    Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza

    Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza