U Rwanda ntirutoteza amadini-Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yavuze ko kuba insengero nyinshi zarafunzwe hirya no hino mu Gihugu, atari ugutoteza amadini,  ahubwo ko Leta irimo kurwanya abashinga insengero bagamije kwambura abaturage.

Perezida Kagame yabisobanuye mu busabane bwo gusoza igisibo ngarukamwaka cya Ramathan yagiranye n’abayoboke b’idini rya Islam mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Werurwe 2026.  

Umuryango w’aba Islam mu Rwanda wahuye na Perezida Kagame, umushimira kuba mu myaka irenga 30 ishize yarawufashije by’umwihariko kwiyubaka no gukira ivangura rishingiye ku idini, kuko ngo bitwaga abaswayire.

Perezida Kagame na we yasobanuye ikibazo amaze igihe yumva cy’uko u Rwanda ngo rutoteza amadini, bitewe n’uko kuva muri 2024 Leta yatangiye gufunga insengero zitujuje ibisabwa, ndetse hakaba n’izambuwe ubuzima gatozi ku buryo zitazongera gukorera mu Gihugu.

Mu nsengero zirenga ibihumbi 14 zari mu Rwanda kugera muri 2024, izirenga ibihumbi 9 zarafunzwe ndetse kugeza ubu inyinshi zikaba zitarafungurwa.

Perezida Kagame avuga ko Leta irimo kuvugurura imikorere y’inzego zitandukanye, atari mu madini gusa cyangwa muri Islam honyine, ahubwo ari ukugira ngo buri rwego rukore ibyo ruvuga ko rushinzwe.

Mu byo idini cyangwa itorero rishinzwe, nk’uko Umukuru w’Igihugu abisobanura, ni ugufasha abantu kugira imibereho myiza aho kubambura utwabo bigamije gukiza abantu bamwe.

Perezida Kagame agira ati “Amadini n’amatorero akwiye kubanza agakora neza ibikwiye kuba bikorwa, usanga umuntu yihishe inyuma y’idini agashyiraho ikintu kigamije inyungu ze no kwambura abandi, ibyo (gufunga  urwo rusengero rero) bitandukanye no gutoteza amadini.”

Perezida Kagame avuga ko idini riba rishinzwe kwigisha abaturage no kubegera rikabafasha, rigashyiraho uburyo bwo guteza imbere uburezi, ubuzima n’ibindi, ariko we ngo yasanze mu madini n’amatorero mu Rwanda harimo ubwambuzi.

Ati “Twe ni yo mpamvu twashyizeho uburyo nka Leta, turavuga tuti ‘ubundi hari ibikwiye kuba bikurikizwa, wawundi ushinga idini mu gitondo rikirirwa risahura amanywa yose, byagera nimugoroba ukabura aho ririgitiye, hari bake babyumvise nabi batangira kuvuga ko u Rwanda rutoteza amadini n’amatorero, (ariko twebwe) akazi kacu, imyumvire yacu, politike yacu, ni ugushyira ibintu mu buryo bukwiye.”

Mufti w’u Rwanda, akaba ari we muyobozi w’Aba-Islam mu gihugu, Shehe  Sindayigaya Musa, yagejeje ku Mukuru w’Igihugu imishinga minini bafite, avuga ko izagendera ku cyerekezo 2050 ndetse na gahunda y’imyaka itanu ya Guverinoma(NST2).

Sheikh Sindayigaya avuga ko bagiye kubaka hafi y’amahoteli akomeye mu Rwanda umusigiti w’icyitegererezo uzajya usengerwamo n’aba-islam bavuye hirya no hino ku isi, ndetse n’icyicaro gikuru cy’Umuryango w’Aba-Islam mu Rwanda.

Avuga ko icyo cyicaro kizaba kirimo ivuriro, inyubako y’ubucuruzi, icyumba mberabyombi, icyanya cy’imikino n’imyidagaduro, ndetse na pariki y’imodoka zigera ku 1000, akaba ashimira Perezida Kagame kuba yarabemereye ubufasha muri uwo mushinga.

Perezida Kagame yijeje Aba-Islam ko ubwo bufasha azabutanga bitarenze uyu mwaka wa 2026, ku buryo ngo azongera guhura na bo batamwishyuza ahubwo ko ari we uzababaza umusaruro w’ibyo yabahaye.

  • Related Posts

    Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

    Iteganyagihe ryatangajwe n’ikigo mpuzamahanga ICPAC ku bufatanye n’Umuryango w’ibihugu bigize icyogogo cy’uruzi rwa Nili ‘Nile Basin Initiative(NBI)’,  rigaragaza ko muri iyi mpeshyi hazabaho kugabanuka gukomeye kw’amazi y’imigezi n’ibiyaga, bikazagira ingaruka ku…

    Read more

    Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

    Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Iterambere(RDB) rwatangaje ko Abanyamahanga bavuye muri Congo cyangwa abanyuzeyo mu gihe kitararenga iminsi 30 bakumiriwe kwinjira mu Rwanda, mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Ebola kimaze…

    Read more

    Ntibigucike

    Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

    Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

    Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

    Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

    Afurika ntigomba gutegereza abibwira ko bafite isi n’ijuru mu biganza byabo-Perezida Kagame

    Afurika ntigomba gutegereza abibwira ko bafite isi n’ijuru mu biganza byabo-Perezida Kagame

    Aimable Karasira yapfuye

    Aimable Karasira yapfuye

    RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

    RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

    Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye

    Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye