Abagore n’abakobwa bagize FPR Inkotanyi bateraniye i Rusororo

Uyu munsi Abanyamuryango basaga 2,000 bateraniye ku Cyicaro cy’Umuryango FPR Inkotanyi i Rusororo mu nama nkuru ya Gatandatu y’Urugaga rw’Abagore rushamikiye kuri uwo muryango.

Ni inama ubusanzwe yitabirwa n’abanyamuryango bayobora inzego z’Umuryango FPR hamwe n’iza Leta, abayobozi mu miryango itari iya Leta, Urubyiruko, Abikorera, hamwe n’abagore b’abanyamuryango bava mu byiciro byihariye. 

Muri uku guhura kwabo bafata ibyemezo bireba cyane cyane imibereho y’ingo n’imiryango by’Abanyarwanda harimo ikijyanye no kurera abana neza, kurwanya igwingira no guta ishuri kw’abana.

Biga kandi ku guteza imbere ibiganiro mu muryango, abawugize bakigishwa kubwizanya ukuri, kubahana no gutega amatwi, guherekeza abagishakana bakagirwa inama z’uburyo bakubaka umuryango mwiza.

Bavuga kandi ko biga ku guharanira iterambere ry’Igihugu n’iry’umugore by’umwihariko mu cyerekezo 2050, baharanira kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye.

Banafata ingamba zo kurwanya ihohoterwa ry’abana n’abangavu, aho bamwe bafatanya n’imiryango y’abahohotewe bakabona ubutabera.

Biyemeza kandi gukomeza ubuvugizi no kunoza uburyo bwatuma umugore yoroherezwa mu mvune aterwa n’imirimo yo mu rugo ( harimo gukoresha gaz mu guteka).

Bagiye kandi biga ku kongerera ubushobozi abagore bagashyira hamwe impano zitandukanye bafite bagakora imishinga ibateza imbere.

  • Related Posts

    Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

    Iteganyagihe ryatangajwe n’ikigo mpuzamahanga ICPAC ku bufatanye n’Umuryango w’ibihugu bigize icyogogo cy’uruzi rwa Nili ‘Nile Basin Initiative(NBI)’,  rigaragaza ko muri iyi mpeshyi hazabaho kugabanuka gukomeye kw’amazi y’imigezi n’ibiyaga, bikazagira ingaruka ku…

    Read more

    Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

    Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Iterambere(RDB) rwatangaje ko Abanyamahanga bavuye muri Congo cyangwa abanyuzeyo mu gihe kitararenga iminsi 30 bakumiriwe kwinjira mu Rwanda, mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Ebola kimaze…

    Read more

    Ntibigucike

    Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

    Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

    Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

    Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

    Afurika ntigomba gutegereza abibwira ko bafite isi n’ijuru mu biganza byabo-Perezida Kagame

    Afurika ntigomba gutegereza abibwira ko bafite isi n’ijuru mu biganza byabo-Perezida Kagame

    Aimable Karasira yapfuye

    Aimable Karasira yapfuye

    RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

    RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

    Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye

    Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye