Perezida Ndayishimiye yasasiwe ibitenge avuye kugabana ubuyobozi bwa Afurika

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yakirijwe impundu, asasirwa ibitenge ageze i Bujumbura, aho yari avuye i Addis Abeba muri Ethiopia amaze guhabwa kuyobora Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe ku nshuro ya mbere kuva icyo gihugu kibonye Ubwigenge mu 1962.

Abaturage babarirwa mu bihumbi bavuye hirya no hino mu ntara z’u Burundi, bakaba bagaragaye mu mihanda y’i Bujumbura baje kwakira Umukuru w’Igihugu cyabo, bamwe bamusasiye ibitenge mu nzira yanyuzemo.

Evariste Ndayishimiye yari yagiye mu Nteko ya 39 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize Umugabane wa Afurika, aho yari kumwe n’umufasha we, bakaba banyuze mu mihanda y’i Bujumbura, bagenda basuhuza abaturage, bashagawe n’abayobozi ba gisivili na gisirikare.

Ndagushimiye yafashe ijambo ari i Addis Ababa, avuga ko azakoresha umwanya ahawe mu gutanga umusanzu wo gucecekesha imbunda mu bihugu bya Afurika byibasiwe n’intambara, nka Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Sudan, Sudan y’Epfo, Akarere ka Sahel(Mali, Niger n’ahandi).

Gusa, uruhande rw’u Rwanda ntabwo rwishimiye ko ibihugu bifite uruhare mu ntambara ibera muri Congo byatanga umusanzu mu kuhagarura amahoro, kuko byamaze gufata uruhande (bibogamye), kandi ibyo bihugu birimo u Burundi bufiteyo ingabo zishinjwa “kwifatanya n’abajenosideri ba FDLR.”

Perezida Ndayishimiye yanafashe ijambo ageze Bujumbura, abwira Abarundi bari imbere ye ko umwanya yahawe wo kuyobora Afurika yunze Ubumwe muri 2026 azawukoresha mu kugarukana amahoro muri Afurika no muri Congo by’umwihariko.

Yagize ati “Inzira nyamukuru ni iy’ibiganiro, ni byo, ariko hari imitwe(y’abarwanyi) itagira ikindi irota uretse ubugizi bwa nabi, iby’amahoro batabyerekwa. Ni cyo gituma ibihugu bya Afurika bijya hamwe bikavuga biti ‘abo bafite akarangamutima k’ubwicanyi gusa, nta yindi nzira atari ukubarwanya, u Burundi ibyo si ibyo bwiga”.

  • Related Posts

    Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

    Iteganyagihe ryatangajwe n’ikigo mpuzamahanga ICPAC ku bufatanye n’Umuryango w’ibihugu bigize icyogogo cy’uruzi rwa Nili ‘Nile Basin Initiative(NBI)’,  rigaragaza ko muri iyi mpeshyi hazabaho kugabanuka gukomeye kw’amazi y’imigezi n’ibiyaga, bikazagira ingaruka ku…

    Read more

    Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

    Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Iterambere(RDB) rwatangaje ko Abanyamahanga bavuye muri Congo cyangwa abanyuzeyo mu gihe kitararenga iminsi 30 bakumiriwe kwinjira mu Rwanda, mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Ebola kimaze…

    Read more

    Ntibigucike

    Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

    Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

    Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

    Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

    Afurika ntigomba gutegereza abibwira ko bafite isi n’ijuru mu biganza byabo-Perezida Kagame

    Afurika ntigomba gutegereza abibwira ko bafite isi n’ijuru mu biganza byabo-Perezida Kagame

    Aimable Karasira yapfuye

    Aimable Karasira yapfuye

    RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

    RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

    Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye

    Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye