Guverinoma y’u Rwanda irateganya kwimurira i Masaka ibitaro bya Kaminuza CHUK bikava i Nyarugenge guhera mu kwezi gutaha kwa Werurwe, kugera muri Nzeri uyu mwaka, ariko umuhanda uzanyuzwamo abarwayi hari abo uteye impungenge kuko ukunze kugaragaramo umubyigano w’ibinyabiziga.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yabwiye Inteko ishinga Amategeko ku uyu wa Kane ko ibitaro bishya bya CHUK byubatswe i Masaka bigeze ku rugero rwa 98% byuzura.
Minisitiri Murangwa avuga ko igikomeye cyane gisigaye ari ugushyiramo ibikoresho ndetse no gushaka abakozi benshi, bitewe n’ubunini bwabyo bwikubye inshuro ebyiri kurusha CHUK isanzwe ikorera i Nyarugenge kuva mu mwaka wa 1918 (ubwo yatangiraga ari Ikigo nderabuzima).
Minisitiri Murangwa yagize ati “Biriya bitaro (bya CHUK biri i Masaka) ni binini cyane, bifite ibitanda hafi 800 mu gihe bigenzi byabyo bisanzwe bifite ibitanda hafi 400, birasaba ibikoresho byinshi kandi bigezweho, bigasaba n’abakozi benshi barenze abo twari dufite muri CHUK(isanzwe).”
Minisitiri Murangwa akomeza agira ati “Nk’uko twabigiriwemo inama, ibitaro ntabwo bishobora kwimukira icyarimwe, hari serivisi zizabanza kwimuka izindi zigume hano kuri CHUK kugira ngo hatabaho guhagarara kwa serivisi, guhera mu kwezi gutaha kwa gatatu tuzatangira kwimuka mu byiciro kugera mu kwezi kwa cyenda k’uyu mwaka, gusa serivisi zo kuvura indembe n’abahuye n’impanuka ni zo zizabanza gutinda hano (muri CHUK isanzwe).”

Minisitiri Murangwa akimara gutangaza ibi, bamwe mu bagize Inteko ishinga Amategeko basabye ko iki gikorwa cyazategurwa neza kugira ngo imodoka zizimura abarwayi n’ibikoresho zitazahagama mu mubyigano w’ibinyabiziga ukunze kugaragara mu muhanda Remera Giporoso kugera i Kabuga.
Depite Munyangeyo agaragaza impungenge z’uko kwimura abarwayi n’ibikoresho byo muri CHUK bizajyana n’uko uwo muhanda uzaba urimo gukorwa, kandi usanzwe utari nyabagendwa cyane cyane mu gitondo na nimugoroba.
Depite Munyangeyo yagize ati “Uyu muhanda uva i Remera kuri Prince House ugenda ukagera i Masaka, abenshi batangiye gushaka aho baba bimukiye kubera iriya mirimo, hagati aho abantu bamaraga muri uriya muhanda amasaha abiri, bivuze ko (iyo mirimo nitangira) umurwayi cyangwa inkomere bazaba bari muri iyo nzira bazajya bazamara amasaha ane, na byo muzabirebe niba uriya mushinga mutawihutisha igihe wagombaga kumara.”
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi yasubije Depite Munyangeyo ko iki kibazo kizigwaho n’inzego zitandukanye, ariko ko hari n’imihanda ishobora kuzunganira uzaba urimo gukorwa, harimo uwa Kanombe n’uca ku Mulindi uzamuka ujya i Rusororo.







